Rulindo: Umwaka uzarangira abacitse ku icumu rya Jenoside bose baba mu mazu yujuje ibyangombwa-Guverineri Bosenibamwe

Kuri uyu wa 14 Werurwe 2015, mu bikorwa bya AERG na GEARG byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside birimo kubasanira amazu, kububakira uturima tw’igikoni ndetse no gukora isuku ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bisenibamwe Aimé, yatangaje ko uyu mwaka uzajya kurangira abacitse ku icumu rya Jenoside bose baba mu mazu yujuje ibyangombwa.

Guverine Bosenibamwe yabivuze ubwo bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bari bamaze kugaragaza zimwe mu mbogamizi bahura na zo harimo no kuba amwe mu mazu yabo ashaje akaba akeneye gusanwa ndetse bakifuza ko bishobotse iki cyumweru urubyiruko rwakomeza kubaba bugufi rubafasha kuyasana.

Urubyiruko rwa AERG na GAERG rwubakira uturima tw'igikoni abacitse ku icumu rya Jenoside mu Karere ka Rulindo.
Urubyiruko rwa AERG na GAERG rwubakira uturima tw’igikoni abacitse ku icumu rya Jenoside mu Karere ka Rulindo.

Mbonimpa Marie Solange uzwi ku izina rya Mama Fils utuye mu Murenge wa Ngoma akagari ka Munyarwanda avuga ko yashimishijwe n’ibikorwa by’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko agasaba ko bakomeza ku kibazo cyo kubafasha kubona aho baba.

Maman Fils yagize ati “Ikibazo gihangayikishije bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside kugeza ubu ni ukubona amazu mazima baturamo kuko izindi zishaje.”

Guverineri Bosenibamwe yizeje ko amazu nk'aya y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi umwaka uzajya kurangira yose yarasanywe ku buryo ngo bazaba baba mu mazu yujuje ibyangombwa.
Guverineri Bosenibamwe yizeje ko amazu nk’aya y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi umwaka uzajya kurangira yose yarasanywe ku buryo ngo bazaba baba mu mazu yujuje ibyangombwa.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, akaba yahise avuga ko ikibazo cy’amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside atameze neza kizaba cyabonewe umuti vuba aha. Yemeje ko uyu mwaka uzarangira cyarakemutse ku buryo ngo bose bazaba batuye mu mazu yujuje ibyangombwa bisabwa.

Abayobozi batandakunye bari baje kwifatanya urubyiruko rwa AERG na GEARB barusabye gukomeza gahunda bihaye bahuza imbaraga, bubahana, kandi birinda inda nini, kuko ngo ari yo yatumye igihugu kigera ku bibazo byatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite mu Nteko Nshinga Mategeko, Karisa Evariste, ukomoka mu Karere ka Rulindo, yasangije abitabiriye ibi bikorwa ubuhamya ku byabaye mu gihe cya jenoside na mbere yaho, asobanura uburyo abatutsi batotezwaga mu buzima bwose bityo aboneraho no gusaba abaturage kwirinda amacakubiri ashingiye ku mpamvu iyo ari yo yose.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze gushakira aba bacitse ku icumu batishoboye maze babone aho baba heza

ahmed yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka