FERWAFA yemeje ko Rayon Sports ikurwaho amanota atatu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko ikipe ya Rayon Sports ikurwaho amanota atatu nyuma yo kubitegekwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), kubera umwenda ibereyemo uwahoze ari umutoza wayo, Raoul Shungu.

Ni nyuma y’igihe kinini ikipe ya Rayon Sports imaze ihanganye n’umwenda ifitiye Raoul Shungu wigeze kuyitoza.

Umuvugizi wa FERWAFA, Hakizimana Moussa avuga ko iki cyemezo cyagombaga gushyirwa mu bikorwa kuko bitabaye uko nayo byayigiraho ingaruka.

Yagize ati “Ibaruwa yatugezeho muri iki gitondo, nk’uko byari byasabwe niko bigomba no gushyirwa mu bikorwa kuko bidakozwe byatuma na FERWAFA ikurwa mu marushanwa nyafurika.

Raoul Shungu watozaga Rayon Sports ntimwishyure.
Raoul Shungu watozaga Rayon Sports ntimwishyure.

Ibi bihano bitangiye gufatirwa ikipe ya Rayon Sports bije nyuma y’aho iyi kipe, ku itariki ya 02 Gashyantare 2015, yari yagiranye ibiganiro na FERWAFA ndetse FERWAFA yemera ko igiye gufasha ikipe ya Rayon Sports kwishyura burundu uyu mwenda.

Umuvugizi wa FERWAFA avuga ko yiteguye gufasha Rayon Sports igihe cyose yemeye gutanga ingwate yemeza ko ikipe izishyura aya mafaranga.

Moussa Hakizimana yatangarije Kigali Today ati “nk’uko n’ubundi FERWAFA yari yumvikanye na Rayon Sports, igihe cyose bazatangira iyo ngwate nta kabuza amafaranga bazayatangirwa nyuma haze gahunda yo kuba Rayon Sports yakwishyura FERWAFA”.

Rayon yakirijwe gukurwaho amanota atatu.
Rayon yakirijwe gukurwaho amanota atatu.

Nyuma yo kurega Rayon Sports akayitsinda, akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA, tariki 22/03/2012 kategetse iyi kipe kwishyura Raoul Shungu amadorali 31 218 (asaga miliyoni 21,900,000 z’amafaranga y’u Rwanda) y’imyenda bari bamubereyemo kuva mu mwaka wa 2009, amafaranga agomba kwiyongeraho inyungu ya 5% z’ubukererwe.

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa gatanu muri Shampiona n’amanota 27, mu gihe yakurwaho aya manota mbere y’uko hakinwa indi mikino, ikaba yahita iza inyuma ya Gicumbi banganya amanota ndetse igasigara inganya amanota 24 na Sunrise ndetse n’Amagaju.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Rayon koko nkore iki niyahure n’ipfire ubwo abafana dukore iki nibayiduhe tuyiyoborere dushake ofice tuzajya dukoreramo

Mswati florien yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

Rayon Nawe Waragowe Abakuragiye Bakama Bashyira Mumifuka Yabo Ntakuntu Mwabura Ariya Mafaranga Mumyaka Ingana Gurya Ese Ayotwabahaye Sinumvise Ngo Ni 30000000frw Iyomumwishyura Koko Ndavuga Kuri Mach Yanyu Na APR-FC

Alias yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Rayon nishake frw yishyure kd bongeremwo akabaraga .bagur,abakinnyi.

Lazaro yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

abaRayon we!!! Gusa muzi kwihenura ntannyo, uwarikubabona mufana Al Ahly yagirango muri abantu! Uragapuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu

Theo yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ni nko korosoraga uwabyukaga, kubwira FERWAFA guhana RAYON SPORT!!!

Igitekerezo yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ikibazo cya Rayon kiri mu buryo iyoborwamo. Wagirango iyobowe n’abantu bayibohoje batitaye ku iteranbere ryayo. None se uko rayon iteye n’abafana bayo urabona koko ikwiye kubura ariya mafranga?
Icyakora niba abo bakire bayibohoje batishyuye , ikipe igasubira mu cyiciro cya kabili, turizera ko ho batazayikurikirana yo, twe abafana tuzayisangayo, kandi turizera ko izagaruka mu cyiciro cya mbere, iyobowe neza, nta babona amafranga bishyirira mu mifuka yabo, kandi ikazagira amakonti ariho amafranga noneho,bikayishoboza kugura umukinnyi wese mwiza ishaka, bityo ikaba igihangange muri africa.

kk yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ntihabura ibica intege aba Rayon ndetse n’abakinnyi ubwabo, mu gihe turimo kwitegura gukina na Misiri mutangiye guca abakinnyi intege ? Ariko Rayon izira iki koko? - Kubera ko ikundwa n’abanyarwanda benshi ?
- kubera ko ifite abafana benshi ?

Rayon izira iki ?

CYUBAHIRO Augustin yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

amahirwemasa kuri Rayon

shumbusho ally yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka