Umukwabu utunguranye Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yakoreye mu Mirenge ibiri y’ako karere wafashe ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’urumogi.
Umusore witwa Twagiramungu Athanase uvuka mu karere ka Nyamagabe wabaga mu mujyi wa Nyanza ahashakishiriza imibereho yafashwe yiba ibishyimbo mu murima nyirabyo amufashe aramwihanira amutema intoki mu gitondo cyo ku wa 17/12/2014.
Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu n’abayobozi b’ejo rufite uruhare mu kwimakaza no guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, bityo bakore ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro n’imibereho myiza y’umunyarwanda.
Amatsinda y’isuku mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera yafashije mu kugabanya indwara zikomoka ku mwanda ugereranyije n’imyaka yashize.
Umuyobozi wa polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Superintendent Simoni Petero Mukama, yasabye ko abazi abantu b’abajura bababarangira bakaba babigijeyo muri iyi minsi ya Noheri n’ubunani.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangije gahunda yitwa “Gira isuku Mwana” iri gukorerwamo ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kugira isuku.
Umwana w’imyaka 4 yitabye Imana abandi bantu batatu bajyanwa mu bitaro nyuma y’inkuba yakubise mu mudugudu wa murambi mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro tariki 16/12/2014.
Umugabo witwa Singiranumwe Samuel w’imyaka 29 wo mu Kagari ka Rugasa mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Rutsiro yatemye umugore bigeze kubana kuwa kabiri tariki ya 16/12/2014, ahita apfa.
Polisi irasaba abacuruzi batandukanye bafite ibikorwa by’amahoteli, resitora n’utubari kwitwararika kudasakuriza abaturage muri iki gihe cy’iminsi mikuru turi kwinjiramo, kugira ngo abishima ntibazabangamire abifuza umudendezo wabo.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko n’ubwo ubushomeri ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda cyane cyane urubyiruko, kiri kuvugutirwa umuti mu buryo bwihuse.
Muri iki gice cya nyuma ku byo Abanyarwanda bifuza ko byaganirwaho mu nama y’umushyikirano, turabagezaho ibyifuzo byaturutse mu Ntara y’uburengerazuba.
Ikigo gikora ubusesenguzi n’ubushakashatsi kuri gahunda za Leta mu Rwanda (IPAR), cyasabye Leta ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rigomba kwita ku rwego rw’imari cyane ndetse no gufasha mu bikorwa by’ubushakatsi mu by’ubukungu.
Abagore basaga 400 bahagarariye abandi barangije itorero rya ba Mutima w’Urugo bahigiye guca burundu umwanda ukigaragara mu bagize umuryango nyarwanda, ku buryo ikibazo cy’isuku nke kiba amateka.
Abayobozi bose bo mu Karere ka Rwamagana kugeza ku bayobora utugari basabwe gufatanya n’abaturage gukaza umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani izizihizwa guhera mu cyumweru gitaha.
Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira, Akagali ka Nyundo, Umudugudu wa Muyira, umwana w’imyaka itandatu witwa Sindambiwe Vénutse yitabye Imana naho abitwa Mushimiyimana Jeannette w’imyaka 28 na Uwimbabazi Valerie w’imyaka 10 bajyanwa mu bitaro bya Nyanza ari indembe, nyuma yo gutekesha ibiryo umuti wica udukoko mu (…)
Umupagasi w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Gatsibo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara mu Karere ka Kayonza, akurikiranyweho icyaha cyo gutema mu mutwe no ku kuboko mugenzi we w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Ngoma bapfa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri.
Ibitaro bya Gihundwe, ibya Mibirizi n’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Rusizi birashinjwa ubujura bwo kwishyuza amafaranga menshi ugereranyije n’ubuvuzi baba bahaye abanyamuryango b’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA).
Irakiza Fiston na Turahirwa Jean Marie Vianney nibo banyamahirwe ba mbere begukanye ibihembo muri tombora “Subiza utsinde” yateguwe n’ikigo ntaramakuru Kigali Today Ltd.
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Prof Silas Lwakabamba ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta uhoraho muri iyi minisiteri bahagarukijwe no kuganira n’inzego zishinzwe uburezi mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ryabwo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko uruganda rw’icyayi rwa Gisakura rugiye kwishyura abaturage bafite ubutaka mu nkengero z’imirima y’icyayi yarwo, bigakemura amakimbirane yari ari hagati yarwo n’aba baturage.
Mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi haravugwa ikibazo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri atangwa n’uwakubiswe kugira ngo inkeragutabara zijye gufata uwamuhohoteye ashyikirizwe inzego z’umutekano.
Ibitego bine ikipe ya Real Madrid yaraye itsinze Cruz Azul yo muri Mexique mu gikombe cy’isi mu mukino wa ½, bitumye yongera kwesa undi muhigo wo kuba ikipe ya mbere yo muri Espagne itsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe.
Umukecuru Mukandori Donatille w’imyaka 57 n’umwana we Nsengiyumva w’imyaka 5 baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kibakomeretsa byoroheje.
Mu rwego rwo kurwanya ruswa mu bapolisi, ubuyobozi bwa polisi ubwabwo bwafashe ingamba rimwe na rimwe zo kugerageza abapolisi bakekwaho kuba baka ruswa.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho ku kigereranyo cya 7,8% mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka dusoza wa 2014, ahanini biturutse ku iterambere rya serivisi zitangirwa mu Rwanda ndetse n’ubuhinzi bujyanye n’ibiribwa.
Abaturage b’akarere ka Nyagatare barakangurirwa kugana kwa mugana kabone n’ubwo nta bushobozi baba bafite kuko hari baza kwivuza barembye ndetse rimwe na rimwe hakaba abahitamo kurwarira mu ngo zabo kuko badafite ubwisungane mu kwivuza.
Umuhanzi Freeman, wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Umubikira” yakoranye na Fireman umuraperi ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs, yashyize hanze indi ndirimbo yise ”Sugar Teta” igaragaza urukundo akunda umuhanzi kazi Teta Diane, ubarizwa mu itsinda rya Gakondo.
Abahinzi bahinga mu bishanga bya Base, Kiryango na Rutenderi mu karere ka Ruhango, barishimira imyaka 10 bamaze bakorana n’umushinga ESIRU (Establishing a System of Integrated Resource Utilization) wa Agro Action Allemande, kuko ubasigiye ubumenyi bwinshi mu kwita ku bishanga.
Amakuru aturuka muri Ferwafa avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) kuri uyu wa kabiri ryarangije kwemerera u Rwanda abandi basifuzi batatu bashya bazasifura ku rwego mpuzamahanga.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko umuhanda uhuza aka karere n’aka Huye ngo ubateye ikibazo kuko udakoze, bigatuma ubuhahirane butagenda neza ndetse ngo n’ishoramari muri aka karere rikadindira.
Kigali Today ikomeje kubagezaho ibyo abaturage hirya no hino mu gihugu bifuza ko byaganirwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano izaba tariki 18-19/12/2014. Muri iyi nkuru turabagezaho ibyifuze by’abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba.
Nyuma y’ikiganiro cyahawe abagororwa bo muri gereza ya Rusizi ku kwirinda gupfobya Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, kuri uyu wa 16/12/2014, abagera kuri 228 bahise batangaza ko biteguye kujya gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Nyuma y’imyaka 20 Barakabaho Foundation imaze ifasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muryango wishimira ko abenshi mu mpfubyi wateye inkunga ukanakurikirana mu gihe bari bandagaye ngo babaye bakuru bagashobora kubaka imiryango abandi bakaba bari gukorera igihugu.
Ikipe y’Isonga ibaye iya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda isezereye umutoza nyuma yo gutangaza kuri uyu wa kabiri ko yarangije gutandukana na Seninga Innocent wayitozaga.
Umuryango ARAMA (Association for Research and Assistance Mission for Africa) watangije ikigo kizajya cyita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (gukubitwa ngo gusambanywa ku ngufu) mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kubafasha no kubagarurira icyizere.
Umuhanda Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare wari waravugishije benshi, wabonye inkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) ingana n’amadolari y’Amerika miliyoni 74.4$ (Leta y’u Rwanda nayo ikazatangamo miliyoni 4.5 $) yo kuwubaka igice kimwe cyo kuva Base–Gicumbi-Rukomo, hareshya na kilometero 51.
Abanyarwanda bakomeje gutangaza byinshi bifuza ku nama y’umushyikirano iteganyijwe tariki 18-19/12/2014. Muri iki gice turabagezaho ibyifuzo by’abatuye Intara y’Amajyaruguru.
Abana bakinira muri club ya Karate izwi ku izina rya Petit samurai Karate do club, bagaragaje ko mu bihe biri imbere, karate y’u Rwanda izaba ihagaze neza mu rwego mpuzamahanga.
Umusore witwa Muhirwa wo mu Kagari ka Rurembo mu Murenge wa Mukarange wo mu Karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mulindi akurikiranyweho icyaha cyo gutera icyuma umusore mugenzi we amuziza umukobwa w’inshuti ye.
Bamwe mu batuye Umudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo baragaragaza ko babangamiwe n’ikibazo cyo kubura umuhanda, kuko uwo bakoreshaga umwe mu baturage yawufunze ahita mu butaka bwe.
Mu rugabaniro rw’Imirenge ya Karambo, Nemba na Gakenke, mu kiraro kirekire gihari, hatoraguwe umurambo w’umukuru w’Umudugudu wa Bukweto mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Karambo witwa Aimable Ngendahimana.
Abasore batatu bava inda imwe bo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Byumba bakekwaho kwica nyina witwa Bantegeye Espérance.
Umuyobozi w’umudugudu wa Kagirazina mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera afungiye kuri sitasiyo ya polisi akekwaho kunyereza inka eshatu zatanzwe muri gahunda y’Ubudehe.
Abanyeshuri barangije amasomo mu ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije rya KItabi (KCCEM), baremeza ko ubumenyi bahakuye butazabafasha gukora neza imirimo gusa ahubwo ko bahakuye n’imishinga yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima izatanga n’akazi.
Abayobozi bakuru ba FERWAFA berekeje mu gihugu cya Maroc aho bitabiriye ubutumwa bw’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF), Ali Fassi Fihri mu rwego rwo kubafasha kunoza imitegurire y’amarushanwa nyafurika.
Umurundi witwa Ngabeshengera Jean Paul n’Umunyarwanda witwa Uwihoreye Emmanuel bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatwa binjiza impu z’amatungo mu Rwanda mu buryo bwa magendu.
Uwahoze ari rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Arsenal, umufaransa Thierry Henry kuri uyu wa kabiri tariki ya 16/12/2014 yatangaje ko yahagaritse gukina ruhago nk’uwabigize umwuga.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi baratungwa agatoki kuba badafata iya mbere ngo bahangane n’ibiyobyabwenge bihakorerwa nka Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe, bagategereza ko inzego z’umutekano arizo zibirwanya.
Umuryango witwa Shooting Touch wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uri kwigisha urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza gukina umukino wa Basketball, ukanigisha ubutoza bamwe muri abo bana, kugira ngo mu gihe gahunda za Shooting Touch zizaba zarahagaze bazakomeze gufasha bagenzi babo kuzamura impano za bo muri Basketball.
Abakozi b’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze n’abandi batanga serivisi mu bigo bitandukanye bari kwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo bazatange neza serivisi ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babagana.