Amahirwe ya APR Fc yo gukomeza mu mikino Nyafurika yayoyotse nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Al Ahly

Ikipe ya APR Fc yatsinzwe n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ibitego bibiri ku busa, mu mukino ubanza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo muri Afrika wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 14/3/2014.

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, APR Fc ntiyabashije kubona intsinzi mu mukino wayihuzaga n’ikipe iya mbere iya mbere iwayo mu Misiri izwi ku izina rya Al Ahly.

APR yatangiye ibona amahirwe ariko ikayapfusha ubusa. Aha Bugesera wa APR yakorewe ikosa mu rubuga rw'amahina umusifuzi arabyirengagiza.
APR yatangiye ibona amahirwe ariko ikayapfusha ubusa. Aha Bugesera wa APR yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi arabyirengagiza.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’iminota mirongo itatu ukabera kuri Stade Amahoro, waje kurangira ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri itsinze APR Fc ibitego bibiri ku busa.

Mu gice cya mbere cy’uyu mukino ikipe ya APR fc ikaba yatangiye isatira izamu ry’ikipe ya Al Ahly ariko gutsinda bikaza kuba ibamba. Ku munota wa 15 w’umukino ,umukinnyi Ndahinduka Michel w’APR Fc akaba yaje gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi akerekana ko ikosa yarikorewe ataragera mu rubuga rw’amahina n’uko APR fc ihabwa coup-franc ariko ntiyagira icyo itanga.

Al Ahly yaje kwereka APR ko ari ikipe ikomeye iyitsinda igitego cya kabiri mu buryo bworoshye.
Al Ahly yaje kwereka APR ko ari ikipe ikomeye iyitsinda igitego cya kabiri mu buryo bworoshye.

Mu gice cya kabiri nibwo ikipe ya Al Ahly yaje gutangira isa nk’iyahinduye umukino ariko APR Fc nayo igakomeza kwihagaraho. Ku munota wa 65 ikipe ya Al Ahly yaje kubona igitego cyatsinzwe Emad Mohamed. Nyuma y’iminota 18, ku muonota wa 83, Ahly Waleed Suleyman yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Al Ahly ari nako umukino warangiye.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa APR Fc, Mashami Vincent akaba yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye imbere y’ikipe ya mbere muri Afrika ndetse anavuga ko n’ubwo mu mukino wo kwishyura bigoye gusezerera Al Ahly ariko yizera ko bazakora ibishoboka byose bakitwara neza.

Abafana ba Al Ahly bari bacanye imiriro bishimiye intsinzi.
Abafana ba Al Ahly bari bacanye imiriro bishimiye intsinzi.

Yagize ati “Ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye, twakinnye n’ikipe ikomeye mk’uko buri muntu wese abizi gusa mu mukino wo kwishyura bizaba bigoye cyane ariko tuzakora ibishoboka byose kuko mu mupira byose biba bishoboka.”

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Al Ahly we yashimye uburyo ikipe ya APR fc yitwaye cyane cyane mu gice cya mbere ndetse anashimira abakinnyi be uko botwaye ku kibuga kitari icyabo.

Issa Bigirimana wa APR ntiyarangije umukino.
Issa Bigirimana wa APR ntiyarangije umukino.

Ati “Twakiniye hanze, nyuma y’urugendo rurerure twakoze, ku kibuga gitandukanye n’icyo twari twakiniyeho ndetse byanatugoye cyane ariko icya mbere cyatumye dutsinda ni uko twatsinze ibitego mu gihe gikwiye”

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

APR FC

Kwizera Olivier,Nshutiyamagara Ismael,Rusheshangoga Michel,Ngabonziza Albert, Bayisenge Emery, Mugiraneza Jean Baptiste, Mukunzi Yannick, Mugiraneza Jean Baptiste, Iradukunda Jean Bertrand, Iranzi Jean Claude, Ndahinduka Michel, Bigirimana Issa.

Al Ahly

Sherif Ekramy,Basem Ali, Saadeldin Samir,Mohamed Naguib,Hessein Sayed, Housam Mohamed, Hossam Ghaly, Abdalla Mohmoud, Maamen Zakaria,Ebimobowei Peter, Emad Mohamed.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino ikipe ya APR Fc ikaba izerekeza mu Misiri mu byumweru bibiri gukina n’ikipe ya Al Ahly umukino wo kwishyura aho isabwa kugira ngo ikomeze gutsinda ibitego bibiri ku busa hakiyambazwa Penaliti cyangwa indi ntsinzi yabona ariko harimo yabona harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri.

Andi mafoto y’uko umukino wa APR FC na Al Ahly wagenze

Uyu mukino wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe.
Abakinnyi 11 ba APR babanje mu kibuga.
Abakinnyi 11 ba APR babanje mu kibuga.
Iyi niyo kipe ya Al Ahly yabanjemo.
Iyi niyo kipe ya Al Ahly yabanjemo.
Abafana bari babanje gukora imyitozo y'uko bari buze gufana.
Abafana bari babanje gukora imyitozo y’uko bari buze gufana.
Abafana bambaye ubururu n'umweru (byambarwa n'abafana ba Rayon) bishimiye gutsindwa kwa APR.
Abafana bambaye ubururu n’umweru (byambarwa n’abafana ba Rayon) bishimiye gutsindwa kwa APR.
Abatoza ba Al Ahly bishimira igitego.
Abatoza ba Al Ahly bishimira igitego.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reka wa munyamakuru we. Uko badutsinze iwacu ni ko tuzabatsinda iwabo. Twe dukinisha abana b’abanyarwanda.

kkd yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka