Gikundamvura: Abaturage batewe ubwoba n’inkuba zikunda kubibasira

Abaturage b’Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi baravuga ko ikibazo cy’inkuba zikubita abantu kimaze kuba karande kuko nta mwaka ushira zitishe abantu.

Ibi biratangazwa mu gihe tariki ya 14/03/2015 inkuba yishe umukobwa w’imyaka 18 witwa Nyirangarukiyimana Agata wo mu Kagari ka Mpinga, mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi imukubitiye mu nzira ari kumwe na bagenzi be bagiye kugama hafi y’aho basaruraga ikawa.

Bagenzi be bari kumwe ngo bumvise inkuba ikubise bahindukiye, dore ko bari bamurushije intabwe, babona aryamenye hasi, bamugezeho basanga umwuka wamushizemo nta n’umutsi ugitera. Bahise bahuruza abaturage n’abo mu muryango we bahageze basanga byarangiye, bahita bamujyana mu bitaro gukorerwa isuzuma mbere yo kumushyingura.

M’Ugushyingo 2014, mu Murenge wa Gikundamvura mu Kagari ka Mpinga nabwo inkuba yakubise undi muntu ahita yitaba Imana, ndetse n’undi mwaka wabanje inkuba yishe undi muntu.

Abaturage baho bavuga ko batazi intandaro y’izo nkuba gusa hari n’abavuga ko bishobora guterwa n’imisozi miremire batuyeho, abandi bakavuga ko hari abaturage bazituma bagenzi babo bafitanye amakimbirane nubwo hari abatabyemera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpinga, Nkizayo Elie aha abaturage ubutumwa bwo kujya birinda kugama munsi y’ibiti, ahantu hari ibidendezi by’amazi, no guhagarika imirimo cyane cyane nko kujya mu mirima imvura iri kugwa, n’ibindi bitandukanye.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni mutumeho Inkeragutabara zize zibarinde izo nkuba.

Kanyarwanda Djuma yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka