Bamwe mu batuye mu Karere ka Rulindo ntibavuga rumwe ku mpamvu ituma hari abaturage batarabasha kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Musabyimana Vianney utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde mu Mudugudu wa Nyabyondo aravuga ko ahangayikishijwe n’uko yabuze umuvandimwe we umwaka ukaba ugiye kurangira atazi irengero rye.
Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena irasaba abakoresha umuhanda bose kujya bagira ikinyabupfura mu muhanda bakanubahana, kuko ari imwe mu nzira yo kugabanya impanuka zihitana imbaga y’abantu.
Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe (NOUSPR) urasaba urubyiruko rufite ubumuga n’urwacikishirije amashuri rwo mu Murenge wa Gatunda rwigishwa umwuga w’ubudozi kugira icyizere cy’ubuzima kubera ko hari ababari iruhande.
Leta y’u Rwanda iratangaza ko izakomeza guha ubufasha mu by’amategeko abantu bose, by’umwihariko ihereye ku batishoboye kugira ngo babashe kugira uburenganzira bwuzuye nk’uko abandi bose babubona.
Ahitwa kuri Kayumbu mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi hatoraguwe umurambo w’umusore utamenyekanye uri mu kigero cy’imyaka 35.
Mu gitondo cyo kuwa 13/12/2014, mu Mudugudu wa Kivugizo mu Kagari ka Gitovu mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye hahana imbibi n’Akarere ka Nyanza hazwi nko kuri “Arrêté” habereye impanuka y’inkongi y’umuriro itwika inzu ikorerwamo ububaji n’ibyari biyirimo byose bihinduka umuyonga, ntihagira na kimwe kirokoka.
Mu bantu 14 bakekwaho gukorana na FDLR mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere ka Musanze, umunani bari basigaye batarumvwa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/12/2014 bahawe umwanya wo kwiregura bahakana ibyaha bashinjwa.
Bamwe baturage bo mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi basanga gukoresha imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) umuntu wasahuye imitungo muri jenoside yakorewe abatutsi nta nyungu uwahemukiwe abifitemo kandi n’uzayikora bishobora kuzakenesha urugo rwe.
Abasirikare 25 bava mu bihugu bitandatu by’Afurika, kuri uyu wa Gatanu tariki 12/12/2014 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yari agamije kubongera ubumenyi ku nshingano zitandukanye baba bafite mu butumwa bwo kugarura amahoro, bahamya ko azabafasha gusohoza inshingano zabo neza.
Abaturage bahawe akazi mu kubaka ibyumba by’amashuri n’amacumbi y’abarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Cyumba mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye kuko bamaze imyaka ibiri batarishyurwa.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko nta kintu izi ku makuru amaze iminsi avugwa ko abakinnyi bayo babiri Nizigiyimana Karim Makenzi na Sibomana Abuba bashobora kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.
Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwo kwikorera imizigo bayijyana mu karere cyangwa bayizana mu Rwanda baratabaza ko amategeko y’ubwikorezi ataborohereza bigakubitiraho n’abacuruzi bo mu bindi bihugu babatwara isoko kubera babarusha imikorere n’ubushobozi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko itangazamakuru rifite akamaro kanini mu muryango kuko rikorera ubuvugizi abarenganye n’abafite ibibazo bititabwaho na bamwe mu bayobozi, kandi bigakemuka igihe bivuzwe kuri Radiyo cyangwa bikandikwa mu binyamakuru.
Ntahonkiriye Epimaque wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero avuga ko yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri nyuma yo gusanga kutiga byaradindije iterambere ry’urugo rwe, kandi akaba afite ubutaka butoya bwo guhinga.
Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bavumbuye uburyo bushya bwo gushingirira ibishyimbo bakoresheje imigozi y’imigwegwe, mu gihe byari bimenyerewe ko hakoreshwa ibiti.
Abaturage bo mu kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo kugezwaho gahunda ya Girinka, Ubudehe na VUP babashije korora amatungo magufi n’amaremare none ubutaka bwaho busigaye bugira umusaruro kubera ifumbire bakura muri ubwo bworozi.
Igihugu cy’u Bwongereza cyongeye gutanga miliyoni 4.5 z’amapawundi (£) ahwanye n’amanyarwanda miliyari eshanu, kuwa gatanu tariki 12/12/2014, yo guteza imbere ibarurishamibare. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize gitanze inkunga ya miliyari 36.3 RwF (amafaranga y’u Rwanda) yo guteza imbere ubuhinzi
Mu ntara y’amajyaruguru babonye urugo mbonezamikurire rwubatswe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke.
N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwatangaje ko umwiherero abakozi b’akarere barimo utazahungabanya serivisi zitangwa ku karere, ibiro hafi ya byose birafunze ku buryo abaza gushaka serivise batabona uwo bayaka.
Umugabo w’imyaka 40 afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro azira gufatwa atekeye mu nzu ye abamo inzoga ya Kayanga.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Muhanga baragaragaza ko amabwirizwa y’urwego rw’Umuvunyi ribabuza gupiganira amasoko ya Leta ari imbogamizi ku mikorere n’ishoramari mu Turere bakoreramo.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) gifatanije n’amashami y’umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda (One UN), bahaye amahugurwa imiryango itagengwa na Leta 26 yarushije indi kugira imishinga inoze. RGB na One UN basaba iyo miryango kugaragaza uruhare rufatika mu guharanira ineza y’abo ishinzwe kurengera.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Burera barasaba ubuyobozi bw’ako karere gushyira inzira yagenewe abafite ubumuga ku mazu yose atangirwamo serivisi kugira ngo nabo bajye babona aho banyura bagiye kwaka izo serivisi.
Teta Sandra w’imyaka 13 na basaza be Ishimwe Gift Junior w’imyaka 11 na Igitangaza Zig Prince w’imyaka 7 barakangurira bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge, gukunda ishuri, gufasha abatishoboye n’indi migenzo myiza babinyujije mu buhanzi bwabo.
Hari kunonzwa umushinga w’itegeko uzagena ubwiteganyirize bw’ababyeyi bagiye mu kiruhuko cyo kubyara, ku buryo icyo kiruhuko kizaba kingana n’ibyumweru 12 bazajya bagihemberwa 100% by’umushahara bari basanzwe bafata.
Abana biga mu mashuri yisumbuye barihirwa n’Imbuto Foundation basuye ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC-South) tariki ya 07/12/2014, mu rwego rwo kubereka agaciro n’impamvu Leta y’u Rwanda ishyira ingufu mu kwigisha amasomo y’ubumenyingiro.
Tuyishime Aléxis w’imyaka 23 uvuka mu Murenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe yafatiwe mu cyuho mu mujyi wa Nyanza yihereranye umugore w’umucuruzi amubeshyabeshya ko ari bumutuburire amafaranga menshi akoze ubufindo, maze ngo ubucuruzi bwe bukabona igishoro cyo mu rwego rwo hejuru.
Abayobozi ba FDLR muri Kivu y’amajyaruguru bahuriye mu nama hafi y’umujyi wa Goma taliki 04/12/2014 bagamije kwiga uburyo bazajijisha ibikorwa byo gushyira intwaro hasi ; nk’uko byemezwa na bamwe mu bayitabiriye.
Ubwo abantu 14 bashinjwa gukorana na FDLR mu Ntara y’Amajyaruguru batangiraga kwiregura kuwa 11/12/2014, umwe muri bo wemera ibyaha byose ashinjwa, yavuze ko imigambi yakoraga yari ayiziranyeho n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime.
Bamwe mu bakoresha umuhanda Karongi-Kigali bavuga ko iyo uhamagaye nimero za terefone za Police na RURA bahawe kugira ngo bajye bahamagaraho bahuye n’ikibazo akenshi batakwakira, cyangwa ukwakiriye akagusaba guhamagara indi nimero bikaba byaca intege uwasabaga ubufasha.
Umusore witwa Tuyisenge Gratien bakunda guhimba Rasta yafatanywe urumogi mu murima we ruhinganye n’ibishyimbo by’imishingiriro, ahita atabwa muri yombi.
Abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Karongi barasaba Sena kubakorera ubuvugizi kuri polisi igashyira imbere kubagira inama aho kwihutira kubahana.
Imikino yo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 10/12/2014 yasize hamenyekanye amakipe 16 azakina 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League).
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 11/12/2014 bari bwitabe ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka aho bitari byamenyekana impamvu ya nyayo yo gutumizwa.
Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Busoro n’urwego rwunganira Akarere ka Nyanza mu gucunga umutekano (DASSO) hakozwe umukwabu wo gushakisha no kwangiza inzoga z’inkorano nyuma y’uko bigaragaye ko ziri ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Umusore witwa Kagabo Jacques utuye mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke uri mu kigero cy’imyaka 25, aratangaza ko agiye gusaba gatanya nyuma y’uko yihakanye umukobwa bakundanaga bagiye kurushinga.
Abatuye intara y’Iburasirazuba barasabwa kubungabunga umutekano, by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka kugira ngo bazabashe kwishima no kwidagadura kandi umutekano wabo udahungabanye.
Minisitiri w‘ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana aratangaza ko ikigo cy’Abashinwa gikorera mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) ishami rya Rubona kigiye kongererwa imyaka ibiri yo gukorana n’Abanyarwanda, kugira ngo ikoranabuhanga batangije ritazazima bamaze kwigendera.
Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyamasheke bagaragaza ko hari ibibazo bakunda kugira mu miryango iwabo bikabananira kubikemura ibindi bakarenzaho, kubera kutamenya amategeko.
Inzobere iturutse ku mugabane wa Afurika izasura sitade ya Muhanga kuwa gatanu tariki 12/12/2014 mu rwego rwo kureba ko yujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino nyafurika y’umwaka utaha.
Mu rwego rwo kugabanya imanza zituruka ku mitungo n’ubutaka hagati y’abashakanye akenshi usanga batarasezeranye imbere y’amategeko, kuwa 10/12/2014, mu Murenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe, imiryango 47 yabanaga bitewe n’amategeko yasezeranyijwe.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) burahamagarira abanyeshuri barangiza muri Kaminuza n’amashuri makuru gukora ubushakashatsi bugira impinduka ku mibireho y’abanyarwanda bubafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bifitemo.
Kuri sitadi Ubworoherane mu karere ka Musanze hamaze gutangira urubanza ubushinjachaha bw’u Rwanda buregamo abantu 14 barimo abagore batatu buvuga ko bakorana n’umutwe wa FDLR.
Inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Bugesera yashyizeho komisiyo yo gusesengura ibibazo byasizwe n’umushoramari Uwineza Jean De Dieu watorotse mu kwezi gushize yambuye amabanki n’abaturage amafaranga asaga miliyari na miliyoni 600.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko umunyarwanda Théogene Ndagijimana azasifura imikino yanyuma y’Igikombe cy’Afurika izabera mu gihugu cya Guinée Equatorial kuva tariki 17/01/2015 kugeza tariki ya 08/02/2015.
Umugore witwa Bigirimana Emmelence ufite imyaka 36, bamusanze mu nzu iwe aho yari atuye mu murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge yimanitse mu mugozi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2014.
Abaturage bo mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero bitabiriye ibirori byo gusoza ukwezi kwahariwe Umuryango, tariki 10/12/2014, batanze ubuhamya bw’ibyo bamaze kugeraho byiza mu kubaka umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hamwe n’icuruzwa ry’abana.
Mu rwego rwo kwizihiza Noheri, uruganda Bralirwa rubicishije mu kinyobwa cyarwo cya Coca Cola rwahaye umujyi wa Kigali amafaranga Miliyoni eshanu azafasha abaturage batishoboye mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Minisitiri w’ubutabera, Johnson Busingye, aravuga ko kwizihiriza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu mu karere ka Bugesera ari ikimenyetso gikomeye kuko ariho hantu hageragerejwemo hanakorerwamo ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu myaka yashize.