Ibi bagaragarije itsinda ry’abarimu n’abanyeshuli ba kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, ubwo babgezagaho ubushakashatsi k’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kuzamura umusaruro wabo, kuri uyu wa gatanu tariki 13/3/3015.

Ibyamuritswe ni nyiramugengeri ivangwa n’ibisigazwa by’imyaka, ikifashishwa mu gucana hagamijwe gukemura ikibazo kwangiza ibidukikije. Hamuritswe kandi amavugurura mu buhinzi, cyane ubw’imyambati hashakwa imbuto zera vuba kandi zigatanga umusaruro mwinshi.
Bamwe mu banyeshuli ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare biga ibijyanye n’ubuhinzi, nabo bagaragaje ko ubuhinzi bw’ibihumyo bushobora kuzamura umuntu, kuko uretse igishoro gito ngo bunakorerwa ahantu hato.

Martin Ntawubizi umwalimu akaba n’umushakashatsi mu ishuli rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, avuga ko impamvu yo gusura abahinzi n’aborozi babageza ubushakashatsi ari ukugira ngo babafashe gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo mu mwuga wabo.
Abenshi bari bitabiriye iri murika bari aborozi. Mu bibazo bagaragarije izi mpuguke mu buhinzi no mu bworozi ni indwara ahanini zifata amatungo yabo.

Ikibabaje ngo ni uko no kubona abavuzi b’amatungo ari ikibazo kuko iyo batari mu biro baba badahari bityo amatungo yabo akaharenganira, nk’uko umworozi witwa Munyakayanza Innocent.
Yagize ati “Uhamagara veterineri akakubwira ko adahari. Abo ku mirenge bo bashinzwe gutanga amaherena gusa. Ariko aba nibatwegera inka zacu ntabwo zizongera gupfa gutyo.”
Aba borozi bizejwe ko iki kibazo kigiye gukemuka kuko hari kaminuza ibegereye kandi ifite ishami ryigisha ubuhinzi n’ubworozi.
Ngo hari imodoka yatanzwe na kaminuza y’u Rwanda izajya itabara aborozi igihe bamenyesheje ikibazo bahuye nacyo. Hanabayeho umwanya wo gusuzuma no kuvura amwe mu matungo y’abaturage arwaye kandi bikorwa ku buntu.
Ibindi bibazo aborozi ba Rwimiyaga bagaragaje ni amazi aho bifuzaga ko bakorerwa ubuvugizi bakabona byoroshye amahema yakwifashishwa mu gufata amazi y’imvura.
Ubu bushakashatsi n’ubwo bugitangira ngo ubutaha buzajya bushingira ku kibazo abahinzi n’aborozi bagaragaje bityo buze ari ubugikemura.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|