Rubavu: Abageni batandukanye ku munsi w’ubukwe abashyitsi bageze mu gisharagati

Abageni bo mu Karere ka Rubavu batandukanye k’umunsi w’ubukwe bwo gusaba no gukwa nyuma yo kwipimisha Virusi itera Sida bagasanga umuhungu yaranduye umukobwa agahita amuta nta n’uwo abwiye.

Ku wa 13 Werurwe 2015, ni bwo umuhungu tutashatse gukoresha amazina ye yagombaga gusaba no gukwa hanyuma umugeni we wo mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari Mbugangari, abashyitsi bo ku ruhande rw’umuhungu n’umukobwa bamaze kugera mu gisharagati babuea abageni barabuze kugeza ubwo basezerewe kubera babwira ko hari ibitaratungana.

Umwe mu bateguraga ubwo bukwe utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bwishwe n’uko umuhungu n’umukobwa bagiye kwipimisha Virusi itera Sida umuhungu agasanga yaranduye agahita yigendera aho kujya ahabera imihango ndetse ntamenyeshe abamuherekeje icyabaye ahubwo bikaza gutangazwa n’ababaherekeje(Parrain na Marraine).

Avuga ko abashyitsi b’umuhungu n’umukobwa bari bageze ahagomba kubera imisango saa sita ariko kugera saa munani ngo abageni ntibari bakagarutse bituma abagiye babaherekeje Marraine na Parrain babwira abakwe bakuru ko ubukwe budashobora kuba kuko abageni hari ibitagenze nenza ahubwo basezerera abashyitsi mu kinyabupfura.

Abari baherekeje umuhungu bari bavuye i Kigali ngo bahise bifatira imodoka bajemo baritahira naho abo ku mukobwa bahagarika imyiteguro y’ubukwe yagombaga gukomeza mu rusengero tariki ya 14 Werurwe 2015.

Bamwe mu nshuti z’umukobwa bakaba bavuga ko gupfa k’ubukwe byatewe no kwipimisha Virusi itera Sida bagasanga umuhungu yaranduye, bakavuga ko umukobwa yari yarasabye umuhungu ko bakwipimisha mbere yo gutegura ubukwe umuhungu akabyanga kugeza bagiye mu murenge kuko batandukanye baramaze gusezerana mu murenge.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

uwomuhungu sinzinibanabyita nkuburyo bwokwihorera gusa yakoze ibidakwiye

pacific yanditse ku itariki ya: 2-10-2016  →  Musubize

kbsa uwomudada yihangane akomere ntakirarenga gusa uwomusore yahutiyeho yari kubanza kubyumvikanaho na chr we bagashaka resulta atagiye guryo.

naphtal yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ariko Twagiye Ducisha Make Koko. Akabazo Kose Kabaye, Igisubizo Nukujya Mu Nkiko, Kwegura, Kwirukanwa, Nibindi. Kuki Abantu Babaye Ba Ntampuhwe. Dukwiye Kurenga Ibyo, Tukajya Dushishoza Mugukemura Ibibazo Tudahutiyeho Cg Ngo Turakare Vuba Please.

Thomas yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

uwo muhungu ni umuhemu pe!azishyure ibyo yahombeje mu myiteguro. nanjye hari abageni nzi byagenze gutyo, bo bagiye mugitondo cyo kumunsi wa marriage kuko bari barasabye hasigaye gusezerana mu kiriziya, basanga umukobwa ararwaye, ariko bari bipimishije bwambere basanga ari bazima, byaje kumenyekana ko ngo umukobwa yari yamujyanye kuri nyirarume w umuganga akababwira ko ari bazima. ndibuka ukuntu twiriwe i nyamirambo muri Hotel BAOBA dutegereje ngo abageni baraza muri reception weee, umuntu akaza kuza saa kumi ati" mwihangane ubukwe ntibukibaye kdi ntimubaze impamvu" turikubura turataha!

bwiza yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Uwomusore bamufuge kuberako yatesheje abakwe igihe kandi ave muruwomuregepe,

Ntakirutimana Paul yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Bagombaga Kubikora Mu Kinyabupfura Batihaye Rubanda Bagashaka Impamvu Batanga

Valens Uwimanintije yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

oh? vraiment umuhungu yisebeje sana ark kd umukobwa yarakwiye kumubaza icyamuteye kutamubwiza ukuri, soit nubwoba soit nukwihorera bitewe nuko yanduye

olive yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

bagombaga kubyumvikanaho batihayerubanda.

ally yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

abasore nkabo bisubireho pe kuko ntiyamukunda iyaba amukunda ntiyari kumwifuriza kumwanduza

baptiste yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

yakoze ibintu biza cyane

Fred Mugisha yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Abahungu nkabo bakwiye kwisubiraho kbs hakaba kubwizanyukuri no kwitonda.

valens yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Abasore Nkabo Bakagombye Kujya Bakurikiranwa N’amategeko Bagahannwa,kuko Nta Bwicanyi Burenze Ubwo.

Vincent yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka