Ubwongereza: Ngo arwaye indwara ituma asinda iyo ariye ifiriti

Nick Hess, Umwongereza w’imyaka 34, igihe cyose yariye ifiriti arasinda ngo bitewe n’uko igifu cye gihera kuri ubu bwoko bw’amafunguro kigakora ibisindisha (alcool/alcohol).

Mbere y’uko havumburwa impamvu y’uku gusinda kwa Nick Hess, umugore we yamukekagaho kuba umusinzi ndetse no kuba anywa ubwoko bumwe na bumwe bw’inzoga zisindisha amwihishe.

Buri uko ariye ifiriti asinda nk'uwanyweye ibisindisha bikaze.
Buri uko ariye ifiriti asinda nk’uwanyweye ibisindisha bikaze.

Mu mwaka w’2011 ho, ngo yigeze gufungwa na polisi ashinjwa gutwara ikinyabiziga kandi yasinze, nyamara we akavuga ko nta nzoga yari yanyoye.

Uyu mugabo aherutse no gutangariza BBC ko mbere y’uko indwara ye imenyekana, igihe cyose yamaraga kurya akumva atameze neza, mbese nk’umuntu wasinze. Ikindi ngo yamaze igihe cy’umwaka wose buri joro abyuka akajya kuruka.

Ibi rero ngo byatumye ajya kwa muganga, ni uko basanga igifu cye cyifitemo indwara yo gukora ibisindisha mu byo yariye, ariyo bita mu Gifaransa syndrome d’auto-brasserie cyangwa auto-brewery syndrome mu Cyongereza.

Uko iyi ndwara iteye, ngo iyo uyirwaye ariye cyangwa anyoye ibirimo amido (amidon) nk’umutsima, umugati cyangwa ibinyobwa bidasindisha (soda) umusemburo (levule) urabihisha maze isukari igahinduka ibisindisha (éthanol). Mu yandi magambo, igifu cy’uyirwaye gikora ibisindisha,

Aho indwara ya Hess uyu imenyekaniye agahabwa imiti ndetse agasabwa kureka ibiryo birimo amasukari menshi (glucide), ubu ngo asigaye yarorohewe ku buryo ngo « asigaye asinda kabiri cyangwa gatatu gusa mu kwezi. »

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka