Mwa bacuruzi mwe ntimuzabe "ibisambo" –Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali gukora ubucuruzi busukuye batanga imisoro nk’uko bayisabwa birinda kuba icyo yise “ibisambo”, kuko ari bwo bazaba bagaragaje umuco wo gukunda u Rwanda.

Ibi Minisitiri Kaboneka yabitangaje ku wa 16 Werurwe 2015 ubwo yahaga ikiganiro abacuruzi baturutse mu Mujyi wa Kigali, bashoje itorero ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera.

Muri icyo kiganiro kivuga ku muco wo gukunda igihugu, Minisitiri Kaboneka yabwiye abacuruzi 477 bo mu Mujyi wa Kigali ko Abanyarwanda ari bo bagomba guteza imbere igihugu cyabo birinda uwo ari we wese wagisubiza inyuma ahungabanya umutekano wacyo.

Minisitiri Kaboneka asaba abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali gukorera mu mucyo batanga umusoro uko bikwiye.
Minisitiri Kaboneka asaba abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali gukorera mu mucyo batanga umusoro uko bikwiye.

Yaberetse ko hari Abanyarwanda bagaragaje umuco wo gukunda u Rwanda, bararwitangira, ndetse baranarupfira.

Minisitiri Kaboneka yakomeje abwira abacuruzi bo Mujyi wa Kigali ko mu bucuruzi bwabo bagomba guhora bibuka ko hari ababa babacungiye umutekano hirya no hino mu Rwanda kugira ngo ubucuruzi bwabo budahungabana, abasaba kubatera ingabo mu bitugu batanga imisoro uko bikwiye.

Agira ati “Uyu munsi ntabwo tuvuga ngo mujye ku rugamba. Abana barwana barahari. Ariko bakeneye inkunga yanyu. Kumutera ingabo mu bitugu ni uko ugomba gukora ubucuruzi busukuye, busa neza, buhesha agaciro igihugu cyawe, ugasora uko bikwiye, kugira ngo wa mwana abone ikoti ryo kwambara ari mu birunga agucungiye umutekano ngo ubone uko ucuruza.”

Akomeza asaba abo bacuruzi kuba inyangamugayo ndetse n’icyitegererezo kandi bakirinda ubusambo, kuko ari byo biranga ingufu z’u Rwanda kandi bikaranga Umunyarwanda.

Abacuruzi bo mu Mujyi wa KIgali bahamya ko bagiye kwishyira hamwe bagakora imishinga minini.
Abacuruzi bo mu Mujyi wa KIgali bahamya ko bagiye kwishyira hamwe bagakora imishinga minini.

Agira ati “Mwa bacuruzi mwe ntimuzabe ibisambo! Iyi nda tujye twirinda ko iduteranya! Ntuzasebe, ntuzanduranye, ntuzateshwe agaciro n’iyi nda!”

Akomeza abasaba kandi gukomeza gushyira hamwe bagakora ubucuruzi bwabo barangamiye ejo hazaza.

Abacuruzi basoje itorero ryateguwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ifatanyije n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) bamaze mo icyumweru, bavuga ko bagiye kwishyira hamwe bagakora imishinga minini mu Mujyi wa Kigali kandi bakongera ibicuruzwa bajya gucuruza mu mahanga.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izi mpanuro bahawe na Kaboneka bazazikoreshe neza maze barusheho gutera imbere

munyaga yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka