Nyamasheke: Yasanzwe mu muferege yashizemo umwuka
Umusaza witwa Niyonzima Joseph uri mu kigero cy’imyaka 67, mu rukerera rwo ku wa 16 Werurwe 2015, yasanzwe mu muferege agaramyemo yashizemo umwuka, mu Mudugudu wa Kabuyekeru mu Kagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
Niyonzima Joseph yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kabugabo mu Kagari ka Mumbumbano mu Murenge wa Kagano, bivugwa ko yaguye muri uwo muferege avuye mu kabari aho yari yasabaniye n’abandi kuko bari biriwe mu kimina kibahuza bahana amafaranga.
Bamwe mu birirwanye na nyakwigendera bavuga ko nta kibazo yari afite uretse izabukuru, akaba yaravuye iwe ku cyumweru nta kibazo na kimwe afite agiye mu kimina ndetse ari mu bagombaga guhabwa amafaranga kuri uwo munsi.
Ibyo gutanga amafaranga birangiye bakomereje mu kabari aho bagombaga gusabanira bagasangira agacupa, abasangiraga agacupa na nyakwigendera ngo bamuheruka ubwo batashye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jérôme, avuga ko abaturage bamusanze agaramye mu muferege yamaze gushiramo umwuka, bakamukuramo bakamujyana kwa muganga kumupima kugira ngo ashyingurwe.
Agira ati “uyu musaza yakuwe mu mufere yapfuye bigaragara ko nta bindi bikomere afite, bishoboka ko ashobora kuba yaragize intege nke zijyanye n’agacupa yari yasomye, akagwamo akabura umutabara agashiramo umwuka”.
Niyitegeka asaba abaturage kumenya urugero banyweraho inzoga bakurikije intege zabo, kuko bishobora kubakururira akaga karimo urupfu igihe bakabije, agasaba abafite utubari kwibuka amasaha yo kudufungura no kudukinga.
Niyonzima Joseph asize umugore n’abana, akaba yaraye ashyinguwe nyuma yo gukorerwa isuzuma ryo kureba icyaba cyamuhitanye, ibisubizo bikaba bitaraboneka ngo hagaragazwe icyamuhitanye nyirizina.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|