Kirehe: Umucungamutungo w’Umurenge wa Kigina yatawe muri yombi

Umucungamutungo w’Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, Niyongabo Eric, ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Kirehe, akekwaho kwiba imisoro y’abaturage isaga ibihumbi 450 mu gihe cy’ukwezi kumwe yari amaze muri iyo mirimo.

Amakuru Kigali Today ikesha Bihoyiki, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigina, avuga ko Niyongabo yari amaze ukwezi kumwe mu Murenge wa Kigina nyuma y’uko yari avuye mu Murenge wa Gatore.

Bihoyiki yavuze ko amafaranga yanyerejwe ari mu ibice bibiri, atangwa mu isoko yitwa amahoro nandi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ajyanye n’amapatanti n’umusoro k’ubukode ngo aho hose yahakoraga amakosa.

Bihoyiki yatangaje ko zimwe mu mpamvu zikomeje kugaragara mu inyerezwa ry’umutungo wa leta ari irari ryo gushaka gukira no kubona amafaranga mu buryo butemewe.

Yagize ati “Abantu dukwiye kunyurwa n’ibyo leta itugenera tugakorera igihugu twese duharanira ku kizamura, aho kuba abajura bagisubiza inyuma. Ikindi ni uko abaturage bari maso n’ubuyobozi bwa Polisi buri maso uzagerageza kwiba umutungo w’igihugu azafatwa.”

Yakomeje avuga ko icyatumye bimenyekana ari amakuru yatanzwe n’abasoresha ubwo babonaga uburyo uwo mucungamutungo yandikaga mu gitabo agahisha urupapuro asigarana (souche) bakomeza kubigiraho impungenge nyuma baramutanga.

Ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umurenge bufatanyije na Polisi bakurikiranye neza impapuro zihabwa abasora bareba n’impapuro umucungamutungo w’umurenge asigarana, basanga zitandukanye bahita bamushikiriza Polisi.

Umuyobozi w’umurenge wa Kigina aragira inama umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Yakomeje avuga ko igihugu kitazihanganira umuntu wese ushaka kwiba ngo abenshi babikora batazi ko hari ibihano bibagenewe.

Kigalitoday yegereye Niyongabo ngo agire icyo atangaza ku bimuvugwaho ahita arwara mu mihogo ari nako agenda yiruka ahunga umunyamakuru mu gihe mu kanya yaganiraga n’abari baje kumusura ubona ijwi rimeze neza.

Mu mpapuro zimaze gufatwa Niyongabo arashinjwa kunyereza amafaranga ibihumbi magana ane mirongo itanu na bine hakaba hagikurikiranwa n’izindi k’uburyo bakeka ko amafaranga yose ashobora kugera mu bihumbi Magana arindwi m’ukwezi kumwe yari amaze mu kazi.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 4 )

birababaje pee!! abo bantu bajye bafatwa bisobanure impamvu . barya umutungo wabaturage. kuko nikibazo.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Gusa Abantu Nkabo Bajye Babafata But Babanze Bamenye Ko Ari Ukuri Koko Kugirango Atarengana Ndumva Aribyo Byaba Byiza Mwasanga Aribyo Mukamufatira Imyanzuro

Habintwari Eric yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Birababaje

Murokore yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

bafatwe bafungwe.

kama yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka