Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12ybe) byo mu Karere ka Huye bavuga ko hari abanyeshuri bangiza ibikorwaremezo byo ku mashuri bigaho, batumwa ababyeyi kugira ngo bazabirihe bagahitamo guta ishuri. Icyo gihe igikurikiraho ngo ni ukujya kwingingira umunyeshuri kugaruka.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Mukingi akagari ka Rwinyana mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke uri mu muryango w’abaturanyi babo.
Mu igenamigambi ry’akarere ka Ngororero, ingo 51,240 zingana na 70% by’ingo zose zituye aka karere zigomba kuzaba zikoresha imbuto z’indobanure kandi bakazihinga ku buso buhujwe hakurikijwe igihingwa cyatoranyijwe muri buri gace.
Bagirinshuti Jean Baptiste ukorera isosiyete ya Airtel ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa amakarito 53 y’inzoga yitwa Zebra Waragi ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu modoka y’akazi.
Umurambo w’uwitwa Nzabamwita Protais w’imyaka 50 wari umaze hafi icyumweru baramubuze, umurambo we bawusanze mu kirombe mu mudugudu wa Gitarama akagali ka Bugina ,mu murenge wa Gihango hpo mu karere ka Rutsiro.
Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro iranenga akarere uburyo gakomeje gushorwa mu manza na ba rwiyemezamirimo kubera amadeni kababereyemo, inama njyanama isaba ko habaho ibiganiro kugirango iki kibazo gikemuke.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko badakunze kwizihiza umunsi mukuru w’ubunani kuko baba bahaye agaciro cyane umunsi wa Noheri, bityo bigatuma ari wo bizihiza cyane kurusha ubunani.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon avuga ko mu mpera z’umwaka w’imihigo wa 2014-2015, igice kinini cy’abaturage kingana na 80% bagomba kuzaba batuye mu midugudu, kandi ngo ubukangurambaga bwaratangiye.
Abakuru b’imidugudu 617 yo mu Karere ka Gakenke baravuga ko bitangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) bazi ko bazayasubizwa none kugeza n’ubu ngo ntibarayabona.
Abayobozi batandatu bakora muri serivisi zitandukanye bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho gukoresha nabi amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA).
Ntambara Jean Damascene w’imyaka 22 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera, Akarere ka Ngoma, yafatiwe mu mujyi wa Kigali akekwaho kwica umusaza Bihayiga Augustin wo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare yakoreraga amuziza amafaranga.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bakomeje kubabazwa n’uko akarere kabo nta bikorwa by’iterambere bahabona ndetse hari ibyo bizezwa n’abayabozi bakabitegereza bagaheba, bakibaza ikibitera mu gihe mu yindi mijyi y’uturere baturanye babona ihora izamuka uko bwije n’uko bukeye.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’i Burengerazuba irashima uburyo abaturage bitwaye mu bihe bisoza umwaka wa 2014 no gutangira umwaka wa 2015, kuko nta byaha byinshi byagaragaye uretse umugore umwe wakubiswe n’abantu bataramenyekana mu Karere ka Ngororero akajyanwa mu bitaro, hakaba hari gukorwa iperereza.
Urusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ruherereye mu Kagari ka Nyangwe mu Murenge wa Gahunga ho mu Karere ka Burera, rwagwiriye abakirisitu bane bahita bitaba Imana mu gihe abandi 24 bakomeretse, mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 1/1/2015.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Meddie Kagere yarangije gusezererwa n’ikipe yakinagamo ya Klubi i Futbollit Tirana kubera umusaruro muke yagaragaje nyuma y’amezi atandatu yonyine yerekeje muri iyi kipe yo muri Albania.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abagatuye kwirinda ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2015 kugira ngo gahunda Leta yihaye zigamije iterambere rishobore kugerwaho.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi barasabwa kwitwararika bagatangira umwaka neza badakora ibikorwa byatuma bahungabanya umutekano.
Abayoboke b’idini Maranatha Paruwase Gasharu rikorera mu Mujyi wa Muhanga, mu Karere ka Muhanga, barashinja ubuyobozi bwa Paruwase yabo kunyereza amafaranga y’impano agenerwa abana babo mu munsi mikuru ya Noheli n’ubunani.
Tariki ya 31 Ukuboza buri mwaka ni umunsi uba utegerejwe n’abantu benshi bishimira ibyo baba baragezeho mu mwaka ushize, cyangwa se bababajwe n’ibibi byababayeho, banateganya kwinjira mu mwaka mushya n’imigabo n’imigambi inyuranye.
Umwaka wa 2015 uratangiye, umwaka abakunzi b’imikino mu Rwanda bahanze amaso ko ushobora gukomereza ku byiza byagaragaye mu wo twaraye dusoje. 2014 muri rusanjye yabaye nziza mu mikino mu Rwanda, aho Volleyball, Amagare n’umupira w’amaguru bigaragaje bihagije. Dore bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu mwaka twasoje.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gatsibo butangaza ko mu nka zari zibwe izigera kuri 19 zatangiye gusubizwa ba nyirazo, eshanu muri zo zikaba arizo zimaze gutangwa. Ni mu gihe hari hamaze igihe havugwa ubujura bw’inka muri aka karere.
Mu Karere ka Muhanga hakomeje kugaragara abakobwa babyarira mu ngo iwabo kubera gutwita inda zitateguwe, bigatuma abana bavuka batitabwaho uko bikwiye kuko ba nyina nta bushobozi baba bafite bwo kubitaho.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuwa kabiri tariki 30/12/2014, Muzungu Gerald uherutse gutorerwa kuyobora Akarere ka Kirehe yatangaje ko atagiye gutangirira ku busa ahubwo agiye gukomereza kuby’abamubanjirije.
Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndikumana Hamadi Katawuti asanga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari we ushobora kumufasha akaba yamukemurira ikibazo afite nyuma yo kugerageza inzira zitandukanye bikanga.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe bumva ko guhigira umwaka mushya aribyo buri wese akwiye guha agaciro kurusha kwinezeza, kuko usanga hari abajya mu tubari bakanywa bakarengera ugasanga bateje umutekano muke ndetse n’ubuzima bwabo bukaba bwahatakarira.
Uwitwa Uwiringirimana Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Kiraro, Akagari ka Gasizi ko mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, yafashwe n’abaturage ari kubaga imbwa yo kurya mu yishimira gusoza umwaka wa 2014 atangira uwa 2015 mu gitondo cyo kuwa 31/12/2014.
Bamwe mu bagore babanye nabi n’abagabo babo baravuga ko bazindukira mu tubari mu rwego rwo kwishakira icyabibagiza agahinda bararana, cyangwa bakaba babonayo abandi bagabo babafasha mu kababaro kabo.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2014 no gutangira umushya wa 2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifuje ko Ingabo n’abashinzwe umutekano w’igihugu muri rusange bageza ku banyarwanda indi ntsinzi yo kugira amahoro, nk’iyagaragaye mu mwaka wa 2014.
Abagabo bo mu karere ka Nyamasheke bamaze kwifungisha burundu bemeza ko ntacyo bitwara umugabo ndetse ko ntacyo bihungabanya ku mibanire isanzwe iranga umugabo n’umugore.
Mu gihe habura amasaha macye ngo dusoze umwaka wa 2014, Kigali Today yabahitiyemo kuwusoza igaruka ku makuru yavuzweho cyane ku bijyanye n’u Rwanda.
Polisi y’igihugu yashyikirije umucuruzi wo muri Uganda amafaranga miliyoni umunani n’ibihumbi maganabiri (8,200,000 Rwf) binyuze mu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda, aya mafaranga yafatiwe mu Rwanda uwayibye yayoherereje bashiki be.
Abaturage bakorera ubucuruzi mu isoko rya Nyagahinga riri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera basaba ko bakwegerezwa banki bajya babitsamo amafaranga yabo ngo kuko banki ziri muri uwo murenge ziri kure y’aho batuye.
Abagore bo mu karere ka Ngoma bitabiriye itorero biswe “mutima w’urugo” bamuritse imihigo bagomba kwesa mu mezi atandatu irimo kurwanya umwanda (amavunja aho akiri) ndetse n’imirire mibi aho ikiri hagamijwe ubuzima bwiza mu baturage.
Inama njyanama y’akarere ka Ngoma yasangiye noheri inifuriza umwaka mwiza wa 2015 inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu murenge wa Mugesera ibyishimo birabarenga bamwe bararira.
Abaturage b’umujyi wa Muhanga bajugunya imyanda aho biboneye kuberako nta kimoteri cy’umujyi bafite, bakaba kandi nta bashinzwe gutwara iyi myanda bahari.
Hategekimana Donacien utuye mu karere ka Ngoma, avuga ko ahangayikishijwe n’amazi aturuka aharunzwe ibitaka ubwo hasizwaga aho kubaka amazu mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) kuko nihatagira igikorwa azamusenyera inzu atuyemo.
Mugabo John w’imyaka 24 na Nsengiyumva bo mu mudugudu wa Karungi akagali ka Kamagiri umurenge wa Nyagatare bakubiswe n’inkuba bahita bitaba Imana ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba tariki 30/12/2014.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Rulindo biyemeje gutangira umwaka wa 2015 bafatanya kuzamuka mu iterambere ndetse no kugira umuco wo gukora no gutoza abanyamuryango bose gukora bakiteza imbere nta n’umwe usigaye inyuma.
Mu gihe Polisi ivuga ko mu mwaka wa 2015 nta mumotari ugomba gukora adafite uburenganzira bwo gutwara abagenzi butangwa na RURA, abo muri Koperative KAMOTRACO bahangayikishijwe n’uko batazakora kuko perezida wa Koperative yabo bamuhaye amafaranga ariko akaba atarabubagezaho.
Inama Njyanama y’akarere ka Kirehe yateranye tariki 30/12/2014 yibanze ku mikorere mibi y’itangwa rya service ikomeje kugaragara mu bitaro bya Kirehe hafatwa ingamba zo kureba impamvu zibyo bibazo bitarenze ibyumweru bibiri.
Akarere ka Gakenke gafite ideni ry’amafaranga miliyoni 31 n’ibihumbi 300 ajyanye n’ibikorwa byo kubaka ibymba by’amashuri nyamara bimwe mu bikorwa yari ateganyirijwe gukora ntibyarangiye.
Abahinzi b’ibirayi mu ntara y’amajyaruguru batangaza ko isoko rya Nyagahinga riherereye mu murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ribagoboka cyane kuko ariho bakura imbuto y’ibirayi bahinga bagasagurira amasoko atandukanye yo mu Rwanda no hanze yarwo.
Abakinnyi 11 ni bo barangije kwemezwa ko bazakina shampiyona y’icyiciro cya mbere ari Abanyarwanda nyuma y’igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka ku bakinnyi bari bemejwe n’akanama ka Ferwafa ko ari abanyamahanga.
Nyuma y’urubanza rw’abantu 14 bashinjwa gukorana na FDLR, mu karere ka Musanze hatangiye urundi rubanza rw’abantu 16 nabo bashinjwa gukorana na FDLR no kwinjiza imbunda mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aratangaza ko Leta yongereye ubushobozi n’ubumenyi abakozi bakora mu biro bishinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko (MAJ), kugira ngo zikemura ibibazo by’abaturage bahora basiragira mu nkiko rimwe na rimwe bitari ngombwa.
Abatuye mu karere ka Ngororero barashimira abadepite ko babasura kenshi bakabagezaho ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo byabo, ndetse nabo bakamenyeraho uko ababtoye babayeho mu bice bitandukanye by’ubuzima.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) cyatanze impamyabushobozi ku banyeshuri cyakoresheje ibizami mu myuga n’ubumenyingiro kuva cyakwegurirwa ubwo ubushobozi mu mwaka wa 2011.
Banki nkuru y’igihugu (BNR) iratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bushoje umwaka wa 2014 bwifashe neza kuko bwitezwe kutazajya munsi y’ikigero cya 7% kandi ikigero cy’urwunguko isaba abashoramari mu by’imari kizaguma kuri 6.5%.
Leta y’u Rwanda imaze kwemeza ko ejo kuwa 31/12/2014 ari umunsi w’ikiruhuko ku bakorera mu nzego z’imirimo mu Rwanda bose; nk’uko bigaragara mu itangazo rya minisitiri ushinzwe abakozi ba Leta n’umurimo.
Umugore witwa Mukaruremesha Annonciatta wavugaga ko umugabo we yamucitse nyuma yo kugurisha isambu n’ibikoresho byo munzu ngo bimukire mu karere ka Nyabihu byatahuwe ko yabeshyaga nyuma yuko ubuyobozi bumenye ko aho yavugaga bari batuye hatabaho.