Rutsiro: Arashakishwa akekwaho kwica shebuja akamutaba mu nzu

Mu Mudugudu wa Bitenga, Akagari ka Gihira mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Rutsiro hatahuwe umurambo w’umusore witwa Nizeyimana Théophile, kuwa 04/02/2015, ukwekwa ho kumwica akaba agishakishwa kuko yaburiwe irengero.

Uyu musore Nizeyimana wari afite imyaka 21 y’amavuko ni mwene Nshamihigo Félicien na Nyirandebakure Vélène, akaba yari asanzwe akora umwuga w’ubucuruzi aho yacuruzaga Butiki.

Birakekwa ko uyu Nizeyimana yishwe n’uwari umukozi we witwa Muhire Juvenal ndetse umurambo we ukaba warasanzwe mu munsi y’igitanda uyu Muhire aryamamo, nyuma yo kuwubona akaba atarongeye kugaragara.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu musore yemezwa na Nkurikiyinka Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango wabibwiye Kigali Today muri aya magambo: “Nibyo koko hatahuwe umurambo w’umusore w’imyaka 21, uwo murambo ukaba watahuwe munsi y’igitanda uwatorotse yararagaho, ubu inzego z’umutekano zikaba ziri gukora ibishoboka ngo aboneke”.

Abavandimwe ba Nyakwigendera bakomezaga kubaza uwo mukozi akavuga ko shebuja yagiye kwiga imodoka I Gisenyi (Rubavu), bamuhamagara ntiyitabe kuko telefoni ye yari ifitwe n’uwo mukozi ahubwo akabandikira ubutumwa bugufi avuga ko ahuze.

Abaturanyi bumvise umunuko nibwo batangiye gukeka ko yaba yarapfiriye mu nzu nibwo bagiye kureba muri iyo nzu basanga yacukuye munsi y’igitanda amushyira mo, bahamagara ubuyobozi ariko nyir’ugukora ayo mahano ntiyongeye kuhagera.

Nyakwigendera yavukaga mu Mudugudu wa Mukebera, Akagari ka Congo Nil, Umurenge wa Gihango, umurambo we bikaba biteganyijwe ko ushyingurwa kuwa gatanu tariki ya 06/02/2015 ku ivuko rye mu Kagari ka Congo Nil nyuma yo gusuzuma umurambo we mu bitaro bya Murunda.

Uwo mukozi wishe shebuja avuka mu Mudugudu wa Kirinja, Akagari ka Gatare mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro.

Uyu Nyakwigendera bishoboka ko yishwe mu matariki ya 14/01/2015 kuko abaturanyi b’uwo nyakwigendera bavuga ko baherukaga kumubona muri ayo matariki.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

iyi nyangabirama ishakishwe ihanwe idusebereje akarere

nkundabanysnga yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Ndabona bimeze nabi,bamwe babaye nk’inyamaswa.Ahasigaye ni aha amasengesho.Uwo wapfuye Imana imwakire!!!!!

Alpha yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Birababaje Cyane Uwo Mugizi Wa Nabi Ashakishwe Ahanwe Naho Nyakwengendera Imana Imuhe Iruhuko Ridashira

Murekambanze Jeremie yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

kuva interahamwe zakora ubwicanyi mu rda abantu bose bahise baba inyamaswa.mbega amahano.RIP nyakwigendera

alias yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

rwose birababaje uyu mukozi ashakishwe aryozwe iri shyano yakoze

Ntabanganyimana Joel yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

rwose birababaje uyu mukozi ashakishwe aryozwe iri shyano yakoze

Ntabanganyimana Joel yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

ni dange kbs Imana imwakire mubayo

KANA KIMANA yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka