Abanyarwanda batatu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ya Trinity itwara abantu Kigali –Kampala
Abanyarwanda babatu baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka ya Sosiyete ya Trinity Epress Ltd yavaga i Kampala muri Uganda ijya i Kigali mu Rwanda.
Umushoferi wari utwaye iyi bisi ya Trinity n’abandi bantu babiri (umusore n’umukobwa) bari bamwicaye inyuma bahise bitaba Imana. Ngo hakomeretse abantu 14 ariko mu buryo budakabije, ku buryo bageze kwa muganga batandatu muri bo bahise bitahira, abandi nabo ngo hari icyizere ko baza gutaha kuri uyu wa gatanu tariki 06/2/2015 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Trinity express Ltd.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya sosiyete Trinity express Ltd, Kihangire Bishop, yavuze ko impanuka yabaye mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda (saa yine n’igice muri Uganda); ikaba yabereye ahitwa Mitalamariya, mu Karere ka Butambala.

Kihangire akomeza avuga ko iyi modoka yakoze impanuka yahagurutse isaa mbiri z’ijoro muri uganda iza mu Rwanda yari irimo abagenzi 33, barimo abanyarwanda, abanyekongo n’abarundi; ariko abo abitabye Imana uko ari batatu bari abanyarwanda bose.
Iyo modoka ngo yageze ahari icyapa cyanditseho Mitalamariya igonga ikamyo yari iparitse mu muhanda irimo ibiti by’amapoto y’amashanyarazi, bitewe n’uko ngo hari indi modoka yari icanye amatara yaturutse imbere y’umushoferi ikamuhuma amaso, kandi mbere yo kugera kuri iyo kamyo iparitse mu muhanda ngo nta kirango cyangwa icyapa cyagaragazaga ko umuhanda ufunze.
Ubuyobozi bwa Trinity express Ltd buvuga ko ingamba zo gukumira impanuka zisanzwe ziriho kuko umushoferi ngo yari yaruhutse bihagije kdi ngo ntabwo yari afite umuvuduko ukabije kuko yari n’ahantu haterera, ndetse imodoka zigenda muhanda zikaba zigenzurwa n’ikoranabuhanga rya GPS.

Ubuyobozi bwa Trinity express Ltd busaba Leta y’u Rwanda kuganira n’iya Uganda kugira ngo nayo ifate ingamba zikomeye, zirimo ko niba hari ikibazo mu muhanda hajya haba ikimenyetso kibigaragaza, nk’uko ku ruhande rw’u Rwanda bikorwa
Ubwo Kigali Today yageraga aho iyi sosiyete ikorera mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Nyabugogo yasanze akazi gakomeje nk’uko bisanzwe, hari imodoka itegereje abagenzi, n’abakozi bayo bari kwandika abashaka kujya muri Uganda, barimo n’abajya gutabara abantu babo.
Binyuze ku rubuga rwa Tweeter, Polisi y’igihugu yatangaje ko iri gukorana na Polisi ya Uganda ndetse n’ibiro by’uhagarariye u Rwanda muri Uganda gukurikirana iki kibazo ndetse n’abahuriye n’isanganya muri iyi mpanuka.

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutubwiye amazina yabitabye imana byaba byiza
oh!imiryango yabo igire kwihangana.
Abo bapfuye Imana ibakire mubayo.
Abatwihanganishije mwese mwakoze gusa ibi birakabije kuko Lundi nabuze umuvandimwe muri kpla coach batangaza ko nta muntu wayiguyemo my rwego two guhisha ibimenyetso, none muri trinity Jacques umuvandimwe wanjye na nubu umurambo nturatugeraho ubwo she nka company yakoreraga si igisebo kuri bo ?
Ndashima leta y’u Rwanda ydufashije Kuzana abantu bacu

R.I.P Mr twitaga KAVUKIRE hamwe n’abo mwasinziranye
Abatwihanganishije mwese mwakoze gusa ibi birakabije kuko Lundi nabuze umuvandimwe muri kpla coach batangaza ko nta muntu wayiguyemo my rwego two guhisha ibimenyetso, none muri trinity Jacques umuvandimwe wanjye na nubu umurambo nturatugeraho ubwo she nka company yakoreraga si igisebo kuri bo ?
mungu wetu kwa nini hi dunia niya matatizo wadugu zetu wamefariki katika ajali hiyo wapokeye katika ufalme wako nautulize familiya zao
twihanganishije ababuze ababo
Imana ibakire mu bayo ariko rero impanuka zongeye kwiyongera nukuri
Oohh, iyo modoka yagonze indi kweli! Ubwo se si uburangare?