Iyi nzoga "Legend" ije isanga ubundi bwoko butandukanye bw’ ibinyobwa bikorwa n’uru ruganda, burimo Mutsiig, Primus nizindi nyinshi.
Umuyobozi mukuru wa Bralirwa Johnathan Hall, ashyira hanze iki kinyobwa yavuze ko kuva Guiness yakurwa ku isoko, uru ruganda rwasezeranyije abakiliya barwo ikinyobwa cyo muri ubwo bwoko, none “Legend” ikaba yagezyava ku isoko rya Bralirwa, twasezeranyije ko abantu bazongera bakishimira indi nzoga, none ubu twa ku isoko.

Yagize ati “Ku zindi nzoga zisanzwe zimara inyota, iyi irihariye, kubera akarusho k’ uburyohe iyo uyisogongeye. Nayo imeze nk’ izindi mu kuryoha, ariko yo irakomeye.”
Inzoga ya Legend, izajya yengerwa mu rwengero ruri ku Gisenyi, mu ntara y u Burengerazuba. Uko igaragara ku jisho, ni nako uburyohe bwayo bumeze.

Iki ni kimwe mu bikorwa bishya Bralirwa imaze gushyira ku isoko, nko mu Ugushyingo haje Primus ya Cl 50, none muri Gashyantare tubazaniye Legend, ikindi kinyobwa kije mu muryango mugari w’ ibindi bisanze muri Bralirwa.”
Iyi nzoga ije isanga izindi zitandukanye nka Turbo nto iheruka gushyirwa ku isoko mu Gushyingo umwaka ushize, none muri Gashyantare bakaba bazanye Legend.

Iki kinyobwa gifite inkomoko mu gihugu cya Ireland, kiri mu bwoko bwa “stout”, ibinyobwa bisaba ko umuntu abinywa yumviriza uburyohe, kizajya kigura amafaranga 500 y’u Rwanda.

Andi mafoto y’uko ibirori byo gushyira Legend hanze byari byifashe.





Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
iki kinyobwa ni feke kweli; vino ni umukobanyi kweli;inzoga zirakubaganisha’;ushukwa nazo ntamenya ubwenge..........
NYJEDIUMWEMUBAKOZIBAKORAMURI.BRALIRWATURABAKARANIARIK0TABWISHIGIZI.NAGUHAKURUGERO.MUBYUBWERUBYISHIZEHAFUYE.UMWEMUBOTUKORANATIHAGIRANATANU,DEPORUSIZI
Icyo Nyobwase Cyageze Mu Rwanda hose?
izajya igura angahe?
Rutindukanamurego ni umunyamakuru mwiza kandi aho abera akaga anatubera aho icyo kunywa cyashyizwe ahabona pe. Thanx to ruti and kigalitoday dukunxa
Ewana ruti you really cover the story nkumumanyuramazi pe uri ukuntu wumugabo