Rutsiro: Ukekwaho kwicisha Shebuja ifuni yerekanywe imbere y’abaturage

Umusore witwa Muhire Juvenal ukurikiranyweho kwica umukoresha we bose bakomoka mu karere ka Rutsiro nawe akaba abyiyemerera, yafashwe yerekwa abaturage batuye ahabereye iki cyaha, kuri uyu wa gatanu tariki 6/2/2015.

Uyu musore avuga ko yishe shebuja amuziza ko yamwatse amafaranga ntayamuhe, yamukubise ifuni agahitamo kumutaba mu nzu bararagamo.

Muhire yatawe muri yombi ubwo umurambo wa Nizeyimana Théophile ari we wamukoreshaga watahurwaga mu Mudugudu wa Bitenga, Akagari ka Gihira mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro.

Muhire yemereye imbere y'abaturage ko yishe Shebuja bapfa amafaranga atamuhaye.
Muhire yemereye imbere y’abaturage ko yishe Shebuja bapfa amafaranga atamuhaye.

Ubwo yagezwaga imbere y’abaturage yiyemereye ko yishe shebuja amukubise ifuni kubera ko bapfaga amafaranga, agira ati” Njyewe ndiyemerera ku mugaragaro ko nishe Nizeyimana kubera ko namusabye amafaranga yangombaga twaje kurwana nza kumukubita ifuni ahita apfa mpitamo kumutaba mu nzu.”

Umuyobozi w’akarere, Gaspard Byukusenge, yasabye abaturage kujya bamenya ababa aho batuye bakanamenya imyitwarire yabo aho.

Ati "Baturage nimwe maboko ny’igihugu cyacu mugomba gufasha abashinzwe umutekano gucunga umutekano mumenya abo mubana nabo ndetse n’imyitwarire yabo”.

Uwo yaguzeho igitiyo yifashisha guhamba umurambo wa Shebuja ngo ntiyari azi icyo akiguriye.
Uwo yaguzeho igitiyo yifashisha guhamba umurambo wa Shebuja ngo ntiyari azi icyo akiguriye.

Umuyobozi w’akarere kandi yanabasabye kwirinda ko hari undi muntu wakongera gutakaza ubuzima kandi ngo ibyo bazabigeraho nibafata ingamba yo kugaragaza abafite imyitwarire mibi bakarwanywa.

Uwari uhagarariye Polisi ubwo nyiramahano yerekwaga abaturage yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kandi bakarwanya abantu bose bazi ho gukoresha ibiyobyabwenge.

Abaturage bumijwe no kubona umuntu yiyemerera ko yishe umuntu mugenzi we.
Abaturage bumijwe no kubona umuntu yiyemerera ko yishe umuntu mugenzi we.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye Tariki ya 4/2/2015 ubwo mushiki we yazaga kumusura avuye aho akomoka mu murenge wa Gihango nyuma y’igihe kirekire amushaka kuri telefoni ariko ntamubone.

Nnibwo yabajije uwo wamucururizaga akamumuhisha nibwo yahamagaje ubuyobozi baza gusanga yaramwishe aramutaba munsi y’igitanda ariko uwabikoze yaje guhita acika.

Ubwo uyu musore yatangazaga ko ariwe wamwishe wenyine abaturage ntibanyuzwe kuko bo bavuga ko hashobora kuba hari abandi bafatanyije kuko bemeza ko Atari kumwifasha bitewe n’uko bamuzi ho ibigango polisi ikaba ikomeje gukora iperereza ngo barebe niba hari abandi bafatanyije.

Ubu uyu musore wishe mugenzi we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kayove ibarizwa mu Karere ka Rutsiro.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

nukuri abantu nkabo mujye mubafungira ahantu habonyine kuko yakica nabandi nyakwigendera imana imwakire mubayo!

karayire evais yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

uwo mwicanyi mumufungire mu gikukuru yo gahambwa.

sangano eric yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Bene ngabongabo reta ijyireba ahoyabafungira kukobazicya nabandi murigereza nyakwigendera I
Mana imwakire.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Bene ngabongabo reta ijyireba ahoyabafungira kukobazicya nabandi murigereza nyakwigendera I
Mana imwakire.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Mana fashe abantu guhinduka birababaje

Claude yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

abicanyi bariho benshi biragaragara;ndumva leta yasubizaho igihano cy’urupfu.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

Inzego zibishinzwe zikore iperereza ryimbitse ntibyumvikana ko umuntu umwe yakwifasha guhamba wenyine.uwabyemera ni utarigeze ubona aho bashyingura ngo yibonere imbaraga bisaba.

Jean yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

satani akomeje guteza abantu umutima wokwica amategeko y’IMANA niyompamvu ibyaha nk’ibi bikomeje kwiyongera.

peter yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

ariko ryose sinzi icyo police izakora erega hari abantu bifata nkibyihebe ndavuga insoresore bakoresha ibiyobyabwenge rwose bazabajashye nkuko baciye amabandi akomeye

Ndego yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

ntuko igihano Cyo kwica ba gikuyeho nawe ya kagobye kwicwa kuko nugusebya urubyiruko nahanwe kambisa kuko birababaje cyane.naho uwo musore Imana imwakire mubayo.

Fils yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Nuko havanyeho igihano cyo kwica, nawe yarakwiye koherezwa aho yohereje theophile kuko muri bible baravuga ngo iwicisha inkota azicishwe indi. burundu y’umwihariko nicyo umukwiye.

NKUBAYESA yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka