Kirehe: Nyuma yo gufatanwa ibiro 80 by’urumogi ngo ababariwe yafasha Polisi kururwanya

Umugabo witwa Ruganintwari Revelien w’imyaka 37 wo mu kagari ka Rwantonde umurenge wa gatore yafatanwe kilo 80 z’urumugi ubwo yari arutwaje umugabo witwa samandari ngo bageze mu nzira kuko ari we wari imbere Polisi imufashe shebuja n’undi mukozi bari hamwe bariruka.

Uwo mugabo watawe muri yombi kuri uyu wa gatanu tariki 6/2/2015, ngo arutwara yabitewe n’inzara, ngo yashakaga guhahira abana n’umugore we aherutse kubyara akaba akiri ku kiriri.

Ruganintwari Revelien avuga ko kujya mu bikorwa byo kugemura urumogi abiterwa n'inzara.
Ruganintwari Revelien avuga ko kujya mu bikorwa byo kugemura urumogi abiterwa n’inzara.

Ati“rwose nari nzi ko bibujijwe ariko bwari ubukene, nabonye ako karaka ndeba inzara mfite n’umugore wanjye uri ku kiriri mbona nagakora none ndafashwe, gusa ndasaba imbabazi sinzabyongera, ninkira ibya none nzihana burundu nibiba na ngombwa nzaza kwaka numero za Polisi nze mbaha amakuru”.

Uru rumogi rwuzuye imifuka ibiri uyu mugabo yari yarupatanye amafaranga ibihumbi bitatu ku rugeza k’umuhanda aho ngo bari kurupakira imodoka barugemura i Kigali akaba avuga ko yari inshuro ya kabiri akoze icyo kiraka cyo gutwara urumogi.

Supt Christian Safari uyobora Polisi mu Karere ka Kirehe arasaba abaturage gukomeza gukorana n’inzego zishinzwe kurinda umutekano batungira Polisi agatoki umuntu wese ucuruza ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kubahashya.

Yavuze ko ingaruka zo gucuruza ibiyobyabwenge ari nyinshi, ngo bwica ubuzima bw’ababinywa bidasize n’ababicuruza ku gihe baba batakaza bafunze kandi bakagombye gukorera umuryango wabo n’igihugu muri rusange.

Nta munsi ushira Polisi ya Kirehe idataye muri yombi abacuruza urumogi, akenshi na kenshi barucuruza baruvanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya dore ko cyegereye akarere ka Kirehe.

Servilien Mutuyiomana

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese ko bitunvikana

mao yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka