Nyamagabe: Abaturage bemeza ko kwishyiriraho imihigo bibafasha kuyigira iyabo
Abaturage bemeza ko kwishyiriraho imihigo bibafasha kurushaho kuyigira iyabo bityo bikanabafasha kuyesa nkuko baba babiteganyije, ugereranije n’uko mbere yabituragaho ntibabashe no kuyisobanukirwa neza.
Mu rwego rwo gufasha umuturage kurushaho kugira uruhare rutaziguye mu itegurwa ndetse n’ishyirwamubikorwa ry’imihigo, ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu karere ka Nyamagabe igamije kongera uruhare rw’umuturage (IPC) mu bimukorerwa ryashyizeho uburyo bwo guhindura mu rurimi rw’ikinyarwanda imihigo kugira ngo umuturage abashe kuyumva.

Kuri uyu wa gatanu tatiki 6/2015, mu mirenge Cyanika, Gasaka, Mbazi na Kamegeri, abaturage bishimiye kumurikirwa imihigo y’umwaka 2015-2016 kugira ngo batange umusanzu wabo mu kugushyiraho ikenerwa kurusha indi ndetse nuko yanozwa kugira ngo izabashe kweswa.
Uwitwa Anonsiyata Mukankwerera yagize ati “Kuko ari twe tuba twipangiye imihigo turushaho kuyigira iyacu, urugero twagize nk’uruhare rwuko dukeneye amashuri, dutanga imisanzu tugatanga n’amaboko, icyo gihe rero ntawaza ngo yangize ayo mashuri yacu, tuzi ko ejo ari twe tuzagaruka tukayubaka.”

Kuva aho ino gahunda itangirijwe, umuturage yarushijeho kugira uruhare mu gutanga umusanzu mu mihigo kuko ibitekerezo bigera kuri 80% by’abaturage byabashije kujya mu mihigo.
Jean Baptiste Rusigamanzi, umuhuzabikorwa wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya diyosezi gatulika ya Gikongoro, imwe mu miryango iri muri iri huriro, yagize ati “Umuturage niba ugiye gukora ibikorwa ukabimupangira, uruhare rwe rukaba ruto, ntawbo azabigira ibye, ariko iyo babigizemo uruhare bafata iyambere mu kubishyira mu bikorwa.”
Iyi gahunda iterwa inkunga na GIZ, ikaba izafasha abaturage b’akarere ka Nyamagabe, kugera ku iterambere bifuza babigizemo uruhare rutaziguye, ikazakorerwa mu mirenge yose y’akarere ka Nyamagabe uko ari 17 n’akarere ka Nyaruguru.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
guhiga bituma ukorera kuri gahunda maze ukazareba ingaruka nziza igihe kigeze ibi ibigaca akajagari ko gukora uko ushatse cg se rimwe ukanasigana kuko ntacyo uba urwanira, twese twitabire imihigo