RRA ntiyesheje umuhigo w’igihembwe cya mbere cya 2014/2015

Komiseri mukuru w’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) Tusabe Richard yatangaje ko batageze ku muhigo bari bahize wo kwinjiza imisoro mu gihembwe cya mbere 2014/2015.

Tusabe yatangaje ko mu mihigo y’igihembwe cya mbere cya 2014/2015 cyatangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2014 bari biyemeje kuzinjiza mu isanduku ya Leta amafaranga asaga Miliyari 432.7 ariko ntibibakundire bakinjiza Miliyari 411.5.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 05/02/2015, Tusabe yagaraje impamvu yabateye kutesa umuhigo bari biyemeje ndetse anagaragaza ingamba bafashe kugira ngo bagere ku muhigo w’igihembwe cya kabiri ndetse babe banarenza, nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Yagize ati “Zimwe mu mpamvu zatumye tutagera ku muhigo twari twiyemeje ni uko umuco wo gusora no kwifuza gutanga umusoro ku bushake hari benshi mu banyarwanda utarinjiramo, hakaba hakiri n’abakwepa imisoro banga gukora imenyekanisha ry’inyungu cyangwa se bavuga ko bahombye nta nyungu bagize kugira ngo badatanga umusoro ku nyungu (TVA), hakaba hari n’abandi bakinyereza imisoro rimwe na rimwe bahaye ruswa abakozi b’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, ibyo bigatuma tutagera ku muhigo nk’uko tuba twabiteganyije”.

Tusabe avuga ko RRA itesheje umuhigo mu gihembwe cya mbere cya 2014-2015 kubera imbogamizi zinyuranye zirimo abakwepa imisoro.
Tusabe avuga ko RRA itesheje umuhigo mu gihembwe cya mbere cya 2014-2015 kubera imbogamizi zinyuranye zirimo abakwepa imisoro.

Tusabe kandi yanagaragaje ko mu rwego rwo kurwanya ibyo bibazo hari ingamba bashyizeho ndetse banatangiye gukurikiza mu gihembwe cya kabiri, kugira ngo babashe gukuraho iki cyuho cyo kutesa umuhigo mu gukusanya imisoro bagize mu gihembwe gishize.

Yagize ati “Imwe mu ngamba yo gukuraho iki cyuho twagize mu gihembwe cya mbere harimo kongera umubare w’abasora mu byiciro bitandukanye byari bisanzwe bitagaragara mu batanga imisoro”.

Aha yatanze urugero ku bantu bagera kuri 300 bafite ibirombe bicukurwamo umucanga cyangwa amabuye, abafite inganda nto zikora ibinyobwa ubusanzwe batasoreshwaga, ubu bakaba bagiye gukangurirwa gusora no guhugurwa ku bijyanye n’imisoro kugira ngo nabo biyongere kubagira uruhare mu kubaka igihugu babicishije mu misoro.

Indi ngamba Tusabe yatangaje ni iyo gutangira gusoresha abakodesha amazu y’ubucuruzi, ubusanzwe bajyaga bishyura umusoro mu karere gusa, ariko ntibishyure umusoro ku nyungu (TVA) kandi bunguka muri ubwo bukode bw’ayo mazu.

Abandi kandi Tusabe yatangaje ko bagiye kwitaho ni abafite inganda nto za kawunga zitunganya ifu y’ibigori, nabo batagaragaraga ku batanga umusoro ubu bakaba nabo bagiye kwegerwa bagashishikarizwa gusora.

Izi ngamba, nk’uko umuyobozi wa RRA yakomeje abitangaza, zimaze kongera umubare w’abasora aho kugeza mu kwezi k’ukuboza 2014 bari bamaze kugera ku bihumbi 119, bamaze kwiyongera ku kigero cya 12%, bakaba bizeye neza ko mu mpera z’umwaka bazaba bageze ku kigero cya 15% cy’abasoreshwa bikazazamura ku rwego rushimishishe imisoro ndetse bikanakuraho cya cyuho cyabaye mu gihembwe cya mbere.

Komiseri mukuru muri RRA yabwiye abanyamakuru ko hari ingamba zo gukuramo igihombo zirimo kongera umubare w'abasora no gukurikirana imisoro itinjizwaga neza.
Komiseri mukuru muri RRA yabwiye abanyamakuru ko hari ingamba zo gukuramo igihombo zirimo kongera umubare w’abasora no gukurikirana imisoro itinjizwaga neza.

Abubaka amazu y’ubucuruzi nabo bagiye gutangira kwegerwa bagasoreshwa cyane cyane basorera abakozi bakoresha, ndetse bakanasoresha abashinzwe gukora inyigo kuri izo nzu ubusanzwe batasoreshwaga.

Abandi bagiye kwegerwa bagakangurirwa gutanga umusoro ni abarimu bagomba gutanga umusoro ku mushahara kugira ngo nabo bagire umusanzu wo kubaka igishugu basora.

Tusabe yavuze ko bagiye kongera ingufu mu bukangurambaga bwo gukoresha EBM, imashini itanga inyemezabuguzi, kugira ngo irusheho gukoreshwa neza ku bacuruzi kuko hari n’abazikoresha nabi bashyiramo ibiciro bitari byo, ndetse n’abagura barusheho gukangurirwa kuyisaba kugira ngo hagabanuke ubwo bujura bw’imisoro.

Yanatangaje kandi ko banongeye imbaraga mu kwishyuza abafitiye ibirarane by’imisoro RRA, aho yatangaje ko mu mpera z’ukwezi kwa kane icyo gikorwa kizaba cyarangiye imisoro ya Leta yose yagarujwe.

Yanongeyeho ko no mu bigo bya Leta hari bimwe na bimwe byagiye bigaragaraho kwishyura nabi imisoro, nabyo bikaba byarashyizwemo ingufu bishyirwamo abagenzuzi kugira ngo nabyo bitange amafaranga y’imisoro.

Imisoro itangirwa ku turere nayo igiye gushyirwamo ingufu kugira ngo nayo yishyurwe kandi n’abafite ibirarane byishyurwe nabyo.

Izi ngamba nizo RRA yatangaje ko zigiye gutuma bagera ku muhigo biyemeje wo kwinjiza imisoro ndetse bakanakuraho icyuho cyagaragaye muri iki gihembwe cya mbere, byose bikazafasha mu gutuma gahunda Leta yateganyije mu ngengo y’imari zidahungabana.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

n5abwo nemeranya nuyu muyobozi kuko aho ari gushakira ikibazo ntabwi ariho kiri umunsi barebye neza niba ikigo cyimisoro gifite ikibazo ubwo abasoreshwa bafite ibingana iki ntawanze gusora ntanubwo kudatanga VAT aricyo cyibazo ikibazo ubushobozi bwumuguzi nibuke kandi abacuruzi nabo ayo baranguza nayo basora birangana ntabwo wafata ibihugu bituriye inyanja ngo ugendere kumisoro yabyo kuko bavana ibintu byabo kucyambu bajyana kwisoko mugihe hano ukodesha ikamyo yo kubivana kucyambu wanabigeza hano rwanda revenu ntanubwo invoice wishyuye ikamyo bayemera ubundi kuva daresalam wishyura 3000usd ariko bo ngo 3800usd ubwo baba bashaka ko agafaranga kabo kiyongera kandi umucuruzi abeshi ziba ari inguzanyo bafite nimilyango bagomba gutunga ntabwo ibyo uwo muyobozi avuga aribyo abantu barahombye utwo basigaranye bajya gushakishiriza ahandi idorar rirazamuka buri munsi iyo basoresha niyo bage nderaho nabo bari guhanyanyaza nabakoze kera nabo bazambwira mubyigeho murasanga kunyereza imisoro atariyo mpamvu ese baba banyuzehe abahigi birirwa biruka kubantu atari nabakozi ba revenu

Tuyishime yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka