Bugesera: Yafatanwe udupfunyika 533 tw’urumogi arimo kurucururiza iwe
Umugabo witwa Kanani Muhamudu w’imyaka 32 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera nyuma yo gufatirwa iwe afite udupfunyika 533 tw’urumogi.
Uyu mugabo yafatiwe iwe aho atuye mu Mudugudu wa Mutobotobo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Aho afungiye, Kanani avuga ko urumogi acuruza arukura mu Karere ka Ngoma aho aruhabwa n’umugabo witwa Gasongo, akaba yemera icyaha akanagisabira imbabazi.
Agira ati “ndasaba imbabazi ko ntazongera ibi nabikoraga kugira ngo mbashe gutunga umugore n’abana banjye babiri, ni imibereho nashakaga”.

Ubuyobozi bwa polisi, sitasiyo ya Nyamata buratangaza ko uyu mugabo asanzwe ari umunyabyaha kuko yanashakishwaga dore ko yatorotse ubutabera, nk’uko bivugwa na CIP Issa Bacondo, umuyobozi wa polisi sitasiyo ya Nyamata.
Ati “mu kwezi gushize uyu mugabo yatorotse ubutabera aho yarakurikiranweho icyaha cyo kwiba inka kandi yaracyemeye n’urukiko rumukatira gufungwa iminsi 30 adahari”.
CIP Bacondo avuga ko abaturage bamushinjaga kwiba inka maze akazibaga akajya kuzigurisha ari inyama, aha ngo ajya gufatwa bakaba baramufatanye ebyiri kandi nawe abyiyemerera.
Akomeza avuga ko “kuba yongeye gufatwa noneho ari mu kindi cyaha ubu azakurikiranwa icyaha cyo gutoroka ubutabera, icy’ubujura buciye icyuho, icyo gucuruza, gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge”.
Ibi byaha byose uyu mugabo arabyemera ndetse agatakamba asaba imbabazi ko atazongera kubikora.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nakatirwe urumukwiye kuko ntaho atandukaniye nu murozi uroga urumogi nikiyobyabwenge kbs kuko kibuyobya ugakora ibidakwiye haru mugabo warunyweye maze ajyeze murugo asambanya umwana we yamwitiranyije numugore we! Ni danger kbs!
uyu mugabo akurikiranwe kuko arakabije kigira ibyaha
Akanirwe urumukwiye.