Kamonyi: Bane bakomerekeye bikabije muri Minibus yahirimye imaze gutoboka ipine

Tagisi Minibusi yavaga i Kigali yerekeza i Remera Rukoma, yaguye mu masaa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa gatanu tariki 6/2/2015, igeze ahitwa Kamiranzovu mu kagari ka Sheli ho mu murenge wa Rugarika; nyuma yo guturika ipine, yakomerekeyemo abantu 14, harimo bane bakomeretse bikabije.

Ababonye iyi mpanuka iba, bavuga ko imodoka yatobotse imwe mu maapine y’inyuma igahita yizunguza, umushoferi akarwana no kuyigarura ngo itagonga izindi modoka zari zikurikiranye, maze imodoka ikibirundurira mu mugende uri iruhande rw’umuhanda wa kaburimbo.

Iyi modoka yagwiriye uruhande imaze gutoboka ipine ariko nta wahasize ubuzima.
Iyi modoka yagwiriye uruhande imaze gutoboka ipine ariko nta wahasize ubuzima.

Imodoka yibiranduye kabiri, bamwe mu bo yari itwaye ibata mu nzira, umushoferi n’abandi bagenzi batatu nibo bahakomerekeye cyane ; bahita bajyanwa ku bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK, naho abandi 10 bakomeretse byoroheje bajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma.

Ahabereye iyi mpanuka hagaragara nk’ahantu hateye neza ku buryo hatateza ibibazo, ariko mu wa 2012, imodoka ebyiri za Coaster zarahagonganiye, zihitana abantu bagera ku 10 , abandi basaga 30 barakomereka.

Bamwe mu bahaturiye, mu myemerere ya bo, bavuga ko hashobora kuba hari umudayimoni uhirika imodoka. Uwitwa Nambajimana Ferini, arasaba abashoferi kuhamenya bakajya bitwariraka bakahagenda buhoro ngo uwo mudayimoni atabatwara.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 7 )

abakomeletse mwihangane ni afrodice ndi kumugina

tubibuke yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

ni dange toouuu!!

alias yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

kuhirinda ningenzi

alias gipule yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

aho hantu muzahashyire ibyapa biranga ko hari idemon cga umunyamasengesho uhoraho anahembwa

alias gipule yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

aho hantu muzahashyire ibyapa biranga ko hari idemon cga umunyamasengesho uhoraho anahembwa

alias gipule yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

ariko noneho 2015 izaragira dushize pe impanuka 2 zabereye uganda iyahitanye rwigara caster yahirimye ku gisozi hiyasi yinjiye munzu ku gisozi igakomeretsa uruhinja yasanze munzu izabamotari mpora caho bagaramye mu muhanda birabaje kabs kdi abanyamasengesho musenge cyane

tonto yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

nidayimoni uteza ibigeragezo ariko Imana izamudutsindira mwizi rya Yezu nyirimpuhwe.

dd yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka