Rusizi: Ibigo nderabuzima byahawe moto zizabafasha kunoza umurimo wabo neza
Mu rwego rwo kubafasha kuborohereza ingendo bakora bimwe mubigo nderabuzima bya Nyabitimbo na Rwinzuki byo mu karere ka Rusizi bifite ibibazo by’imiteterere mibi yingendo bitewe n’uko nta modoka zihagera , byahawe ibinyabiziga bya Moto bizajya bibafasha kwihuta no gutunganya akazi kabo neza.
Izi moto zatanzwe Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi bakora mu mushinga wa AFRICA AHEAD, utera inkunga ibikorwa by’isuku mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya indwara zikomoka ku mwanda.

ibi bigo nderabuzima byahawe izi moto ngo bazibonye kubera imikorere myiza n’isuku igaragara bafite, aho bakorera ibyo kandi bikiyongeraho kuba ngo byari bisanzwe biri ahantu hateye nabi, ku buryo kubona uko bagera kubaturage ngo biba bitoroshye, nkuko Joseph Katabarwa Umuyobozi wa Africa Ahead yabisobanuye.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo Uwamariya Rorence kimwe mu byahawe izi moto, avuga ko ibi binyabiziga babibonye bikenewe kuko bigiye kubafasha kurushaho kwigera abaturage. Moto iki kigo cyahwe ngo kirayike sha kuba cyarabaye intangarugero mu bikorwa by’isuku kuko aricyo cyabaye icyambere mu karere ka Rusizi.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akarere ka Rusizi, Muhawenimana Ephrem, avuga ko impamvu bahisemo guha ibigo nderabuzima za Moto ari imirimo myinshi baba bafite kandi bakabura uburyo bwo kugera.
Avuga ko aho bajya gutanga serivisi kubera imiterere yaho bakorera akaba ari no muri urwo rwego abasaba kuzikoresha neza munshingano zakazi Atari kunyungu zabo bwite.
Izi moto eshatu zo mubwoko bwa Agency zahawe ibigo nderabuzima zifite agaciro ka miriyoni 10. Muri izo moto zatanzwe, imwe yahawe akarere ka Rusizi mu rwego rwo kubafasha kwita kubikorwa by’isuku izindi ebyiri zihabwa ibyo bigo nderabuzima.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Izo moto ni yamaha AG100 si AGENCY
Ibi bigo ni byiza kuba barabihembye kuko batanga urugero nyarwo mu buzima. Izi moto ariko ntabwo ari agency ahubwo ni AG100. Ni nziza kandi zishoboye imisozi.