85% b’Iburengerazuba bababajwe n’uko batagerwaho n’ibyiza by’amashanyarazi
Abatuye mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda basaga 85% bababajwe no kuba batagerwaho n’ibyiza by’amashanyarazi afatwa nk’isoko ya byinshi mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
Bamwe muri aba kandi ngo bagiye bagaragaza ubushake bwo gukurura ibyo bikorwaremezo iwabo, bagakusanya amafaranga bita umusanzu wo gufatanya na leta muri icyo gikorwa ariko na byo ngo ntibyabahaye umusaruro ngo bagere ku ndoto zabo zo kugerwaho n’amashanyarazi.

Kigali Today yatembereye mu turere twose tw’Uburengerazuba, ireba abamaze kubona amshanyarazi, ikurikirana uko kugeza amashanyarazi ku baturage bigenda n’ibisabwa kugira ngo igice runaka gihabwe umuriro w’amashanyarazi ndetse n’uburyo abaturage bamaze kuyabona bayabyaza umusaruro.
Imibare itangwa n’inzego z’ubuyobozi mu turere dutandukanye tw’iburengerazuba iragaragaza ko ubu ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zibarirwa hagati ya 14 na 16%.
Mbere ya 2008 nta wari uzi amashanyarazi muri Ngororero
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twabonye umuriro w’amashanyarazi bitinze kuko ngo ubu umuturage wa mbere muri ako karere amaze imyaka itandatu gusa agezweho n’amashanyarazi. Mu ngo zisaga ibihumbi 78 (78,963) ziri muri ako karere, harimo 16.2% gusa bafite amashanyarazi iwabo.

Ugenda muri ako karere usanga mu mijyi ya Ngororero na Kabaya ikagize baragejeje amatara amurika ku mihanda. Imirimo iyashingiyeho nayo iragenda ivuka ari myinshi nko kwiga za mudasobwa, kubaza hakoreshejwe imashini zigezweho, gukora inganda ntoya zitandukanye, gusudira n’ibindi byinshi.
Abayobozi mu karere ka Ngororero bavuga ko ngo buri mwaka bazajya bageza amashanyarazi kun go nshya igihumbi na magana cyenda. Kugira ngo umuturage abone amashanyarazi iwe mu rugo ngo agomba kwishyura amafaranga y’u Rwanda byibura ibihumbi 56 (frw56,000). Udafite ubushobozi bwinshi akaba ashobora gutanga ibihumbi 15 icyarimwe, andi akazayatanga buhro buhor mu gihe cy’umwaka umwe. Abaturage bafite ubushobozi buke bo ariko ngo basanga aya mafaranga akiri menshi.



Mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero, harimo ibiri ya Bwira na Kavumu kugeza ubu itazi ikitwa amashanyarazi. Abayituye bayabona iyo batembereye ahandi kure. Babwiye Kigali Today ko banyotewe cyane n’ibyiza by’amashanyarazi.
Ingo nshya 800 z’i Rubavu zibona amashanyarazi buri kwezi?
Abayobozi bo mu karere ka Rubavu babwiye Kigali Today ko bihaye umuhigo wo kugeza umuriro w’amashanyarazi kun go ziri hagati ya 400 na 800 buri kwezi. Ubu ngo muri ako karere abaturage ibihumbi 25 akaba ari bo bamaze kugerwaho n’amashanyarazi mu bihumbi bisaga 400 batuye muri ako karere.

Abafite aya mashanyarazi bo bavuga ko abafasha gutera imbere mu bukungu, mu mibereho myiza ndetse no mu mitekerereze kuko ngo batayakoresha mu kubamurikira gusa ahubwo abafasha no mu guhanga imirimo mishya. Abayafite batangira ibikorwa byo gusudira, kubaka ndetse n’ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi.
Ku muhanda wa kaburimbo uva Bigogwe ukagera mu mujyi wa Gisenyi hashyizwe amatara yo ku muhanda. N’ubwo byavugwaga ko aya matara yo ku mihanda yose yagombye kuba yaratangiranye n’umwaka wa 2015 yaka, ubu ngo ntibirarangira kuko ngo hari aho usanga hashinze amapironi ariko nta tara ririmo.


Kugira ngo umuturage w’i Rubavu agezweho amashanyarazi, asabwa kuzishyura ibihumbi 56 by’amanyarwanda, kuba atuye hafi y’itsinga z’amashanyarazi, kugira nimero y’ikibanza hamwe n’irangamuntu.
I Rusizi bubakiwe amatara yo ku mihanda ariko hamwe ntaherutse kwaka...
Ikigo REG gishinzwe gusakaza amashanyarazi mu Rwanda cyivuga ko ingo zimaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi zirenga gato ibihumbi 22 (22,456), naho amatara amurika ku mihanda akaba amaze kugezwa ku bilometero makumyabiri (20km).
Nizeyimana Eddy Palatin ushinzwe ibikorwaremezo muri Rusizi avuga ko muri ibyo bilometero byashyizweho amashanyarazi n’ikitwaga EWSA harimo ahabaye ibibazo, amwe mu matara yo ku muhanda akaba ataka kubera ko ngo akarere kabura ubushobozi bwo kugura ibikoresho bisimbura ibyangirika.

Abaturage bo bemeza ko kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi bibafasha byinshi mu kwiteza imbere. Uyu Vicent Nsengiyumva uyobora ikigo cy’ishuri cya Nyarushishi kigisha ubumenyingiro avuga ko batangiye kubyaza umusaruro amashanyarazi kuko ngo abana bahigira bayakoresha bahanga ibikoresho bitandukanye birimo intebe, ibitanda n’ibindi bifashishije imashini zikoreshwa n’amashanyarazi.

Ubu ngo harimo kubakwa imiyoboro mu mirenge ya Nkombo, Gihendwe izasakaza amashanyarazi ku zindi ngo. Kugira ngo umuturage abone amashanyarazi i Rusizi agomba gutanga ibihumbi 56, yaba azanye ibihumbi 15 akayahabwa ariko akagenda yishyura ayandi gahoro gahoro. Ayo mafaranga ngo akoreshwa mu kugura mubazi (compteur) , insinga n’ibindi bikenerwa kugira ngo umuriro ugere ku muturage.
Muri Nyamasheke nzima hari ibilometero bitatu gusa bicanirwa ku muhanda
Mu ngo ibihumbi 82 zubatse mu karere ka Nyamasheke, ngo harimo ibihumbi 16 gusa (16,200) zifite amashanyarazi. Ni 24% bonyine. Amatara yo ku mihanda ari ku bilometero bitatu gusa. Abayobozi b’i Nyamasheke ariko barateganya kongeraho ibindi bilometero bitatu, amatara akazaba amurika ku muhanda uva ahubatse icyicaro cy’akarere bita Kabeza akagera ahitwa mu i Tyazo.

Aho ayo mashanyarazi yageze ngo hahita hagera ibikorwa byinshi birimo inzu bogosheramo (salons de coiffure), ugasanga umuziki uvuga mu tubari no mu ngo z’abantu ndetse ngo hakagaragara n’ibindi bikorwa by’iterambere no kureba za televiziyo. Mu dusanteri ngo ugasanga batangiye gutanga serivisi zitangirwa kuri za mudasobwa nko gushyira indirimbo ku materefoni, kwandikira abantu inyandiko zinyuranye bakenera, abacuruza uwo muriro n’ibindi.


Umusore w’imyaka 24 ari mu bafasha akarere ka Nyabihu kubona amashanyarazi…
Abatuye akarere ka Nyabihu 17% bafite umuriro w’amashanyarazi, abasigaye bayumva mu magambo. Muri aka karere imirenge itandatu ya Muringa, Rurembo, Shyira, Kabatwa, Jomba, Rugera muri 12 ikagize yagejejwemo umuriro w’amashanyarazi.

Aba bafite umuriro w’amashanyarazi barimo abayahawe n’ikigo REG cyahoze ari EWSA, n’abandi bayahawe n’umusore witwa Nziyonsenga Christophe ufite 24. Uyu yakoze umuriro w’amashanyarazi, akaba afite urugomero rw’amashanyarazi mu murenge wa Shyira rutanga 1KW.
Uyu musore acanira abantu barenga 15 mu gasantire ka Kidandari, ubu ngo ari gukora urundi rugomero mu karere ka Muhanga rucanira abantu 18.


Abatuye mu bilometero 35 uvuye ku ipoto nibo babona amashanyarazi i Rutsiro
Kugira ngo umuturage w’i Rutsiro ahabwe amashanyarazi agomba gutanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 15 by’u Rwanda ariko akanatura mu ntera itarenze kilometero 35 kuva ku ipoto y’amashanyarazi. Ibi ngo bizatuma abenshi bitabira gutura mu midugudu yegereye umuhanda n’ahari amashanyarazi. Muri ako karere hari ingo ibihumbi 71 (71,267) ariko izitarenga ibihumbi 10 nizo zifite umuriro w’amashanyarazi, bangana na 16%.

Kubera ko aka karere kagizwe ahanini n’icyaro katanagira umuhanda wa kaburimbo, ngo amatara yo ku muhanda ntarenga uburebure bwa kilometero enye mu mirenge ya Ruhango na Gihango.
Muri Karongi bavuga ko ntawe uba umukire adafite amashanyarazi
Hakizimana Sébastien uyobora Karongi by’agateganyo yabwiye Kigali Today ko “mu myaka itanu iri imbere usanga umuntu udafite amashanyarazi uzajya utandukana n’ubukene”. Ngo aho amashanyarazi ageze ubukene butangira kugabanuka.

Ibi yabivuze mu gihe muri aka karere habarurwa gusa 15% by’abagatuye bafite umuriro w’amashanyarazi, ariko ngo gahunda ni uko umwaka wa 2015 uzajya kurangira bamaze kugeza amashanyarazi kuri 18% by’ingo ibihumbi 73 (73,326) zibarizwa muri aka karere.
Ubu mu murenge wa Bwishyura ufatwa nk’umujyi wa Kibuye niho honyine hari amatara yo ku muhanda. Ako karere karavuga ko muri uyu mwaka bazashyira amatara yo ku muhanda ku bilometero 15 mu murenge wa Rubengera ari na wo urimo icyicaro cy’akarere.



Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today bakorera mu ntara y’Uburengerazuba
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho, ndashimira radio Flash yaba yarasomye iyi nkuri na comments ku guha amashanyarazi abaturage bo mu kagari kitwa Kabuga , i Gihara-Rutsiro.
Koko birababaje kubona mu kagari hanyura poteaux haute tension kuva muri za 80, kugeza ubu bakaba bagicana amashara cyangwa ibikenyeri mugihe basohatse nijoro mu nzu...
EWSA nishyiremo ingufu nibura 2017 izasange twaribagiwe ako karengane twagiriwe.
Ese impamvu yenda se si ukuba aka kagari gasiganirwa n
uturere tubiri Rutsiro na Karongi, mu by1ukuri Gihara yagombye kuba muri Karongi, abaturage n
ubundi bisanga Karongi bumva ariho babarizwa.Murakoze
K2D murakoze kuturebera aho itrambere rigeze i Burengerazuba. Amashanyarazi ntayo mudi Rutsiro na Karongi. Mperutse kugera ahitwa i Gihara ndumirwa nta nigitekerezo abahatye bafite cyo muzabona umuriro. N’abishyize hamwe ngo bigurire ibikoresho byaramze.
2017 se aho muri Mukura koko haro icyizere cyo kuva mu icuraburindi? Mujye mutubariza naho ub undi ntaho tunya.
Murakoze
K2D murakoze kuturebera aho itramber rigeze i Burengerzuba. Amashanyarazi ntayo mudi Rutsiro na Karngi. Mperutse kugera ahitwa Gihara ndumirwa nta nigitekerezo abahatye bafite cyo muzabona umuriro. N’abishyize hamwe ngo bigurire ibikoresho byaramze.
2017 se aho muri Mukura koko haro icyizere cyo kuva mu icuraburindi? Mujye mutubariza naho ub undi ntaho tunya.
Murakoze
Murakoze! Iyi nkuru ikoze neza kandi irashimishije. Kudos, KT.