Rugaju n’abo bareganwa mu rubanza rwa APR FC barekuwe by’agateganyo

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko abasivile 23 barimo abanyamakuru Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard, Mucyo Antha n’umuvugizi w’abafana ba APR FC Jangwani bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri, aho uretse aba basivile 23 hanarekuwe by’agateganyo ba Ofisiye babiri mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, aho bose bakurikiranweho ibyaha byo kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Uretse aba barekuwe by’agateganyo, urukiko rwanategetse ko abasirikare batatu baregwa muri uru rubanza bo bafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ibyo abakurikiranwe bose baregwa, birimo ibifitanye isano n’ikipe ya APR FC, aho byose byakozwe ubwo yajyaga gukina i Cairo mu Misiri na Pyramids FC, umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League 2024-2025 , muri Nzeri 2024.

Mu barekuwe harimo abanyamakuru b’imikino batatu bari mu bajyanye na APR FC mu Misiri icyo gihe aribo, Rugaju Reagan ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru( RBA), Ishimwe Ricard ukorera Radio ya SK FM na Mucyo Antha wakoreraga Radio TV10 mu gihe kandi hanarimo Umuvugizi w’abafana biyi kipe uzwi nka Jangwani bose batawe muri yombi mu bihe bitandukanye.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka