Ngororero: Uruganda rw’imyumbati rwasabiwe gusuzumwa ubuziranenge no kongererwa ibikoresho
Ubwo zari mu ruzinduko rw’iminsi 10 mu Karere ka Ngororero, Intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko, imitwe yombi zasabye ko uruganda ruzatunganya umusaruro w’imyumbati rutatangira gukora rudasuzumwe ubuziranenge n’ikigo cy’igihugu kibishinzwe, ndetse banasaba ko hakongerwamo ibindi bikoresho basanze bidatunganye kugira ngo ruzabone gukora.
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène wari uyoboye izo ntumwa za rubanda yatangarije ubuyobozi bw’akarere ko basanze imashini zazanywe muri uru ruganda zaratangiye kurwara umugese bityo bakaba batizeye ubuziranenge bwazo, kuko imashini zo ku rwego nk’urwizashyizwe muri urwo ruganda ubundi zitwarwara umugese.

We na ba depite Ngabo Amiel na Manirarora Annoncée, bavuga ko uko babonye izo mashini byabateye impungenge ko zishobora gutanga ifu yanduye cyangwa ihumanye, bityo basaba ko rwazagenzurwa mbere yo gutangira imirimo.
Ibindi byagaragaye kuri uru ruganda ni uko rwashyizwemo umuriro w’amashanyarazi udakwiranye narwo ndetse rukaba rudafite amazi, maze basaba ko byose byakosorwa mbere y’uko rukora. Banavuze kandi ko mu murenge uruganda rwubatswe mo nta myumbati ihagaragara bityo bagasanga abaturage batararuhaye agaciro, bakanibaza niba umusaruro ruzatunganya uzaboneka.

Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2011 biteganyijwe ko imirimo yo kurwubaka yari kurangirana n’umwaka wa 2012. Nyuma ubuyobozi bw’akarere ngo bwasanze imashini zatumijwe kurukoresherezwamo zari zifite ubushobozi bukeya maze bahagarika isoko batanga irindi bundi bushya.
Imashini zifuzwaga zimaze amezi 5 zigeze muri uru ruganda ariko ntirwigeze rutangira gukora kugeza ubwo izi ntumwa za rubanda zisabiye ko rubanza gusuzumwa, n’ubwo n’ubundi nta cyerekana ko rwari rwiteguye gutangira imirimo.


Muri aka karere hakomeje kugaragara ikibazo cy’ibikorwa remezo bitarangirira igihe harimo n’uru ruganda rugitegerejwe na benshi.
Ernest kalinganire}
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
amagenzura nk’aya bajye bayakora inshuro nyinshi cyane kuko ni njyenzi cyane ku buzima bw’abanyarwanda
ABAYOBOZI.YOBAKUNZE.INYUNGUZABOBWITE.IBIKORWABYABATURAGEBIRADINDIRABABANZE;UMURIMOBAZABONA’INYUNGUBARANGIJEMWIBAREMIRIMOMIRUNGH
ibyo aba basenateri bavuze bigomba gusuzumwa maze ubuziranenge bw’uru rugand bugatanga n’umusaruro kubaboba ibihakorerwa