Impanuka ikomeye ya tagisi i Rulindo ihitanye batanu abandi 10 barakomereka
Impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, aho imodoka yo mu bwoko bwa tagisi (Hiace) yaguye batanu mu bari bayirimo bagiye mu bukwe bagahita bahasiga ubuzima naho abandi 10 barakomereka.
Batatu mu bari muri iyi tagisi baguye aho ako kanya abandi babiri bapfira mu bitaro bya Nemba biri mu Karere ka Gakenke, ari na ho havurirwaga abandi batanu bakomeretse bikomeye n’abandi batanu bakomeretse byoroheje.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Minibisi Toyota Hiace, zizwi mu Rwanda nka Twegerane, ifite puraki nimero RAA 784 J, yavaga mu murenge wa Buyoga, itwaye abo bantu bajyaga mu bukwe mu mujyi wa Kigali.
Ubwo ngo yageraga mu Murenge wa Tumba, mu Kagari ka Barari, mu Mudugudu wa Gashoro, mu muhanda uva kuri Tumba College of Technology ugana kuri Mukoto, ni bwo yahise ibura feri.

Umushoferi wari uyitwaye witwa Harerimana Emmanuel, akimara kugwa, yahise abura, na n’ubu ngo akaba agishakishwa.
Norbert Nizurugero
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ibakire mubayo rwose natwe turabagenzi
ni impanuka nyine. ninde wakwirinda impanuka se? iherezo ry’umuntu niyo irizi. agahinda ni ak’abasigaye, naho uphuye araruhutse.
RIP kubabuze ababo mwihangane
IMANAIBAHEIRUHUKORIDASHIRAGUSA?
mana weeee tabara abo waremyeeee.
imana ibahe iruhuko ridashira......
Mana tabara abanyarwanda bazir’impanuka ubakire mubawe ubahe iruhuko ridashira.
Sinzi Nibanabyita Icyorezo Gusa Imana Idufashe Impanuka Nikintu Gikomeye Yashatse Na Polic Ntakintu Yakora Imana Idufashe
Ayiweeee! Imana ibakire mubayo.
TURI MU ISI Y’IBIBAZO(AMARIRA,GUPFUSHA,...),INTAMBARA TURWANA NAZO HARI UMUNSI TUZARUHUKA.IMANA IKOMEZE KUBABA HAFI.
Pole sana fr those who ar in heaven God be with them we will alwayz pray for them
Pole sana fr those who ar in heaven God be with them we will alwayz pray for them