Hagiye gushyirwaho ishami ryihariye ryo kurwanya forode y’imiti yinjizwa mu gihugu
Polisi y’u Rwanda yatangiye kwiga uburyo yashyiraho ishami ryihariye rya Polisi rishinzwe kurwanya iyinjizwa mu Rwanda ry’imiti y’imyiganano n’indi ya forode, mu buryo bwo gukumira ikwirakwizwa ryayo mu Rwanda.
Iri shami ni naryo riziga uko hajyaho itegeko rihana abacuruza imiti itemewe cyangwa itujuje ubuziranenge ritari risanzwe ririho, nk’uko ACP Tony Kuramba, yabitangaje kuwa kane tariki 05/02/2015.
Yagize ati “Ubundi ibintu by’ibyiganano birahanwa n’amategeko, umuntu afatanywe forode hari itegeko rirengera umuguzi. Ariko ikibazo duhura nacyo cy’imbogamizi kizigwaho hakajyaho amategeko akomeye kurushaho, ni nk’ibijyanye n’ibyaha by’abacuruza imiti binyuranyije n’amategeko”.

Yakomeje agira ati “Ushobora gusanga umuntu acuruje imiti nk’iyo agafatirwa ibihano byo gufungwa, agafungirwa wenda ntazongere gukora. Ariko twumva ko hakwiye no kujyaho amategeko ashobora guhana ku buryo ibyo bintu byaciko, kuko ushobora gucuruza imiti yatwara ubuzima bw’abantu”.
Ibi yabitangaje ubwo Polisi y’igihugu yatangizaga inama y’iminsi ibiri y’abafatanyabikorwa bahuriye kuri iki kibazo, igamije kwiga uburyo iri shami ryanozwa ndetse n’inshingano n’imikorere ryaba rifite.
Iri shami kandi rizaba rishinzwe gukumira n’ibindi bikoresho bitandukanye bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu nk’ibyo kurya n’ibyo kubakisha amazu cyangwa gukoreshwa mu mazu nk’insinga.

James Kamanzi, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yatangaje ko icyo gikorwa cyari gisanzwe gikorwa, ariko akemeza ko kuba iri shami ryihariye rije bizagabanya n’ibikorwa byose byinjiraga mu gihugu bitewe n’urujya n’uruza rwo mu karere.
Ati “Imiti yinjira mu gihugu cyangwa se icuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko birahari ariko ntibiragaragara cyane ariko biragaragara ko biziyongera cyane, kuko kuba twarafunguye amarembo muri EAC ni ibihugu usanga ibyo bikorwa byiganjemo. N’u Rwanda rero n’ubwo bitaragaragara cyane ariko Polisi ijya iyifata ariko ni mu buryo bwo kwitegura kugira ngo icyo gikorwa tugihagarike ari abayinjiza n’abayihimba byose bihagarare”.
Polisi mpuzamahanga izafatanya n’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imikorere y’iri shami, itangaza ko iki gikorwa u Rwanda rukoze ari ingenzi kuko kizarengera ubuzima bwa benshi, nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye uyu muryango, Tuina Thierry.
Ikwirakwizwa ry’imiti itujuje ubuziranenge n’ikorwa mu buryo butemewe byinjiza amafaranga agera kuri miliyari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ku rwego rw’isi buri mwaka.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo Polisi yacu.Nimuyifate rwose kuko twe dufite ba farumasi baraduhombya.
iri sha rya polis rigiyeho haba hakemutse ibibazo byinshi buko ubu nta tegeko ryihariye rihana aba bafatiwe muri iki gikorwa kandi ngira ngo noneho haba habonetse uko bahigwa bukware aho bari hose maze ubu bucuruzi butemewe n’amategeko bugahanwa cyane