Ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu guteza Imbere ikoranabuhanga mu burezi byongereye ubumenyi

Abafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga mu burezi, basanga ubufatanye n’abikorera bwongera ubumenyi mu mashuri, nk’uko bigenda bigaragarira mu musaruro wavuye mu bikorwa bitandukanye Leta yagiye ihuriramo n’abikorera.

Babitangaje mu kiganiro EdTechMondays cyatambutse kuri uyu wa mbere tariki 25/8/2025 kuri KT Radio.

Umwe mu bitabiriye iki kiganiro, Leon Mwumvaneza Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yavuze ko uruhare rw’abikorera mu gufatanya na leta rugaragara n’ubwo rutaragera ku rwego bifuza.

Aha ninaho yagaragaje ko abikorera bakiri bacye nko mu bikorwa remezo birimo amashanyarazi nka kimwe mu gikorwa cy’ibanze mu gufasha gukwirakwiza ikoranabuhanga, aho usanga Leta ari yo ifitemo uruhare runini.

Dr Wilson Musoni umuyobozi mukuru w’amasomo y’ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Kigali avuga ko mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Kaminuza bafasha abarimu babo kongera ubumenyi.

Agira ati “Dukora amahugurwa ku barimu cyane cyane abatazi iby’ikoranabuhanga, kuko turacyafite ikibazo cy’abarezi bakwigisha ikoranbuhanga ku rwego runaka kuko umuntu aba agomba kwigisha icyiciro ari uko afite impamyabushobozi yisumbuye kuri cyo. Aha bisobanuye ko umuntu wiga akagera ku rwego rwa Masters aba agomba kwigisha abari mu nsi ye. Ni yo mpamvu twitabaza abaturutse hanze kuko bigaragara ko ari bo baba barateye imbere mu ikoranabuhanga”.

Gusa Dr Musoni avuga ko hari gahunda Kaminuza ya Kigali ishaka kuzana yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga aho umuntu ashobora kuzajya yiga ari mu rugo.

Yagize ati “Kwigira ku ikoranabuhanga bizafasha abakurikira amasomo kugabanya ikiguzi cy’urugendo ndetse n’umwanya batakazaga bajya ku ishuri gukurikirana amaso.

Dr Musoni nawe yemeza ko u Rwanda rugifite icyuho mu ikoranabuhanga ariko uko abantu bazajya bagenda babona ubushobozi bizajya bigerwaho.

Uburyo bakoresha mu guhanga udushya harimo kohereza abarimu mu bindi bihugu guhugurwa, birimo Canada, Czech Republic kuko bafitanye imikoranire n’iyi Kaminuza ndetse bakanabahugura uburyo bwo kubamenyereza kumenyekanisha ibyo bigisha bifashishije ikoranabuhanga.

Agashumbusho Merci, umuyobozi wungirije muri Solvit Africa avuga ko iki kigo cyibanda cyane mu kuzamurira ubumenyi urubyiruko rurangije Kaminuza ariko by’umwihariko bafite aho bahurira n’ikoranabuhanga, bigakorwa hagamijwe kuzamura ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Iyo bagiye guhitamo abo baha amasomo bagendera ku masomo bize, gusa bagahura n’imbogamizi ku batuye mu bice by’icyaro kuko murandasi iba idahagije.

Abitabiriye iki kiganiro bose bagaragaje ko kongera ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, imiyoboro ya murandasi bizafasha mu gusakaza ikoranabuhanga mu byiciro by’abantu bitandukanye by’umwihariko mu mashuri.

Ikiganiro EdTech Monday kivuga ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, giterwa inkunga n’ikigo cya Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka