Kigali Today yashyikirije ibihumbi 100 umunyamahirwe wabitsindiye
Uwiringiyimana Aimé Sylvain ufite imyaka 28, utuye mu Murenge wa Muhima, yashyikirijwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 yegukanwa n’umunyamahirwe w’ukwezi muri Tombola yiswe “Subiza utsindire ibihembo” yateguwe na Kigali Today Ltd.
Ubwo yari amaze gushyikirizwa sheki y’amafaranga ibihumbi 100 ku biro bya Kigalitoday Ltd ku wa 05/02/2015, Uwiringiyimana yanejejwe n’uko yari asanzwe akunda gusura urubuga rwa www.kigalitoday.com ndetse akanakunda ibiganiro bya KT Radio none akaba abaye umunyamahirwe utsindiye aya mafaranga.

Avuga ko hari abantu bakunda kujya kuri interineti bagiye guta umwanya nyamara we ngo n’ubundi asanzwe ayikoresha mu kumwinjiriza amafaranga mu kazi akora ko kwikorera business, ngo ibi bikaba ari nk’amata abyaye amavuta.
Yongeyeho ko akunda gusoma amakuru kuri www.kigalitoday.com ndetse no kumva KT Radio kubera ibiganiro n’amakuru akoranye ubuhanga kandi menshi asangamo.
Kigali Today Ltd yashyizeho gahunda yiswe “Subiza utsindire ibihembo” aho abakurikirana amakuru kuri interineti basura urubuga rwa www.kigalitoday.com cyangwa KT Radio basubiza ibibazo babazwa, maze hakabaho gahunda yo gutombora numero yegukanye ibihembo igahita ihamagarwa kuri KT Rradio ako kanya.

Iyi gahunda ya “Subiza utsindire ibihembo” yatangiye tariki 15/12/2014 ikaba izamara amezi 2, ni ukuvuga ko izasozwa tariki 15/02/2015.
Kugeza ubu abantu batandukanye bamaze gutsindira ibihembo n’impano zitandukanye zirimo nk’itike zo kwakirirwa muri resitora yo mu rwego rwo hejuru yitwa “Flamingo Restaurant” ndetse no kugabanyirizwa 25% ku muntu ukoresheje serivisi zo koherezanya amafaranga anyujije ku biro mpuzamahanga by’ivunjisha byitwa “UAE Exchange”.
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire atangaza ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza kujya bitegurwa mu rwego no kwegera no gukorana neza n’abakunzi ba serivisi zitangwa n’ikigo ayobora.

Yibukije ko Kigali Today Ltd ifite ibikorwa byinshi birimo KT Radio ivugira kuri 96.7 FM cyangwa kuri Interineti kuri www.ktradio.rw. Hari kandi urubuga rw’amakuru rwa www.kigalitoday.com; Ikigo cy’itangazamakuru (Agence de presse) kigurisha amakuru ku bindi bitangazamakuru biyakeneye ariyo KT Press ndetse n’urundi rubuga rw’icyongereza rwa JALIPOST ruri mu nzira zo gutangira.
Kigali Today Ltd kandi itanga amahugurwa mu by’itangazamakuru, abatekinisiye mu bya radiyo na Televiziyo ndetse n’ikoranabuhanga.
Bisangwa Nganji Benjamin
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
www.kigalitoday.com Mukomereze aho turabakunda cyane. Mukomeze n’amarushanwa yandi. turbaishimiye
amabwiriza agenga irushanwa nayahe?
andi marushanwa azakomeza ryari? murutsiro dukunda ikinyamakuru cyanyu