Imikino n’Ivugabutumwa, Inzira nshya yo kurinda urubyiruko

Ku wa 23 Kanama, ku kibuga cy’umupira cya Gatega mu murenge wa Bumbogo, humvikanye indirimbo, amajwi y’ibyishimo, n’urusaku rw’abogeza umupira . Ariko inyuma y’ibi byishimo hari indi mpamvu ikomeye yahurije hamwe ababyeyi n’abana yo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR), Compassion International, n’Umurenge wa Bumbogo. Cyahuje imishinga iterwa inkunga na Compassion International ariyo RW 0795 Nkuzuzu na RW 0788 Bumbogo, cyitabirwa n’ababyeyi, abana ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ubukangurambaga bwabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abana bo muri iyi mishinga, nyuma hakurikiraho umukino w’ababyeyi. Guhuza abantu mu mikino byari uburyo bwo kubashimisha ariko kandi bukabaha ubutumwa bw’ingenzi bwo gukundisha urubyiruko ibikorwa byiza no kurushishikariza kwirinda ibiyobyabwenge.

Pasiteri Ntakirutimana Jonathan, Umuyobozi w’Itorero Angilikani Paruwasi ya Bumbogo, yasobanuye intego y’iki gikorwa agira ati:“Twateguye iki gikorwa dufatanyije n’inzego z’ibanze kugira ngo dukangurire urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Dushaka kubona igihugu gifite urubyiruko rufite icyerekezo, rudakoresha ibiyobyabwenge kandi rwubahiriza gahunda nziza igihugu cyabashyiriyeho.”

Ababyeyi barerera muri iyi mishinga nabo ntibatanzwe, kuko bavuga ko bafite impamvu zikomeye zituma bitabira ibikorwa nk’ibi. Habiyakare Athanase, umwe mu babyeyi, yagize ati:
“Twaje kwifatanya n’abandi kuko tubona ko urubyiruko rwacu rukomeje kwishora mu biyobyabwenge kandi aribo Rwanda rw’ejo. Nibicika tuzaba dufite igihugu cyiza.”

Undi mubyeyi, Niyivuga Celestin, nawe ashimangira ko iyi gahunda ifite akamaro, ati:
“Iyo abana bacu bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge, bamenya icyiza n’ikibi. Ibi bizatuma bagira ejo hazaza heza.”

Iki gikorwa cyashimwe cyane n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo.

Ndikumwenayo Pierre, umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubuzima rusange mu murenge, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu gufasha urubyiruko aho yagize ati: “Nk’umurenge, turashimira ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bakorera muri uyu murenge kuko badufasha mu nzego nyinshi, cyane cyane mu gutanga uburere bwiza no kurinda abana ibishuko. Tuzakomeza gukorana nabo kugira ngo tugere ku ntego igihugu cyihaye.”

Uyu muyobozi kandi yongeye kwibutsa urubyiruko ko ibiyobyabwenge ari inzira mbi ishobora gusenya ejo habo, agira ati:“Ibiyobyabwenge ntabwo bibafasha kugera ku ntego, ahubwo bibatesha agaciro n’amahirwe. Ni byiza rero ko bamenya kubirwanya bakiri bato bikabafasha no kubyirinda ejo habo hakazaba hameze neza.”

Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) agaragaza ko mu Rwanda abarenga 12% by’urubyiruko bari hagati y’imyaka 14-30 bamaze kugerageza ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo. Imibare nk’iyi itera impungenge, bityo ibikorwa nk’ibi bigamyje kubikumira bikaba ari ingenzi.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyaranzwe kandi no gufasha imiryango 20 itishoboye ituye mu mudugudu wa Rutarishonga mu kagari ka Nyagasozi ho muri uyu murenge wa Bumbogo aho yahawe ibikoresho by’isuku byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka