Sunrise ntabwo igikinnye na Police- APR FC na Rayon Sports mu rugamba rukomeye
Shampiyona y’icyiciro cya mbere izaba ikinwa umunsi wayo wa 16 mu mpera z’icyumweru, aho umwe mu mikino yari iteganyijwe hagati ya Sunrise na Police FC utakibaye kubera ikiriyo iyi kipe y’i burasirazuba ikirimo.
Kuri uyu wa gatatu, iyi shampiyona yakinwemo imikino itatu gusa aho imikino APR FC, Rayon Sports, Police na As Kigali yagombaga kugaragaramo yasubitswe nyuma yaho ayo yombi akinnye imikino y’igikombe cya Prudence.
Ikipe y’Amagaju yanyagiye itababariye Espoir iyitsindira 5-0 ku kibuga cyayo mu gihe Mukura VS yanganyirije i Gicumbi 1-1 naho Etincelles igatsinda Musanze 1-0.

Ikipe ya APR FC ikomeje kuyobora urutonde, izaba yerekeza i Rubavu ku cyumweru tariki 8/2/2015, mu mukino izaba ihuriramo na Etincelles ihagaze neza muri iyi minsi. Iyi kipe y’i Rubavu, imaze gutsinda imikino ibiri yombi imaze gukina mu gice cyo kwishyura, mu gihe APR FC yatakaje umukino yaherukaga gusohoka mu ntara, ubwo yatsindwaga na Musanze 1-0 ku munsi wa 14 wa shampiyona.
Rayon Sports iherutse gusezerera umutoza, yo izaba ishaka intsinzi yayo ya mbere mu mikino 10 iheruka gukina, ubwo izaba yerekeza kuri stade Ubworoherane gukina n’ikipe ya Musanze iheruka kuhatungurira APR FC.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryatangaje ko umukino wagombaga guhuza ikipe ya Sunrise Fc na Police utakibaye kuri iki cyumweru nkuko byari biteganyijwe.
Uyu mukino ukaba wimuwe nyuma yaho ubuyobozi bwa Sunrise bwanditse busaba ko uyu mukino wasubikwa kugirango iyi kipe ishobore gusoza ikiriyo cya nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie wari Directeur Tekinike w’iyi kipe witabye imana kuri uyu wa kabiri agashyingurwa kuwa kane.

Uko imikino y’umunsi wa 16 iteganyijwe:
Kuwa Gatandatu, 07/02/2015
- Mukura vs Kiyovu [Muhanga]
- Marines vs AS Kigali [Tam Tam]
- Isonga vs Espoir [Kicukiro]
- Amagaju vs Gicumbi [Nyamagabe]
Ku Cyumweru, 08/02/2015
- Etincelles vs APR [Tam Tam]
- Musanze vs Rayon Sports [Musanze]
Abakinnyi batemerewe gukina:
- Mico Justin (AS Kigali)
- Kabura Muhamoud (AS Kigali)
- Akili Jean Pierre (AS Kigali)
- Uwimana Emmanuel (AS Kigali)
- Niyibizi Vedaste (Sunrise)
- Nzayisenga Jean D’amour (Isonga)
- Rugwiro Herve (APR)
- Ombolenga Fitina (Kiyovu)
- Karangwa Dhorason (Marines)
- Rugirayabo Hassan (Marines)
- Wilondja Mulumbula Jacques (Espoir)
- Hategekimana Abdalah (Amagaju)
- Habyarimana Eugene (Gicumbi)
- Kwizera Yves (Mukura)
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
J.m.v azagire iruhukoridashira