Kirehe: Yatawe muri yombi azira gukoresha “baringa”

Uwanyirigira Marie Louise, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kigina mu Karere ka Kirehe ari mu buroko nyuma yo gukekwaho gukoresha umwarimu utabaho, ari nako buri kwezi hasohoka amafaranga yitwa umushahara w’uwo mwarimu.

Hatsindintwarane Télèsphore, ushinzwe uburezi mu Karere ka Kirehe yatangarije Kigali Today ko Uwanyirigira yashatse kwibikaho uwo mushahara mu gihe ubwe yasabye ubuyobozi bw’akarere umwarimu avuga ko akenewe mu kunganira abandi, kuko umubare w’abanyeshuri wari umaze kwiyongera.

Ngo mu kwezi kwa Nzeri 2014 uwo mwarimu yahise amuhabwa ariko umuyobozi w’ikigo ntiyamenyesha ubuyobozi akarere ko uwo mwarimu akora, aricecekera kugera ubwo bigaragaye ko umushahara w’amezi ane wasohokaga ku mwarimu udakora.

Ubwo umuyobozi ushinzwe imishahara y’abarimu mu karere yatangiraga ubugenzuzi mu bigo by’amashuri mu kwezi kwa Mutarama 2015 ngo yasanze ku kigo cy’amashuri cya Kigina hari umwarimu udasinya mu bitabo by’akazi kandi ahembwa buri kwezi.

Nyuma y’iryo genzura, Hakizimana Charles ushinzwe imishahara y’abarimu yagejeje raporo k’umuyobozi w’akarere ko hagaragaye umwarimu umaze amezi ane ahembwa kandi ataboneka ku kazi.

Hatsindintwarane yakomeje avuga ko mu gihe ayo makuru yari amaze kumenyekana ngo Uwanyirigira yakoresheje uburyo bushoboka ahimba inyandiko zigaragaza ko yandikiye akarere ibaruwa imenyesha ko uwo mwarimu atigeze agera ku kazi abinyujije mu bunyamabanga bw’umurenge wa Kigina icyo kigo giherereyemo.

Ubwo Kigali Today yaganiraga na Uwanyirigira kuri sitasiyo ya Polisi aho yari afungiwe yahakanye ibyaha aregwa bijyanye no kurigisa umutungo wa Leta ahembwa umushahara w’umwarimu udakora no gukora inyandiko mpimbano.

Yavuze ko uwo mwarimu Uwingabire Henriette, usanzwe ari na murumuna we, ngo yararwaye ibiruhuko bitangira ataragera ku kazi yoroherwa ibiruhuko byaratangiye. Ngo umushahara w’ukwezi kwa Nzeri warasohotse ariko ngo bigeze mu kwezi kwa cumi abitangamo raporo ko umukozi yarwaye ntiyaza ku kazi yandika n’ibaruwa isaba undi.

Ati “Ubu ndafunzwe banshinja gukoresha baringa kandi narabandikiye ntibahagarika kumuhemba, ikosa si iryange ni iry’abashinzwe uburezi n’imishahara y’abakozi ku karere ahubwo sinzi n’impamvu ari njye bafunze”.

Icyifuzo cye ngo ni uko yashyikirizwa ubutabera akaburana kandi ngo afite ibimenyetso bimushinjura n’ubwo ngo ari gushaka aho yabitse ibimenyetso bimushinjura akabibura hakaba ngo bishoboka kuba hari abamugendaho batangiye kubirigisa.

Uyu muyobozi w’ikigo arashinjwa na none na Mukanyandwi Agnès, umunyamabanga w’Umurenge wa Kigina inyandiko mpimbano, kuko ngo yamaze kumenya ko akarere kamenye ko hahembwa umukozi utaboneka ku kazi aza kumushuka ngo amusinyire ko iyo nyandiko yanditswe mu kwezi kwa cumi kandi ayizanye mu kwa mbere kugira ngo haboneke ikimenyetso ko yamenyesheje akarere iby’uwo mukozi.

Mukanyandwi ufunganye na Uwanyirigira aramushinja agira ati “uyu mugore yangushije mu gishuko ubwo yazaga mu mpera z’ukwezi kwa mbere ngo musinyire mvuga ko urwandiko rwangezeho mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, yaranyinginze cyane ndabimukorera none dore aho bingejeje”.

Uwingabire Henriette witwa ko ariwe mwarimu wari watangiye akazi akaba na murumuna wa Uwanyirigira nawe arahakana ko nta kazi yigeze asaba mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Kirehe araburira abayobozi b’ibigo by’amashuri kumenya abakozi bakoresha niba baboneka ku kazi cyangwa bataboneka bityo bakabasha gutangira amakuru ku gihe ku bakozi bata akazi bakigira mu nyungu zabo ari nako bidindiza ireme ry’uburezi.

Nyuma y’igenzura ryakozwe na Polisi ku byaha baregwa, Uwanyirigira na Mukanyandwi bamaze gushikirizwa urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ngo baburanishwe ku byaha baregwa.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 6 )

Abnbanyanyarwanda,bariye,iheneyipfushijenibakorerwa,ubufasha,ubundibazisubiraho,murakozemperereyemuringoma!

Dusabimana,phiriberi yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

MBEGA GITIFU WASOMYE!

kumirwa yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

MBEGA GITIFU W’UMUSWA!NGO YARANTAKIYE CYANE!NONEHO NDUMIWE KBSA!

kumirwa yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

we alias soma neza ntabwo ari exectif ni castomer care naho diregitrice we yanyereje umutungo wa leta na murumuna we bamukanire urumukwiye

kalisa claude yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Excutif ushukwa se ubwo ni muyobozi nyabaki ra?

Claude yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

uyu executif bashuka akemera bazamutera imyaka 7 yigifungo da

alias yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka