Ryabega: Yihinduye indembe kugira ngo yibe ivuriro
Karangwa Hussein bita Mahungu ari mu maboko ya Polisi, sitasiyo ya Nyagatare akekwaho kwiba imiti yifashishwa mu kuvura abantu n’imifariso bifite agaciro k’ibihumbi 372.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa 04/02/2015, mu ma saa munani. Mbere y’uko uyu Karangwa akora iki cyaha ngo yari yarabanje koherereza nyiri ukwibwa, Ngarambe Deogratias bita Rukanika, ufite ivuriro ryitwa Rakai Health Care, ubutumwa bugufi kuri telefone igendanwa.
Ubu butumwa bwagiraga buti “Muraho Boss, gahunda ni ya yindi, sinshaka kukwangiriza, ohereza ibihumbi 50 birangire, kukwihimuraho nta nyungu kandi ubikore vuba”, ubu butumwa bukaba bwaroherejwe kuwa 06/01/2015 nyuma y’amezi 2 afunguwe.

Icyo gihe nabwo yari yafunzwe akekwagaho gutwika inzu y’ubucuruzi y’uyu Ngarambe, ibi bikaba byarabaye mu kwezi ku 11 umwaka ushize, nabwo kandi akaba yarabikoze yarahereye mu kwezi kwa cyenda ku wo mwaka amwoherereza ubutumwa bugufi amusaba amafaranga ibihumbi 500, atabikora agatwikirwa.
Iyi nshuro ho ngo yahimbye amayeri aho yajyanywe kuri iri vuriro n’abantu 2 bamuhetse kuri moto, bageze ku ivuriro bamutwara mu maboko.
Kubera ukuntu ngo yagaragazaga ko arembye byatumye umuzamu abakingurira binjiza umurwayi ndetse ababyukiriza n’umuganga. Ageze imbere ya muganga ariko ngo yaje kugera aho avuga ko atarwaye ahubwo yakubiswe bityo akwiye gufashwa akandikirwa ko yavujwe menshi abamukubise bakazamuha nabo menshi.

Nyiragikundiro Ange, muganga wamwakiriye ngo yamuhakaniye ko atabikora ahubwo agiye guhamagara muganga mukuru ariwe nyiri ivuriro, uwari umurwayi akamusaba kubyihorera ndetse ngo ashaka no guhita ataha kandi ubwo bagenzi be bagiye kare.
Nyuma yo guhamagarwa Ngarambe yaje kuza kureba impamvu ahamagawe ayo masaha, ariko anyuze ku ruhande rwegereye ububiko bw’imiti agenda ahura n’imiti yatakaye mu nzira amenya ko yibwe gutyo.
Ageze aho bakirira abarwayi yahasanze uyu Mahungu wajyaga amwoherereza ubutumwa wari wigize umurwayi yakize ahubwo ashaka gucika umuganga n’umuzamu ari nako guhita bahuruza abantu afatwa atyo.

Ngarambe avuga ko atazi icyo apfa n’uyu mujura agasaba ko yagezwa imbere y’ubutabera agahanwa kuko we ubwe, ubu ubwoba ari bwinshi.
Ubwo iyi nkuru yatangazwaga bagenzi be nta n’umwe wari wafashwe kandi nyiri ugucura uyu mugambi nabo akaba abavuga ndetse akemera ko yafatanije nabo kwiba we yigize indembe ngo abandi babone uko biba.
Ibyibwe n’ikarito y’imiti ifite agaciro k’ibihumbi 252 ndetse na matelas 4 z’ibihumbi 120.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mujura nahabwe igihano kimukwiye kuko hari ibyo itegeko riteganya .murakoze
nihatari uyu mutipe ahanwe
uwomuntu bamuhane abere abandi intangarugero nabandibose abavuge kuko nibobangiza umutekano wigihugu cyacu kandi ninaho haturuka nzapfu urunvako ubutaha niwe azahiga umunsi mwiza