Nyabimata: Abakozi 2 b’umurenge Sacco bari batawe muri yombi barekuwe
Nyirakubumba Basilissa na Mutabazi Honoré Jean Bosco bakorera ikigo cy’imari “SACCO Ukuri Nyabimata”, cyo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bari batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo w’iki kigo barekuwe.
Amakuru y’irekurwa ry’aba bakozi b’ikigo cy’imari cya Nyabimata, Kigali Today yayatangarijwe bwa mbere n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Munyankindi Clet.
Uyu muyobozi avuga ko aba bakozi bari batawe muri yombi hakurikijwe amakuru yaturukaga mu bagize inama y’ubutegetsi y’iki kigo cy’imari avuga ko hari amafaranga yaba yaranyerejwe muri iki kigo, gusa ngo bakimara gutabwa muri yombi hahise hitabazwa inzobere mu kugenzura umutungo (Auditeurs), ziturutse mu kigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), maze zisanga nta mafaranga yanyerejwe muri iki kigo, ahubwo ngo harabayeho kuzuza nabi ibitabo.
Aya makuru kandi yanemejwe na Chief Superintendent Hubert Gashagaza, ukuriye ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, nawe uvuga ko polisi yari yataye muri yombi Nyirakubumba na Mutabazi, kuko ngo hari amakuru yari ifite ko hari amafaranga yaba yaranyerejwe muri iki kigo, kandi anavuga ko ayo makuru polisi yari yayagejejweho n’abagize inama y’ubutegetsi ya “Sacco Ukuri Nyabimata”.
CSP Gashagaza yavuze ko nyuma y’aho abagenzuzi bo muri RCA bagenzuriye irengero ry’ayo mafaranga byakekwaga ko yanyerejwe ngo byagaragaye ko ntayigeze anyerezwa, ari nayo mpamvu polisi yahise irekura aba bakozi ba “Sacco Ukuri Nyabimata”.
Ati “Twebwe twari twabataye muri yombi kuko twari twahawe amakuru n’abakozi bakorera muri iyo sacco ko hari amafaranga yanyerejwe, ariko haje gukorwa igenzura basanga ntayo, duhita tubarekura”.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wa “Sacco Ukuri Nyabimata”, Habumugabe Emmanuel we avuga ko komite ngenzuzi y’iyi sacco ariyo yari yakoze igenzura hanyuma ngo ikaza gusanga hari ibitabo bitari byujuje neza, ari nacyo ngo cyateje urujijo bigatuma bakeka ko haba harimo inyerezwa ry’amafaranga, kuko ngo nta mutungo wose iki kigo gifite wagaragaraga mu bitabo.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubu aba bakozi bombi ngo barekuwe kandi bakaba barasubiye mu kazi kabo, ikindi kandi ngo hakaba hari gukorwa inama hirya no hino mu banyamuryango ba “Sacco Ukuri Nyabimata”, mu rwego rwo kubagaragariza ko ababacungiye amafaranga atari abajura ko ahubwo ngo ari amakosa yari yabayeho.
Ikindi kandi uyu muyobozi avuga ngo ni uko aba bakozi bombi basabwe kuzuza neza ibitabo bitari byujuje, ku buryo ngo bitarenze tariki ya 28/02/2015, ibitabo byose bizaba byujuje neza.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|