Abafashwaga na “Higa ubeho” ngo kuba ihagaze ntacyo bibabwiye

Bamwe mu bagize imiryango isanzwe ifashwa n’Umushinga “Higa ubeho” uterwa inkunga n’abanyamerika bagaragaje uburyo bashoboye kwikura mu bukene, kandi ko bazakomeza imikorere basanganwe mu rwego rwo kwirinda guhora bateze amaboko kuko umushinga wabafashaga wahagaze.

Hari mu muhango wo gusoza ku mugaragro ibikorwa by’umushinga “Higa ubeho” wabaye kuwa kane tariki ya 05/02/2015.

Leta y’u Rwanda ndetse n’Umushinga Higa ubeho ubwawo, nabo barishimira ko abana bishyuriwe amashuri, abakuru bigishijwe kwizigamira, guhinga no korora kijyambere, ndetse no guteza imbere indi mishinga inyuranye, ngo byabashoboje kwigira no kwibeshaho mu buryo burambye.

Zaina Nyiramatama (ubanza ibumoso) na bamwe mu bagenerwabikorwa ba Higa Ubeho bashima uburyo uyu mushinga wabafashije mu itarambere.
Zaina Nyiramatama (ubanza ibumoso) na bamwe mu bagenerwabikorwa ba Higa Ubeho bashima uburyo uyu mushinga wabafashije mu itarambere.

“‘Higa ubeho’ irashoje ariko iriya depo (depot) y’imyaka irasigaye, uriya murima ngomba kuwuhinga, namaze kwiyubakira inzu yanjye; uko wumva ngo umurage w’ababyeyi nicyo uyu mushinga watumariye, ntabwo ibikorwa badusigiye bishobora gusubira inyuma, ahubwo biraguka tukanabishishikariza bagenzi bacu”, Bambarishya Chantal, ukomoka mu Karere ka Nyabihu.

Bambarishya avuga ko abantu bo muri “Higa ubeho” bamusanze arera impfubyi nawe akiri umwana muto akaba ngo yarabonaga ibyo abagaburira ari uko agiye guca inshuro. Kwitinyuka no kwigirira icyizere bamwigishije akavuga ko ari byo bimuhesheje kuba umukobwa ufite ijambo mu karere k’iwabo.

Habimana Eric, undi mugenerwabikorwa wa “Higa ubeho” ukomoka mu Karere ka Nyarugenge, akaba ari umuganga ufite n’ibikorwa by’ubuhinzi yagize ati “Ikintu cya mbere bakubakamo ni ukubasha kugera ku ntego yawe nk’uko umushinga ubwawo witwa ‘Higa ubeho’; uwo bangize we, niwe ndi we ubu, ntabwo nshobora gusubira inyuma”.

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba Higa ubeho bari baje i Kigali gushimira abayobozi b'uwo mushinga ku wa kane tariki 05/02/2015.
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba Higa ubeho bari baje i Kigali gushimira abayobozi b’uwo mushinga ku wa kane tariki 05/02/2015.

Abafashwaga na “Higa ubeho” bashima ko yabahaga inkunga ikanabakurikirana, aho abajya kwiga basabwa kugaragaza amanota babona, abahinzi bagasabwa kugaragaza umusaruro wavuye mu mbuto bahawe, abazigama nabo bakaba bagombaga kwerekana uburyo igishoro cyagiye cyiyongera.

“Higa ubeho” yishimiye kuba mu murongo Leta y’u Rwanda yihaye wo kugendera kuri gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS2, intego z’ikinyagihumbi n’icyerekezo 2020, nk’uko ukuriye uwo mushinga, Milton Funes yagaragaje ko imikorere y’abagenerwabikorwa bitwa ‘Abahizi’, yafatirwaho urugero mu bijyanye no kugera ku mihigo no kwigira.

Milton Funes, umuyobozi w'umushinga "Higa ubeho".
Milton Funes, umuyobozi w’umushinga "Higa ubeho".

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abana (NCC), Zaina Nyiramatama, yabishimiye Higa ubeho agira ati “Ubufatanye n’imishinga ifasha u Rwanda bwagize uruhare rukomeye mu kuba abanyarwanda barenga miliyoni imwe baravuye munsi y’umurongo w’ubukene bukabije mu myaka itanu ishize”.

Umushinga “Higa ubeho” waterwaga inkunga n’Ikigo mpuzamahanga cy’abanyamerika gishinzwe iterambere (USAID), kuva mu myaka itanu ishize washoboye gukura mu bukene abanyarwanda barenga ibihumbi 75, mu turere 23 two mu ntara zose z’igihugu wakoreyemo.

Simon Kamuzinzi}

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka