Teta Diana arisegura ku bakunzi be ko atazaboneka kuri Saint valentin

Umuhanzikazi Teta Diana kuri ubu uri kubarizwa ku mugabane w’Uburayi kubera gahunda za muzika, aratangaza ko atazaboneka ku munsi wa Saint Valentin akaba yisegura ku bakunzi be.

Teta Diana abitangaje nyuma y’uko hagaragaye urupapuro rwamamaza igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel aho yashyizwe muri bamwe mu bahanzi bazaba baje gutaramana n’abakunzi babo, ibi bikaba byaragiye bisubirwamo kenshi.

Mu kiganiro na KT Radio 96.7 FM, Teta Diana yatangaje ko azaba atari yava i Burayi muri gahunda ze za muzika dore ko biteganyijwe ko azaza mu mpera z’ukwezi kwa gatatu hatagize igihinduka.

Teta Diane ngo kuri Saint Valentin azaba akiri i Buraya muri gahunda z'umuziki we.
Teta Diane ngo kuri Saint Valentin azaba akiri i Buraya muri gahunda z’umuziki we.

Teta Diana yongeyeho ko abateguye igitaramo batigeze bamubwira bityo atari bwa buryo bumenyerewe ko bamwe mu bahanzi bemera gahunda kandi baziko batazaba bahari.

Yagize ati: “Ndisegura ku bakunzi banjye, kuri Saint Valentin ntabwo nzabataramira. Abateguye igitaramo ntabwo bigeze bamenyesha nagiye kubona mbona affiche ndiho, bihangane ntabwo ari bimwe umuhanzi yemera gahunda atazashobora. Njye iyo bambaza nari kubabwira ko ntazaba mpari kuko ziriya tariki zizagera ntaragaruka mu Rwanda...”

Ku ruhande rw’abateguye kiriya gitaramo byavugwaga ko Teta agomba kubonekamo, twavuganye na Mike Karangwa, umwe mu bagiteguye, maze ku murongo wa telefoni adutangariza ko bamaze gukora izindi mpapuro zamamaza igitaramo (Affiches) Teta Diana atariho.

Mike yagize ati: “Hamaze gukorwa izindi affiches, twamaze kumenya ko Teta azaba adahari, kuko yarabitangaje, abakunzi be nibihangane ubwo niko byagenze”
Ubwo twamubazaga aho imyiteguro y’igitaramo igeze, Mike Karangwa yatubwiye ko kuri uyu wa mbere tariki 9.2.2015 aribwo amatike azaba yageze hanze kandi ko imyanya ibaze.

Yagize ati: “Icyo nabwira abantu ni uko amatike azagera ku isoko kuri uyu wa mbere kandi imyanya irabaze. Dufite gusa imyanya 350 kandi abantu benshi bamaze kubookinga, so nabwira abantu bifuza kuzaba bahari kwihutira kugura amatike atarashira... ”

Iki gitaramo ngo ntabwo Diane Teta yari azi ko yagitumiwemo.
Iki gitaramo ngo ntabwo Diane Teta yari azi ko yagitumiwemo.

Abahanzi bazaba bari muri iki gitaramo gushimisha abakundana harimo Danny Vumbi wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye “Ni danger”, Hope, Umurundi uherutse kwegukana irushanwa rya Tusker Project Fame, Urban Boys, Active, Bruce Melody, Mavenge Soudi, Charley& Nina, Mwitenawe, Makanyaga Band, Danny Nanone, Peace, Umutare Gaby, Elioni Victory, Social Mula, Trezzor n’abandi.

Iki gitaramo ngarukamwaka kizabera muri Hotel des Milles Collines mu mujyi wa Kigali inyuma ya UTC guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 ku muntu na 10 000 ku muntu mu myanya y’icyubahiro akanahabwa icyo kunywa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

iyaba ahari byari kunshimisha ndamukunda cyaneeee

Ci yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

iyaba ahari byari kunshimisha ndamukunda cyaneeee

Ci yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

njye nari kwishima iyaba ahari teta love u sooo much

Ci yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

Njye ariko sinari mutegerereje, inutile de s excuser yaba ahari cg adahari rien ne change. Ntimugahe ibintu agaciro bidafite kandi ntimukambure agaciro ibigafite

[email protected] yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka