ArtRwanda-Ubuhanzi: Abeza mu beza barahatanira ibihembo bikuru

Kuva mu mwaka wa 2018 binyuze mu muryango Imbuto Foundation hatangijwe amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi hagamijwe gushyigikira no kuzamura impano z’abakiri bato.

Christine Bukuru umwe mu bahatanye mu cyiciro cya muzika
Christine Bukuru umwe mu bahatanye mu cyiciro cya muzika

Mu myaka irindwi rimaze, ni gahunda yanyuzemo urubyiruko rutandukanye rwafashijwe kumurika impano, bitanga umusanzu mu kubaka Igihugu binyuze muri izo mpano kuko zafashije ba nyirazo kwiteza imbere, no guha abandi akazi gahoraho.

Ni irushanwa rihuriza hamwe urubyiruko rufite impano zitandukanye rwo hirya no hino mu gihugu, kuva ryatangizwa abanyempano 138 bahize abandi, batangiye kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo bw’amafaranga, kubera ko kugera mu 2024 abanyuze mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa bonyine bari bamaze kugira ibigo 39 by’imishinga ibyara inyungu.

Aba kandi, bahanze imirimo itandukanye ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 150.

Bamwe mu banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi ikabahindurira ubuzima, bavuga ko ari urubuga rwabafashije kuva ahantu hamwe bakaba bafite aho bigejeje, kuko beretswe amahirwe ari ku isoko ry’umurimo bakayabyaza umusaruro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025, nibwo hatangijwe ku mugaragaro ArtRwanda-Ubuhanzi y’uyu mwaka, ifite umwihariko wo guhuriza hamwe abeza mu beza (All Stars Edition) banyuze mu byiciro bitatu byabanje, bagomba kuvamo 16 beza kurusha abandi, muri buri cyiciro hakazahembwamo 2 bazahabwa miliyoni 10 kuri buri muntu.

Abahatana bari mu byiciro bitandukanye birimo gutunganya no kwandika filime, Gufotora, Imideri, Imiziki, Imbyino, Ikinamico, Urwenya, Ubugeni burimo gushushanya n’ikaramu, irangi n’ibindi.

Hidaya Rudakemwa uzwi nka Hidaya Morgan, uri mu cyiciro cy’umuziki muri ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edtion, avuga ko yizeye ko umushinga afite wo gukoresha ubuhanzi mu gufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe uzatsinda.

Yagize ati “Umushinga hari amafaranga uba ukeneye kugira ngo utangire, hari ayo dufite twazigamye ariko ntabwo yuzuye ku buryo twatangira. Dukeneye nka miliyoni 17 kugira ngo tuwushyire mu bikorwa. Tuzatanga amahugurwa ku bahanzi 50 ba mbere, n’abaganga 20 bafite ubunararibonye mu mitekerereze y’abantu, twigishe n’abantu muri rusange binyuze mu gusura ibigo by’amashuri tubigishe uko bakoresha urwo rubuga.”

Umuyobozi w’ishuri ry’Ubugeni n’Ubuhanzi, Jacque Muligande uzwi nka Might Popo, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri muzika. Avuga ko bimwe mu byo bagenderaho harimo kureba icyo impano y’umuntu yamumarira aramutse atsinze amarushanwa, bikanakimarira umuryango nyarwanda.

Ati “ArtRwanda-Ubuhanzi ni igisubizo ku bintu byinshi twari dukeneye. Aba baje guhiganwa bari baratsinze ubwa mbere, bararebye basanga nubwo batsinze ariko hari ikintu kikibuze, n’icyatuma bigeza kuri ya ntambwe yindi, barabagarura kandi igihembo bazabona kizabagirira akamaro kanini cyane ugereranyije naho bari bari mbere.”

Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA umukozi wa Imbuto Foundation, Martine Umukunzi, yavuze ko nubwo abagiye bahiga abandi mu byiciro uko ari bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi hari aho bamaze kwigeza, ariko basanze bakwiye gukomeza kubaherekeza.

Yagize ati “Buri cyiciro kiba gifite abantu bafite izina rikomeye, bafite ibyo bubatse, bize, bashobora gukomeza kubaherekeza muri urwo rugendo kubera ko impano ntabwo ihagije, twemera ko agomba no kumenya kuyicuruza. All Stars Edition rero irabahuza, bya byamamare byose twabonye bahize abandi mu byiciro bitandukanye tubahurize ku rubuga rumwe, nabo bahatane hagati yabo. Ikigamijwe ni ukubateza imbere, abatsinda bafite ibihembo bazahabwa birimo amafaranga aruse aya mbere.”

Kuva amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi yatangira, amaze kwitabirwa n’urubyiruko rurenga ibihumbi birindwi rufite impano zitandukanye, nubwo atari ko bose bashoboye kugera mu cyiciro cya nyuma ngo babone ibihembo bitangwamo birimo kubakirwa ubushobozi no guhabwa amafaranga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka