Amajyaruguru: Uturere twavuye ku izima dusigaye dukurikiza imyanzuro ya PSC
Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta (PSC), Habiyakare François atangaza ko uturere tw’Intara y’Amajyaruguru ubu dusigaye twemera ibyemezo n’inama zatanzwe na PSC kandi mbere barabiteraga utwatsi.
Mu mezi atandatu ashize, abakozi 12 bo mu Majyaruguru bashyikirije komisiyo ubujurire ku bihano bahawe n’abakoresha babo, komisiyo irabusuzuma isanga hari abafatiwe ibihano bijyanye n’amategeko agenga abakozi irabyemeza. Ngo hari n’abandi barenganyijwe basaba ubuyobozi bw’uturere kwisubiraho ku bihano babahaye.

Mu nama PSC yagiranye n’abashinzwe abakozi mu Ntara y’Amajyaruguru kuwa Gatanu tariki 06/02/2015, Habiyakare ukuriye PSC ashima ko ubu uturere twumva inama bagiriwe na komisiyo kandi zigashyirwa mu bikorwa nta yandi mananiza.
Agira ati “Icyinshimisha nshaka kuvuga hano ni uko bemeye kubihindura. Mu myaka yashize twahuraga n’ikibazo ubabwira ngo nimuhindura ibi bintu bakazarira bagatinda ariko urabona muri aya mezi atandatu ashize ibyo twababwiye ngo mubisubiremo babisubiyemo”.
Amategeko ateganyiriza igihano umuyobozi wanze kubahiriza imyanzuro ya komisiyo na yo iba yamusabiye ku rwego rumushinzwe.
Ngo kuba amakosa yaragaraga mu micungire y’abakozi mu myaka yatambutse yaragabanutse cyane byatewe n’amahugurwa ku micungire y’abakozi ndetse n’inama PSC igirana n’abashinzwe abakozi mu turere.

Mu nama komisiyo imaze icyumweru igirana n’abakozi bo mu Turere twa Gakenke na Musanze bagaragaje ko amakosa ajyanye no kuzamurwa mu ntera nk’uko itegeko ribiteganya, abatangira akazi batagira amabaruwa y’ akazi, gukora amasaha y’ikirenga n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride ashimangira ko iyo nama ari nziza kuko abakozi bisanzuye bavuga ibibazo batabwiraga ubuyobozi bw’akarere, ariko kuba bimenyekanye barihutira kubikemura.
Abashinzwe abakozi mu turere bibukijwe ko igihano cyo kwimura umukozi mu kazi (mutation disciplinaire) kitemewe, umukozi yimurwa gusa kugira ngo arusheho gutanga umusaruro kurusha aho yari ari.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
habeho gukorana hagati ya PSC n’abakozi bo mu majyaruguru maze nihagira ikibazo kihavuka gazashakwe uko kigemurwa naho ubundi bitari haba hariho uguhimana kandi bitari ngombwa
Mu majyaruguru uturere ntitwanga gukurikiza ibyemezo bya PSC ahubwo usanga kenshi ari Guverineri utuvangira. Aho we ubwe yivugira ko PSC ntacyo imaze. Itamubuza guhana uko yifuza nk’aho amategeko ari uyashyiraho