Rulindo: Umuntu yasanzwe mu nzu ye yapfuye
Umugore witwa Mukamurara Speciose w’imyaka 52 wari utuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Migendezo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, kuwa kabiri tariki ya 03/02/2015, yasanzwe ku buriri bwe yapfuye, abaturage bakaba bakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi na n’ubu bataramenyakena.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyinzuzi buvuga ko umurambo w’uyu mugore bawusanze ku buriri bwe bwuzuyeho amaraso mu gitondo cyo ku wa kabiri, akaba yibanaga mu nzu wenyine kuko yarokotse jenoside n’umwana umwe w’umuhungu wari wararongoye, ku buryo bigoye kuba hamenyekana icyamuhitanye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyinzuzi, Mujijima Jurithe, yavuze ko nta makuru afatika y’urupfu rw’uyu nyakwigendera aramenyekana, ngo kugeza ubu iperereza rikiri gukorwa n’inzego zibishinzwe.
Ngo n’ubwo ibi byabaye muri uyu murenge bitari bisanzwe, Mujijima avuga ko muri rusange Umurenge wa Cyinzuzi utekanye, n’ubwo bagize ibyago bakabura umuturage wabo.
Umurambo wa Nyakwigendera washyinguwe kuwa gatatu tariki ya 4/2/2015, umuhango wabereye aho yari atuye mu mudugudu wa Remera.
Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’amajyaruguru, akaba ari akarere gakunze kugaragaramo impfu za hato na hato mu baturage baba bapfuye mu buryo budasobanutse.
Abaturage bakaba basabwa guhora bari maso buri wese aba ijisho rya mugenzi we cyane cyane ababa mu nzu bonyine, kandi hakongerwa imbaraga mu gukora amarondo mu rwego gukomeza kwicungira umutekano.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo baturage bage bafasha leta na polising kubona amakuru