Iri shuri rya ruhago rihuriza hamwe abana bagera kuri 60, rigiye kumara imyaka 10 rizamura abana b’ingeri zitandukanye bakina ruhago, nyuma y’igitekerezo cyatanzwe na Gatete Jimmy wahoze ari umukinnyi ukomeye mu Rwanda.

Aganira na Kigali Today, umutoza w’aba bana Harerimana Emmanuel uzwi nka Gasimba, yatubwiye ko Jimmy Gatete abafasha cyane mu bijyanye n’ibikoresho by’abana babarizwa muri iri shuri rya ruhago, ndetse akanagenera ibihembo abatoza batatu bakurikiranira hafi ubuzima bw’abaribarizwamo.
“Jimmy Gatete aradufasha cyane mu gukurikirana abana babarizwa muri iri shuri. Ni we waritangije nyuma yo kubona abana bakina mu muhanda nta bikoresho. Ubu tumaze kugera ku bana 60 bose bakorera imyitozo ku kibuga cya CFJ Gacuriro”.
Uretse Gatete Jimmy, Harerimana yakomeje abwira Kigali Today ko babonye umufatanyabikorwa mushya ari we King James, ugiye gufatanya na Gatete mu gukurikiranira hafi ubuzima bw’iri shuri.
“King James yatubwiye ko yaganiye na Gatete ubu na we agiye kudufasha. Ni we uri kudukurikiranira muri Ferwafa uburyo twakwiyandikisha muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 15 igiye gutangira vuba”.

Goal Star Academy yakira abana bari hagati y’imyaka 9 na 18 yagiye icamo abakinnyi batandukanye nka Muganza Isaac na Songa Isae, Rashid Kalisa, Muvandimwe Jean Marie na Nsengayire Shadad.
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYO RUHAGO ITANGIRIRA MUBANA KING JAMES KOMEREZHO
Nibyiza cyane nibafashye abana b’u rwanda kugaragaza impano bafite
Nibyiza cyane nibafashye abana b’u rwanda kugaragaza impano bafite
Felestation King James Wenda Wafasha Rayon Sport Kubona Abana Bato