Ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda mu bijyanye no kongera ingufu z’amashanyarazi

Itsinda ry’abasirikari bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bemeza ko u Rwanda rugenda rushyira imbaraga mu kongera ingufu z’amashanyarazi, ku buryo ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bikwiye kurwigiraho byinshi.

Ibi babivuze nyuma y’ingendo bamaze iminsi bakora basura ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo n’iby’ingufu z’amashanyarazi, kuwa kane tariki 05/02/2015 bakaba basuye uruganda Mount Meru Soyco rwo mu Karere ka Kayonza rutunganya soya rukayibyaza amavuta.

Aba basirikari babanje gusibanurirwa imikorere y'uruganda rwa Mount Meru Soyco.
Aba basirikari babanje gusibanurirwa imikorere y’uruganda rwa Mount Meru Soyco.

Nyuma yo gusobanurirwa uko urwo ruganda rukora n’uburyo rugenda rugira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage, abo basirikari bavuze ko leta y’u Rwanda yarebye kure ishyiraho gahunda zo kongera ingufu z’amashanyarazi kuko zidahari ibikorwa byinshi by’iterambere bitashoboka, dore ko byinshi bikenera ingufu z’amashanyarazi.

Abakomoka mu bindi bihugu bemeje ko ibihugu bya bo n’ibyo mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange bifite byinshi bizigira ku Rwanda muri gahunda yo kongera ingufu z’amashanyarazi, bakavuga ko nibasubira mu bihugu bya bo bazatanga inama ku buyobozi kugira ngo iterambere u Rwanda ruri kugeraho rigere no mu bindi bihugu.

Abasirikari basobanuriwe buri gice cy'uruganda n'ibigikorerwamo.
Abasirikari basobanuriwe buri gice cy’uruganda n’ibigikorerwamo.

Major Israel Kaheru Bagenda wo mu gihugu cya Uganda yabisobanuye agira ati “Nabonye u Rwanda ruteye imbere cyane mu bijyanye no gukoresha ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba ugereranyije n’igihugu cyacu, ninsubirayo nzatanga ubujyanama nabo babishyiremo imbaraga”.

Ikigo cya Mobisol ni kimwe mu bikorera mu Rwanda gifasha mu guteza imbere ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, mu karere kikaba kugeza ubu gikorera mu Rwanda na Tanzaniya.

Batemberejwe uruganda basobanurirwa ibice birugize.
Batemberejwe uruganda basobanurirwa ibice birugize.

Major Bagenda avuga ko yamaze kuvugana n’abayobozi ba cyo abasaba ko bageza ibikorwa bya bo no muri Uganda kandi ngo babimwemereye.

Abo basirikari bemeza ko gahunda y’ingendo bamazemo iminsi basura ibikorwa by’amajyambere ijyanye n’integanyanyigisho ya bo, kuko “umusirikari atabereyeho kwiga ibijyanye n’imbunda no kurasa abanzi b’igihugu gusa, ahubwo aba anakwiye gushaka icyatuma abaturage barushaho gutera imbere, kuko iyo iterambere ridahari n’umutekano muri rusange uba udahari” nk’uko benshi mu bavuganye na Kigali Today babyemeje.

Ishuri rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama ryasigiye urwibutso uruganda rwa Mount Meru Soyco.
Ishuri rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama ryasigiye urwibutso uruganda rwa Mount Meru Soyco.

Uruganda rwa Mount Meru Soyco abo basirikari bakuru basuye iyo ruri gukoresha imashini za rwo zose ngo rukoresha ingufu z’amashanyarazi zingana na KVA 700 zifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 500. Urwo ruganda ngo runifitiye moteri (generator) ya rwo ifite ingufu za KVA 760, ikaba ikoreshwa igihe umuriro usanzwe wabuze.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka