Rusizi: Abaturiye ikiyaga cya Kivu bavuga ko umusaruro wacyo wabateje imbere
Abaturage bakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya kivu, bavuga ko iki kiyaga ari ubukungu bukomeye kuko isambaza n’amafi bagikuramo bimaze kubavana mu bukene mu buryo bugaragarara.
Umwe muri aba baturage witwa Furaha Dorcas, umugore w’imyaka 43 y’amavuko utuye mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, avuga ko mu myaka irenga amaze 15 acuruza amafi n’isambaza zikomoka muri icyo kiyaga, yabashije kwiteza imbere mu buryo bugaragara.

Avuga ko yabashije kwigurira y’inka ebyiri n’ingurube imwe iri hafi kubwagura, agashobora no kuba yariyubakiye inzu ebyiri, inini ye n’umugabo nto y’abana bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 3,5.
Uyu mugore avuga ko kubera ubucuruzi bwe ngo atakora akazi kamuhemba munsi y’amafaranga ibihumbi 300.000 by’amafaranga y’u Rwanda, kuko ngo akazi ke agakora agakunze kandi kakaba katamuvuna cyane kuko ntawe umuhagarara hejuru ngo agire icyo amubaza kijyanye no kuba hari ibyo atatunganjije.

Ashima leta y’u Rwanda yabigishije kwihangira umurimo, kuko ngo ataratangira gucuruza isambaza ngo yari umukene wo kutavugwa. Ariko ubu yemeza ko nawe ashobora gufasha abakene bari mu kiciro nk’icyo yahozemo.
Ku bwe ngo gaya cyane bamwe mu bagore bo muri aka karere birirwa bicaye cyangwa bavuga amakuru y’abahisi n’abagenzi kandi ntacyo abagezaho, akenshi aba ari n’amatiku, nk’aho bahagurutse ngo bashake icyo bakora biteze imbere.
Manzi Vicent avuga we avuga ko amaze kwiyubakira inzu itajya munsi y’amafaranga angana na Miriyoni eshanu z’amanyarwanda, abikesha ubucuruzi bw’isambaza kandi ngo ntanguzanyo nimwe yari yafata.
Uyu mugabo we avuga ko nta kandi kazi yagereranya n’ako akora, kubera ko ngo yumva n’abafite imirimo yo m ubiro batamurusha amafaranga cyanga imibereho myiza. Gusa ngo akazi ku bucuruzi bw’isambaza karavuna kuko iyo utagakoze neza kaguhombya, kuko ngo zipfa nabi cyane kuko ziba zivuye mu mazi.
Gusa hari ibibazo bitandukanye bahura nabyo birimo kubika neza izi sambaza, ku buryo zamara igihe, kuko ngo iyo ziraye zirapfa bigatuma nk’ugiye kuziraza yemera kuzihombesha kugira ngo zishire.
Bifuza ko igihe abahanga bazabigira uburyo bazimaza iminsi ntacyo zibaye, bazajya bungukamo menshi kuko bataba bafite ikibazo cyo kuzihombesha.
Izindi mbpgamizi bahura nazo ni ikibazo cyo kugabanya amasaha yo kugenda ku mupaka ku bagemurira isoko ry’i Bukavu, aho yagabanutse bakaba bafunga umupaka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|