Inkuba yahitanye umugabo witwa Nzarinyurahe Etienne w’imyaka 38 wari utuye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro.
Ishuri rikuru ry’imyuga rya Rusizi (IPR: Integrated Polytechnic of Rusizi) ngo ryitezweho kuba ibisubizo mu iterambere ry’Akarere ka Rusizi ndetse n’igihugu muri rusange.
Carolyn, umukobwa w’Umwongerezakazi wo mu kigero cy’imyaka nka 29, mu kiganiro “Mon incroyable addiction” (bishatse kuvuga “icyo nkunda byahebuje”) gihita kuri imwe muri televiziyo zo mu Bwongereza, yatangaje ko yatakaje amayero ibihumbi 170 (hafi miliyoni 145 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo ashobore gusa n’umukinnyi wa (…)
Irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe “Spaz Cup” ryari rimaze igihe kibarirwa mu mezi abiri ribera mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ryashojwe ku wa gatandatu tariki ya 17/01/2015, ikipe yitwa Muhabura FC ari yo itwaye igikombe.
(*Guca urusaku mu tubari byatumye umujyi ubiha!) Hapi Nuya! (Happy New Year – Umwaka Mwiza)
Aline Gahongayire, ari guhumurizwa n’abahanzi banyuranye kubera ibihe bikomeye arimo byo gutandukana n’umugabo we.
Umuryango Humura ukorera mu karere ka Ngoma warihiye ubwisungane mu kwivuza abana 100 birukanwe muri Tanzaniya batujwe mu murenge wa Rurenge unabaha ibikoresho by’ishuri ndetse wanatagiye kubigisha imyuga itadukaye ngo babashe kwiteza imbere bave mu bukene.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bafite abana abagaragaje indwara ziterwa n’imirire mibi bahawe ihene 140 n’ingurube 100 mu rwego rwo kuyihashya.
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare bahitamo kujya kunywera ibiyobyawenge nka Kanyanga mu gihugu cya Uganda.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko hari gahunda za Leta cyane cyane izigenerwa abakene zitabageraho, ahubwo zikagenerwa abatazikwiye bo bita ko bishoboye.
Bikorimana Gerrard n’Uwamwiza Francine baraye bemereye imbere y’Imana n’abantu ko bagiye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose bashigaje ku isi.
Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ubu akaba akora n’izindi ndirimbo zitanga ubutumwa bunyuranye, aratangaza ko nyuma yo gukora indirimbo Nyirakidederi abakunzi ba muzika ye bamusabye kubagezaho indi ndirimbo bityo abagezaho indirimbo nshya yise “Rangwida”.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Koperative Umwalimu SACCO, Nzagahimana Jean Marie Vianney aravuga ko kuba umwarimu ahembwa amafaranga make bitavuze ko atagomba kwizigamira.
Ndikumana Jean Bosco utuye mu Kagari ka Mushongi mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya Polisi, sitasiyo ya Nyarubuye akekwaho kwica umugore we witwa Nyirabuyange Atalie amukubise umugeri mu nda mu ijoro ryo ku itariki 16/01/2015.
Urubyiruko rutuye mu cyaro rwifuza ko impano zarwo zakwitabwaho mu bijyanye n’imikino nk’umupira w’amaguru aho usanga bitezwa imbere mu mijyi mu cyaro ntibihagere, kandi hari urubyiruko rwifitemo impano zo gukina umupira w’amaguru.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batishoboye barimo imfubyi zirera biteganyijwe ko bagiye kongera guhabwa amazu muri uyu mwaka nyuma y’uko mu mwaka ushize hatanzwe amazu 40 ku batishoboye barimo inshike zitagira abazifasha.
Bavakure Jean Claude w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ngororero yiyahuje umuti wica udusimba mu myaka mu gitondo cya tariki ya 18/01/2015 bamusuka amata ariko biba iby’ubusa arapfa.
Abatuye Akarere ka Ruhango by’umwihariko abakiristu b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, bakiranye urugwiro rudasanzwe korari Ambassadors of Christ Choir yifatanyije nabo mu giterane y’iminsi 14 kimaze igihe gito gitangiye.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko mu gihe cyose hatabayeho ubufatanye bizagorana kugera ku iterambere na gahunda z’imbaturabukungu, bityo iki kibazo kikazavugutirwa umuti mu itorero ry’abikorera benda kwitabira.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Huye batekereza ko urubyiruko rukwiye kujya rwigishwa kuboneza urubyaro.
Abagize inama njyanama y’Akarere ka Burera bari mu mwiherero w’iminsi ibiri mu mujyi wa Nyanza biga ku bibazo bireba akarere kabo bikeneye ibisubizo mu buryo burambye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, Nduwayo Viateur yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kunyereza amafaranga ya gahunda ya VUP yo mu Murenge wa Nyakarenzo yahoze ayobora, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Kaminuza Gatulika Nyafurika zigisha umwuga w’itangazamakuru n’itumanaho zigiye guhugura abakenera amakuru kugira ngo barusheho kuyasobanukirwa.
Aborozi bo mu Murenge wa Mutendeli biganjemo abahawe inka muri gahunda ya “Gira inka” barashima ko ubwisungane mu kuvuza amatungo (MUSA y’amatungo) bwatumye babasha kuvuza amatungo, ariko by’umwihariko bakemura ikibazo cyabagaho igihe inka inaniwe kubyara neza bikaba ngombwa ko bayibaga.
Akarere ka Ngoma kagiye gushora amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari ebyiri mu kubaka imihanda ifite ibirometero 35 izafasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko (feeder road) badahenzwe n’ababasanga iwabo babagurira ku giciro gito kubera imihanda mibi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (NCBT) kiratangaza ko gikeneye abantu benshi batanga amaraso yo gufashisha indembe kugira ngo kibashe kubona n’ayo mu bwoko bwa O Negatif adakunze kuboneka.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bavuga ko kuba muri aka karere hagaragara bamwe mu bana bafite umwanda ku mubiri cyangwa abarwaye amavunja, biterwa n’uko ababyeyi babo batita ku burere bwabo ahubwo bagahugira mu gushaka imibereho gusa badakozwa iby’isuku.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bashinja bagenzi babo kuba hakiri abagifite imyumvire yo kuragira mu gasozi, mu gihe ubuyobozi bwababujije bubasaba ko amatungo yabo agomba kororerwa mu biraro,bityo bakabasha kubona ifumbire bagafumbiza imyaka yabo.
Igihugu cy’u Buhinde kiratangaza ko kigiye gutera u Rwanda inkunga mu guteza imbere ibigo biciriritse, kugira ngo bizamure ubukungu bw’u Rwanda nk’uko ibyo mu Buhinde byazamuye ubw’iki gihugu.
Umuyobozi mushya w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, niwe watorewe kuyobora inama nyobozi y’akarere ka Gasabo kagize umujyi wa Kigali, asimbuye Willy Ndizeye uherutse kwgura kuri iyi myanya yombi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko umwongereza Lee Johnson agiye kuba ari we mutoza w’agateganyo w’ ikipe y’igihugu Amavubi asimbuye kuri uyu mwanya Stephen Constantine wasezeye.
Abavuzi gakondo bagiriwe inama no gukorana mu bwuzuzanye n’abavuzi ba kizungu, kugira ngo harwanywe imfu z’abantu bapfira mu ngo n’abapfa bagejejwe kwa muganga bitewe n’imiti ya Kinyarwanda baba bafashe.
Imiryango 34 ituruka mu mirenge ya Gihango na Murunda mu karere ga Rutsiro yahawe inka muri gahunda ya “Gira inka” abazihawe batangaje ko zigiye guhindura imibereho y’imiryango wabo.
Minisitiri w’itermbere ry’umuryango Oda Gasinzirwa yasabye ababyeyi kwita ku isuku y’umwana nyuma yuko yajyaga gufungura ku mugaragaro ikigo mboneza mikurire mu murenge wa Zaza karere ka Ngoma,aho yanyuze ku mihanda yabonaga abana basa nabi.
Abikorera by’umwihariko abacuruzi bo mu Mujyi wa Musanze bakoresha amafaranga yo kugurizanya bitanga inyungu bizwi nka “Bank Lambert”, bagira ikibazo cyo kubura ubwishyu kubera inyungu z’umurengera bagahitamo guhunga kugira ngo badafungwa.
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015, akarere ka Rulindo kageneye abafite ubumuga by’umwihariko amafaranga yo kwigisha abafite ubumuga imyuga, hibandwa cyane ku rubyiruko rukomoka mu miryango itishoboye.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije abagabo bane icyaha cyo gusambanya no kuba ikitso cyo gusambanya abana hanishwa igifungo cy’imyaka 10 buri wese, mu gihe umwana wareganwaga nabo we yahamijwe icyaha cyo gucuruza abana no kubashora mu buraya ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usitse n’amande ya miliyoni imwe.
Abafungiye muri gereza nkuru ya Gicumbi baremeza ko nta kibazo cy’ubutabera n’imibereho myiza bafite, nk’uko babitangarije Minisitiri w’umutekano Sheikh Mussa Fazil Harerimana mu ruzinduko yahagiriye kuri uyu wa gatanu tariki 16/1/2015.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu ishuri rya tekinoloji ry’i Kaiserslautern mu ntara ya Rhénanie Palatinat mu Budage, bazaniye ishuri rikuru ry’imyunga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC-South, ibitabo 80 byo kwifashishwa mu myigire no mu myigishirize, kuri uyu wa gatanu tariki 16/1/2015.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) iratangaza ko kugira ngo baturage bitabire amatora bazi icyo bisobanuye bagomba gutangira gusobanurirwa hakiri kare, nubwo yemeza ko u Rwanda hari intambwe rwateye mu bijyanye no kuyayobora.
Rayon Sports imaze gutangaza kuri uyu wa gatanu, ko abari abakinnyi bayo babiri Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim Makenzi, barangije kugurishwa mu ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.
Ku nshuro ya mbere ikigo cy’itumanaho MTN cyahaye ibihembo bya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda abo bafatanya mu gutanga no gusakaza serivisi hirya no hino mu Rwanda, cyiyasaranganya abakora neza kurusha abandi.
Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo uwari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, uwahoze ari umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile ndetse n’abakozi bako babiri.
Urubyiruko rwatangiye kwihangira imirimo itandukanye mu myuga ariko rukagira ikibazo cy’ubumenyingiro, rwashyiriweho ishuri ryo kubafasha kwihugura muri iyo myuga yabo kandi bagahuzwa na banki zikabaha inguzanyo.
Minisitiri ushinzwe imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Seraphine, arishimira ko ubu u Rwanda rwiteguye neza kwakira impunzi zinjiye mu gihugu mu kivunge kuko hari abantu 100 bahuguwe bashoboye gukorana neza nk’ikipe imwe mu kwakira impunzi uko zaba zingana kose.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije abantu 9 icyaha cyo kunyereza umutungo ungana n’amafaranga y’u Rwanda 275.115.600 mu kigo cy’imari iciriritse Duterimbere IMF, ishami rya Nyagatare, guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, kuwa 16/01/2015.
Uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) Ambasaderi James C. Swan avuga ko imitwe ibangamiye umutekano mu karere ibarizwa mu burasirazuba bwa RDC igomba kurwanwa kugira ngo abaturage bashobore gukora bafite umutekano n’ibikorwa by’iterambere byiyongere.
Abayobozi n’abacungamutungo ba za koperative zose zikorera mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, baratozwa uburyo bwiza bwo gucunga neza umutungo wabo, mu rwego rwo kwirinda ibihombo bya hato na hato bikunze kuboneka muri za koperative zitandukanye.
Umuyobozi wa CEPGL (Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’ibiyaga bigari) Herman Tuyaga arasaba abakora ku mipaka korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo babashe gutera imbere mu bikorwa byabo, dore ko akenshi usanga bakora ubucuruzi buciriritse ari nayo mpamvu bagomba koroherezwa kugira ngo nabo (…)
Urubyiruko 937 ruhagarariye abandi mu midugudu n’utugari mu Ntara y’Amajyaruguru rwasoje itorero ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15/01/2015 rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka aho batuye.