RCS yashimiwe uruhare rwayo mu gufasha abashoje ibihano ku byaha bya Jenoside bitegura gutaha
Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, Kayumba Uwera Alice, yashimiye Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) kubera uruhare rukomeye rugira mu gufasha abahamijwe ibyaha bya Jenoside bashoje ibihano bitegura gutaha bagasubira mu buzima busanzwe.
Kayumba Alice yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi n’abakozi b’uru rwego mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Hibutswe kandi n’abakozi bahoze bakorera amagereza bishwe muri Jenoside, ahamaze kumenyekana abagera kuri 18.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusoma amazina y’abari abakozi bahoze bokorera amagereza ndetse n’ibyo bari bashinzwe. Aya mazina yasomewe imbere y’imiryango yabo, yari yaje kongera kubibuka no kubaha icyubahiro.
Mu butumwa n’ibiganiro byatanzwe, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu gihe cy’ubukoloni bwagize uruhare mu gucamo ibice n’ivangura mu Banyarwanda ndetse bikambukiranya Repubulika uko zagiye zisimburana kugeza mu 1994 ubwo yashyirwaga mu bikorwa.
Yavuze ko mbere y’Abakoloni imitegekere y’u Rwanda, Umwami yabaga ariwe muyobozi w’ikirenga agafatwa nk’umubyeyi w’Igihugu, akarangwa no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo butajegejega.
Ati: "Kandi Abanyarwanda babyemeraga batyo, Umwami nawe akayoborera muri icyo cyerekezo, ntavangure. Iryo pfundo ry’ubumwe ryagaragariraga mu miterere y’ubuyobozi bw’u Rwanda ryashenywe n’abakoloni n’Abamisiyoneli kugira ngo babone ububasha bwo kubategeka no kubahindurira imyemerere gakondo."
Yagarutse by’umwihariko ku ruhare rukomeye rw’u Bubiligi muri aya macakubiri n’ivangura ndetse n’uburyo bwagiye bufasha mu kuyacengeza muri amwe mu mashyaka yitwaga ko agamije ineza ya rubanda.
Kayumba Alice yagaragaje uburyo ibyo byose ariko byagiye bikorerwa Abatutsi, batangira kwicwa guhera mu 1950, abandi baratotezwa, bakurwa mu mashuri, mu mirimo ndetse bamwe barameneshwa, bahungira mu bihugu bitandukanye.
Ikindi kandi, yashimiye cyane uruhare rwa RCS, mu bikorwa byayo byo guhugura aba bagororwa kugira ngo basubire mu miryango yabo ariko kandi baharanira gukomereza aho basanze abandi Banyarwanda mu kwimakaza ubumwe.
Yagize ati: "Ndashimira Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, bitari kuri iki gikorwa cyo kwibuka ahubwo no muri gahunda bafatanya na MINUBUMWE, zirimo gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bari hafi kurangiza ibihano. Byose biri muri uyu mujyo wo kugira ngo tubafashe birinde isubiracyaha mu gihe bazaba bageze hanze bazaharanire kubana neza n’imiryango yabo harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basize biciye."
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Evariste Murenzi, yavuze ko kwibuka abakozi bahoze bakorera amagereza bishwe muri Jenoside ntabwo ari umuhango kuko ari inshingano ndetse n’isezerano. Ati: "Ni umwanya mwiza wo kuzirikana amateka asharira abo twibyuka banyuzemo kugira ngo tubasubize agaciro bambuwe."
CG Murenzi yashimiye imiryango y’abakozi bibutswe, kubera ubutwari bukomeje kubaranga mu kuba urugero rwiza bakorera igihugu, kwiteza imbere ndetse no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda. Ati: "Turabizeza ko RCS izakomeza kubabahafi no kubashyigikira mu bikorwa by’iterambere ry’imiryango yanyu."
Uwari uhagarariye umuryango wa IBUKA, yavuze ko uyu munsi igihugu gihanganye n’abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aboneraho gusaba urubyiruko gufata iya mbere kujya basubiza kandi bakamagana abo bose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|