Rwanda Online yakoze urubuga ushobora kwiyandikishirizaho ugakorera perimi

Ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Rwanda Online, cyafashije Polisi y’igihugu ishami ribungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), korohereza abaturage uburyo bwo kwiyandikisha bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo cyangwa se iza burundu, babicishije ku rubuga Rwanda Online yakoze rwitwa www.irembo.gov.rw.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu/ Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Supertendent JMV Ndushabandi, kuri uyu wa 14 Kanama 2015, ubwo bahuguraga abayobozi b’amashuri yigisha ibijyanye n’amategeko y’imihanda baturutse mu Rwanda hose, ku buryo bazajya bifashisha uru rubuga bandikisha abanyeshuri babo kugira ngo bazakore ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Superintendent JMV Ndushabandi asobanurira avuga ko urubuga www.irembo.gov.rw ruzafasha abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kwiyandikisha ku buryo bworoshye, bwizewe kandi buhendutse.
Superintendent JMV Ndushabandi asobanurira avuga ko urubuga www.irembo.gov.rw ruzafasha abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kwiyandikisha ku buryo bworoshye, bwizewe kandi buhendutse.

Spt. Ndushabandi yatangaje ko, urubuga www.irembo.gov.rw , abazajya barwifashisha biyandikisha bakoresha mudasobwa cyangwa se terefone zigendanwa zabo, bizajya biborohera kuruta uko babikoraga mbere, kuko uburyo bwari busanzwe abantu biyandikishagaho kuri za terefone zigendanwa ngo bacibwaga amafaranga 65 ku butumwa bugufi, ariko ubu bikazajya biba ari ubuntu.

Yagize ati “Abiyandikishaga bakoresheje ubutumwa bugufi kuri terefone zigendanwa bishyuraga amafaranga 65 ku butumwa kandi hakaba harakundaga kugaragara amakosa mu myirondoro yabo ugasanga ukwiyandikisha kwabo ntikwakiriwe, wakongeraho ubwinshi bwabo mu ishuri bigamo ugasanga birahenda abayobozi b’amashuri”.

Yakomeje avuga ko gukoresha uru rubuga, bitazakuraho amafaranga 5000Fr yatangagwa yo kwemererwa gukora ibizami, ahubwo bizakuraho ibyo bibazo bya hato na hato byavukaga mu gukoresha uburyo bwari busanzwe kandi bikazahendukira buri wese ukeneye iyi serivise, ayihabwa ku buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

Abahagarariye amashuri yigisha amategeko y'umuhanda baturutse mu Rwanda hose basobanurirwa uko bazajya bandikisha abanyeshuri babo.
Abahagarariye amashuri yigisha amategeko y’umuhanda baturutse mu Rwanda hose basobanurirwa uko bazajya bandikisha abanyeshuri babo.

Byashimangiwe na Habinshuti Jean Paul, umwe mu bayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’imihanda, watangaje ko uru rubuga ruzabafasha gukuraho umubare w’amafaranga batangaga ku banyeshuri bigishije babandikisha, ndetse binakureho igihombo bagiraga.

Rwanda Online si iyo serivise itanga yonyine kuko ni ikigo cy’ikoranabuhanga gikorana na Leta mu guhuza serivise zose za Leta zikunda gukenerwa n’abaturage. Kugeza ubu kuri urwo rubuga ukaba ushobora gusangaho n’izindi serivise zirimo gusaba icyemezo cy’amavuko, icyangobwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe, ndetse n’imenyesha ry’umusoro w’ipatante.

Mu myaka itatu iki kigo kikaba giteganya kuzaba gitanga serivise zigera ku 100 zikenerwa n’abaturage, bakazajya bazibona ku buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 72 )

Mwadufashije ko twiyandikisha kuruhushya rw’agateganyo ntibikunde?

Naman tuyizere yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

mwaramutse none se mwadufasha mukaturebera ikibazo gihari njye nakoze le 19/07/209 uruhushya rwa burundu code ni MUH1907190000210205 none kugeza nanubu nago amanota yari yasohoka mwadufashije murakoze.

iradukunda vedaste yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Nagerageje ndakurebera Biranga ark ushobora kubaza abo mwakorereye rimwe niba byarakunze / ukabaza kubiro bya Police

Mbarazurukundo yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

ko mwavuzeko mutwohereza code twishyuye turishyurira kuyihe nimero ya Conte mudufashe

Tuyishime pierre yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Please tell me how can apply for the passport because am outside the country

kaberuka pascal yanditse ku itariki ya: 28-04-2018  →  Musubize

Ndigusaba kwiyandicyisha mwadufashije bikarya,byoroha Turaratwicaye nubundinibyorohe.

Munyabugingo James yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

kokwiyandikisha kubashagukorera uruhushyarwagateganyo dukoreshe *909# bitagikunda mwatubwiye ubundiburyo bushoboka.

Ntawuhiganayomechack yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

mwaramutse mwmfasha kubona account kwirembo kugirango jyembona servos kuburyo bunyoheye murakoze

ngamijamahoro simeon yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

mwaramutse mwaduha acaunt yanyu kugirango kubabona bikatworohera murakoze

placide yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

ese kwiyandikisha hakoreshejwe phone birigukunda cyangwa?

hatehekimana jean claue yanditse ku itariki ya: 4-06-2017  →  Musubize

Ndabaza niba kwiyandikisha kuri Telephone bikunda? hakoreshejwe *909# yes

Muhire Remy yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

mudufashe kode zirakenewe tutaracikamwa murakoze

hasan nizeyimana yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

Nakuri mwadufasha kubona kode kauri. mimero yatl 0725638338

Murakoze

hasan nizeyimana yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

kwiyandikisha

patrick dussbimana yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka