Burera: Minisitiri Kanimba yahumurije abahinzi b’ibirayi bikanga imisoro ku birayi

Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko bishimiye gahunda yo gucururiza ibirayi mu makusanyirizo, uretse ko hari ababaca intege bababwira ko bazajya bishyuzwa imisoro ku birayi baranguza.

Gucururiza ibirayi ku makusanyirizo ni gahunda nshya yashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) igamije guteza imbere ubucuruzi bw’ibirayi ndetse no guteza imbere abahinzi babyo bahoraga bavuga ko bahendwa n’abacuruzi kandi baba bahinze bibahenze.

Minisitiri Kanimba yahumurije abahinzi b'ibirayi bikanga imisoro ku birayi.
Minisitiri Kanimba yahumurije abahinzi b’ibirayi bikanga imisoro ku birayi.

Iyi gahunda biteganyijwe ko izatangira tariki 24 Kanama 2015. Mbere yuko itangira ariko abahinzi bagaragaza impungenge z’imisoro. Aho bahamya ko hari abababwira ko ibirayi byabo bazajya bajyana ku makusanyirizo bazajya babisorera.

Umwe mu bahinzi agira ati “Imbogamizi twari dufitemo ni zimwe, ni z’abamamamyi bari basanzwemo, ari nabo bagenda bakwirakwiza biriya bihuha byo kuvuga ngo imisoro, imisoro, kugira ngo iyo gahunda isenyuke, babashe kubona aho buririra, bakomeze akajagari kabo.”

Abahinzi b'ibirayi bagaragarije Minisitiri Kanimba ko hari ababatera ubwoba bababwira ko bazajya bishyura imosoro ku birayi bazajya bajyana ku makusanyirizo.
Abahinzi b’ibirayi bagaragarije Minisitiri Kanimba ko hari ababatera ubwoba bababwira ko bazajya bishyura imosoro ku birayi bazajya bajyana ku makusanyirizo.

Icyo kibazo cy’imisoro, abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera banakibwiye Minisitiri wa MINICOM, Francois Kanimba, ubwo yabasuraga tariki ya 14/08/2015, aje kureba aho imyiteguro igeze yo gutangira gucururiza ibirayi ku makusanyirizo.

Minisitiri Kanimba yahumurije abo bahinzi abizeza ko ntawe uzabasoresha kuko ibihingwa bitajya byishyura umusoro ku byacurujwe (VAT).

Ati “Nagira ngo mbamare impungenge: amategeko ya VAT avuga yuko ibihingwa bitishyura VAT. Ntabwo ibirayi bizasoreshwa kubera ko twashyizeho iyi gahunda yo kubizana ku makusanyirizo kugira ngo bicuruzwe neza.”

Akomeza avuga ko bazaganira n’ikigo cy’u Rwanda cy’imisoro n’amahoro (RRA) kugira ngo bizasobanuke neza.

Gucururiza ibirayi ku makusanyirizo bizajya bikorwa, abahinzi bahazana ibirayi, bakishyurwa. Hanyuma kampani y’ubucuruzi ishizwe kuranguza ibirayi mu Rwanda ikorera i Kigali, ize kubirangura nayo ibiranguze abandi bacuruzi b’ibirayi mu Rwanda.

Bitewe nuko isoko ry’ibirayi rizaba rihagaze mu Rwanda umuhinzi azajya ahabwa igiciro kimuha inyungu kuburyo ngo bateganya kutazajya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 120 ku kilo kimwe.

Abahinzi b’ibirayi bishimira iki giciro kuko kizatuma bunguka. Kuko mbere ngo bagwaga mu gihombo aho ngo wasangaga abacuruzi babaha amafaranga y’u Rwanda 80 ku kilo cy’ibirayi kandi barashoye arenga 80 ku kilo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byaratuneje kumva konatwe abahinzi twitaweho

Rukundo jean bosco yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka