“Heavenly Melodies” bagiye kumurikira alubumu yabo ya gatanu mu Rwanda

Itsinda ry’abahanzi bo mu Burundi baririmba indirimbo zihimbaza Imana “Heavenly Melodies” rigiye kumurikira umuzingo (album) waryo wa gatanu mu Rwanda, mu gitaramo “Overflow Concert” kizaba ku wa 6 Nzeri 2015 kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Igitaramo kizatangira saa kumi z’amanywa kugera saa mbiri za nijoro aho kwinjira ari amafaranga y’u Rwanda 2000.

Bamwe mu bagize itsinda Heavenly Melodies.
Bamwe mu bagize itsinda Heavenly Melodies.

Fabrice Nzeyimana uyoboye iri tsinda “Heavenly Melodies” yadutangarije ko kuri bo ari iby’igiciro kuba bazabasha kumurikira alubumu yabo ya gatanu “Overflow” mu Rwanda dore ko ari ibintu ngo bari barifuje kuva cyera ariko ntibibakundire.

Avuga ko hazaba hari n’abandi bahanzi batumiwe nka Apollinaire Habonimana ayoboye itsinda rya Shemeza Music i Burundi, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi na Luc Buntu ba hano mu gihugu cy’u Rwanda.

Heavenly Melodies mu gitaramo iwabo mu Burundi.
Heavenly Melodies mu gitaramo iwabo mu Burundi.

Yakomeje atubwira ko n’abazakenera kugura alubumu babatekerejeho, bityo zikazaba ziboneka ahabereye igitaramo ku mafaranga y’u rwanda 5000, nyuma yaho abantu bakaba bazayibona ahantu hatandukanye hasanzwe hagurishirizwa indirimbo mu Rwanda.

“Overflow Album” igizwe n’indirimbo 14 ziri mundimi eshatu arizo Ikirundi, Icyongereza n’Igiswahili.

Heavenly Melodies ni itsinda rigizwe n’abantu bagera muri 85 bava mu Nsengero zitandukanye ariko bose bakaba batazabasha kuboneka muri icyo gitaramo bateguye mu Rwanda kubera ibibazo biri mugihugu cyabo. Ryagize ibitaramo byinshi i Burundi rinegukana ibihembo byinshi birimo na “Groove Awards”.

Heavenly Melodies igira n'abakaraza bakomeye.
Heavenly Melodies igira n’abakaraza bakomeye.

Ni itsinda rimaze imyaka irenga 10. Ryatangiye gukora tariki15 Gicurasi 2005 rikaba rimaze kugira alubumu 4 n’iya gatanu “Overflow” bagiye gushyira hanze.

Izo alubumu enye ni “Ico nipfuza” yagiye hanze muri 2005, iya kabiri “Umwizigirwa” yagiye hanze mu 2009, iya gatatu “ibihe” yagiye hanze 2011, iya kane “Mu Buntu” yagiye hanze mu 2013 n’iya gatanu “Overflow” bashyira hanze uyu mwaka wa 2015.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka