Perezida Kagame yasabye abakorera mu Gakiriro kuzirikana indangagaciro y’igihe mu byo bakora
Perezida Kagame yasabye abagize Koperative enye zikorera ahahoze hitwa Gakinjiro ubu hakaba hitwa Gakiriro mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi, gukora bazirikana indangagaciro y’igihe mu byo bakora, bakanakorana umurava kugira ngo bibafashe mu kubasha kurwana n’intambara yo kwiteza imbere.
Yabibasabye kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kanama 2015, nyuma y’umuhango wo gutaha ibikorwa bitandukanye bigizwe n’inyubako n’ibindi bikoresho bitandukanye bicururizwa muri aka Gakiriro ka Gisozi.

Muri uwo muhango Perezida Kagame yibukije abanyamuryango b’izo koperative ko gukorera ku gihe ndetse bakanihutishaibikorwa byabo, aribyo bizabafasha mu gutera intambwe, kuko igihe gihenda kandi utabona n’icyo wakigura.
Yagize ati “Igihe kirahenda kandi kijyana n’iterambere , hari abanenga ko twihuta bavuga ko turi kwihuta cyane, abo mujye mubareka kuko kwihuta tubibonamo inyungu."

Perezida Kagame yabasabye kugendera ku gihe, ariko banafatanya bakagendera hamwe ntawe usigaye inyuma kuko gutera imbere abandi bakiri inyuma, ibyo nta terambere ryaba ririmo.
Yagize ati “Tugomba kugendana n’igihe tukanihuta ariko tukanajyana twese ntihagire usigara inyuma kuko kwihuta ugasiga abandi inyuma sibyo.”
Perezida Kagame kandi yagurutse ku bibazo bigenda bigaragara mu makoperative aho abayobozi bamwe bagenda banyereza umutungo w’abo bayoboye aho kuwubyaza inyungu, asaba abanyamuryango kujya babivuga ndetse asaba abayobozi babishinzwe kubakurikirana vuba.

Yagize “Sinumva impamvu hari aba abantu bikubira iby’abandi ndetse ntibakurikiranwe( …) ariko namwe ntikamuvugire mu matatama ahubwo mujye mwatura ibibazo bikemuke."
Koperative zasuwe uyu munsi ni Coperative Duhahirane, Adarwa, Copcom, na Soprocogi, zose zikaba zikorera mu Gakiriro ka Gisozi.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntekereza ko izi nama Perezida kagame yabagiriye zizabafasha mu kunoza ubucuruzi bwabo