Kanyinya: Imodoka ya FUSO yafashwe n’umuriro ariko Polisi itabara itarakongoka yose
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe imodoka izimya inkongi z’imiriro ya Polisi izwi nka “kizimyamwoto” itabara vuba isanga itarashya yose ngo ikongoke.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kanama 2015 ahagana saa 18h30 mu Kagali ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya, mu karere ka Gasabo muri metero nka 400 uvuye ku Giti cy’inyoni.

Kanobana Didier wari muri iyo modoka yabwiye Kigali Today ko bari bavuye i Gisenyi gupakira amashu bayajyanye i Kigali, ubwo bamanuka bagiye kumva amapine y’inyuma ashizemo umwuka barahagarara bavuye mu modoka babona amapine y’inyuma ari gushya.
Abaturage b’aho hafi bafatanyije n’abagenzi bigenderaga bakoresheje itaka n’amashu yari ipakiye bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa, ariko mu minota 30 kizimyamwoto ya Polisi yaje iba ari yo iyizimya.

Bimenyimana Gilbert warenzwe n’icyunzwe mu maso, ahagaze mu metero eshatu z’imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro, afite isuka mu ntoki ararebana uko abapolisi barwana no kuyizimya.
Uyu mugabo wagaragazaga akanyamuneza ku maso kubera ko Polisi ihise itabara, yavuze ko bakibona imodoka itangiye gushya bakoze ibishoboka byose kugira ngo idashya yose ngo ikongoke.

Yagize ati “Iyi modoka yamanuka kubera kuza ifata amaferi ipine rya reserve ryashyushye, rishyushye rirafatwa amapine y’inyuma ni ko kwaka gutya ariko abaturage bafashije dushatse amasuka tuzana itaka Polisi irataba hakiri kare urabona irazimye.”
Yemeza ko iyo badakuramo rezerivwari hakiri kare, lisansi yari kongerera ubukana umuriro yose igashya ikaba umuyonga. Imodoka yahiye amapine yombi n’ibyuma by’inyuma ariko igice cy’imbere ntacyo cyabaye.
Bimenyimana wafatanyije n’abandi kuzimya iyo modoka yashimiye abaturage bagenzi ubwitange bagaragaje n’uburyo Polisi yatabaye vuba. Abagenzi bavaga i Kigali cyangwa abajyagayo bamaze isaha bategereje ko iyo modoka yari mu muhanda izima.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|